00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu ndiba y’ubucuruzi bw’abantu mu Rwanda

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 23 July 2026 saa 02:28
Yasuwe :

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu gihangayikishije cyane aho kuva muri Nyakanga 2025 kugeza muri Werurwe 2026, hari hamaze kugarurwa abantu 289 bari bacurujwe mu bihugu bitandukanye.

Muri bo harimo 101 bakuwe muri Cambodia, 58 bakuwe muri Laos, 31 bakuwe muri Myanmar na 99 bakuwe muri Oman.

Yabigarutseho kuri uyu wa 23 Nyakanga 2026, ubwo yari muri Sena y’u Rwanda mu biganiro byamuhuje n’abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano.

Minisitiri Ugirashebuja yasobanuriye abasenateri ko u Rwanda rwemeje burundu amasezerano mpuzamahanga atandukanye yerekeye kurwanya icuruzwa ry’abantu kandi rugenda rushyira mu bikorwa ibyo ateganya nubwo hakiri imbogamizi.

Mu bikomeje gukorwa harimo guhana abafatiwe muri ibyo byaha by’icuruza ry’abantu, gukumira icuruzwa ry’abantu binyuze mu bukangurambaga bukorwa, kurinda abakorewe icuruzwa no kwimakaza ubufatanye mu kurirwanya.

Nko mu bijyanye no guhana, mu myaka itatu abantu 54 bahamijwe ibyaha by’icuruzwa ry’abantu mu Rwanda baranabihanirwa. Muri bo harimo 12 bagihamijwe mu 2025, 18 bo mu 2024 na 24 bagihamijwe mu 2023.

Minisitiri Ugirashebuja kandi yagaragaje ko ku bijyanye no kurinda abakorewe ibyo byaha, u Rwanda rwakomeje gushyira imbaraga mu kugarura abantu bagikorewe bari barajyanywe mu bihugu bitandukanye.

Ati “Ni muri urwo rwego mu mwaka wa 2025-2026 (kugeza mu kwezi kwa 3/2026) MINAFFET ku bufatanye na IOM n’izindi nzego, hagaruwe abantu 289. Muri bo harimo 101 bari muri Cambodia, 58 bakuwe muri Laos, 31 bava muri Myanmar na 99 bakuwe muri Oman.”

Yerekanye kandi ko no mu gukumira ibi byaha, hari gukorwa akazi gakomeye aho Urwego rw’Abinjira n’Abasohoka (DGIE) na rwo rwagaragaje ko rwashyizeho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha gukumira icuruzwa ry’abantu ryambukiranya imipaka ryifashishijwe mu gutabara abantu 673 bari bagiye gucuruzwa mu mwaka ushize.

Minisitiri Ugirashebuja yakomeje agaragaza ko umubare munini y’abajyanwa bacurujwe usanga ari abajyanwa mu bihugu byo muri Aziya.

Yerekanye ko hari imbogamizi zishingiye ku kuba ibi byaha byambukiranya imipaka ku buryo uwagikoze ashobora kuba yibereye mu bindi bihugu, akaba atakurikiranwa, ubumenyi buke ku babikurikirana n’ibindi bitandukanye.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Abinjira n’Abasohoka rwagaragaje ko mu zindi mbogamizi harimo ko abakabaye bagira uruhare mu kurwanya ibyo byaha harimo ababigiramo uruhare.

Rwerekanye ko nk’umwaka ushize hagaruwe abana 45 bafatiwe muri Uganda aho buri mwana mu bari bajyanywe yishyuraga 8.500$ kugira ngo agende kuko bari barijejwe amahirwe, nyamara barashoboraga kuyakoresha ibikorwa byo kwiteza imbere mu gihugu cyabo aho kujya kwangara hanze.

DGIE yavuze ko igiteye ubwoba muri byo ari uko muri abo bagaruwe byagaragaye ko hari umupasiteri wabigiragamo uruhare kuri ubu akaba ari gukurikiranwa.

Iti "Ubundi hari abantu b’abizerwa tuzi ko badashobora kujya muri ibyo bintu, abantu bihaye Imana. Burya ni umuntu ugeraho akakugira inama, ariko noneho twasanze ari bo babirimo. Bacuruza bano bana b’urubyiruko. Muri abo 45 twasanze hari abapasiteri, umugabo n’umugore we,[umugore ni pasiteri, umugabo ni Bishop] twasanze ari bo babajyanye. Ibyo biragorana kuba ubu bucuruzi bugibwamo n’abantu abantu bizeye udashobora gutekereza ko babujyamo.”

DGIE yagaragaje ko no muri Koreya y’Epfo hariyo abana 28 b’Abanyarwanda bajyanywe n’umupasiteri, Leta ikaba iri gushaka uko yabagarura.

Iti “Icuruzwa ry’abana b’Abanyarwanda ryabaye icyorezo ariko noneho aho ribera ribi kurushaho, ni uko mu bo twagaruye hari abatubwira ngo mudusubize ibyangombwa twabonyeyo akazi na none. Kandi ugasanga ni babantu bamujyanye mbere, we ukumva ntacyo bimutwaye.”

Ikindi yerekanye ni uko hari abana b’Abanyarwanda baba bari muri ubwo buzima bubi ariko ntibabure no gushuka abandi kugira ngo bajyeyo.

Yanerekanye ko nubwo harebwa ku bambutse amazi magari, ariko usanga hari umubare munini uri mu bihugu bituranye n’u Rwanda bakoreshwa uburetwa, uburaya n’ibindi.

Iti “Iki kibazo kugeza ubu giteye impungenge. Abana bacu barapfa, abana bacu baracuruzwa nk’ibicuruzwa, baragera iyo nta gaciro bagifite…Ariko reka mbabwire ko kubera ubufatanye bw’inzego, icyo kibazo gishobora guhagarara.”

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yasobanuye ko hakenewe ubufatanye bw’inzego zose ndetse n’urubyiruko rukigishwa guhindura imyumvire yo kumva ko hanze ari ho hari ubuzima bwiza.

Umuyobozi ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’abantu mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Uwamahoro Christine, yavuze ko gukurikirana abakora ibyo byaha hari ubwo bigorana kubera ibura ry’ibimenyetso, abagarurwa bataba bashaka gutanga amakuru no kuba ibikoresho nka telefoni cyangwa mudasobwa byakoreshejwe usanga iyo bageze muri bihugu biba byafatiriwe.

Senateri Dr. Charles Murigande yasobanuye ko hari hakwiye gushyirwa imbaraga mu bukangurambaga ku buryo abantu bose bamenya ububi bw’icuruzwa ry’abantu, n’ugiyeyo agafatwa nk’uwiyahuye ariko yaraburiwe.

Ati "Uzagenda, akazavuga ati cyakora nari narabwiwe, naraburiwe, bikamera nka bya bindi ngo uwanze kumvira se na nyina yumvira ijeri ariko twarababwiye. Mbona hakwiye kubaho imbaraga mu bukangurambaga rwose."

Minisitiri w'Ubutabera, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje ko icyaha cy'icuruzwa ry'abantu gihangayikishije

Icuruzwa ry’abantu rishobora kugirwa icyaha kidasaza

Minisitiri Dr. Ugirashebuja yasobanuye ko icyaha cy’icuruzwa ry’abantu gishobora gushyirwa ku rutonde rw’ibyaha bidasaza mu Rwanda.

Yasobanuye ko impamvu bifuza ko cyajya mu byaha bidasaza ari uko rimwe na rimwe ibimenyetso bidahita biboneka.

Yerekanye ko ari ibintu bikiri mu biganiro ariko ko bishyizweho bishobora gufasha ku buryo igihe umuntu aboneye ibimenyetso, uwakoze icyaha ashobora kukiryozwa.

Ati “Impamvu turi kubitekereza ni uko rimwe na rimwe ibimenyetso biboneka hashize igihe. Umuntu aba yaracurujwe bikazagaragara hashize igihe, agize Imana akabona uko abimenyesha inzego za Leta nubwo nabyo biba bigoranye cyane kuri bo.”

Yakomeje ati “Iyo washyize icyaha mu byaha bidasaza, biba bisobanuye ko igihe uzabonera ibimenyetso cyose uzashobora kukigenza ndetse kikaba cyashinjwa, uwagikoze akaba yahanwa.”

Senateri Uwizeyimana Evode yagaragaje ko gushyira iki cyaha ku rutonde rw’ibyaha bidasaza bisaba ubushishozi bwinshi kuko uko urwo rutonde ruba rurerure rushobora kugira ingaruka runaka mu mikoranire y’u Rwanda n’ibindi bihugu mu guhererekanya abanyabyaha.

Senateri Dr. Charles Murigande yagaragaje ko hakenewe ubukangurambaga mu kurwanya icyaha cy'icuruzwa ry'abantu
Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko hakenewe ubushishozi mu kugira icuruzwa ry'abantu icyaha kidasaza
Ushinzwe ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya icuruzwa ry'abantu n'ibyaha byateguwe, ACP T Muzezayo, yavuze ko hakenewe ubufatanye mu kurwanya ibyaha nk'ibyo
Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga, Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Umutekano muri Sena y’u Rwanda, Senateri Murangwa Ndangiza Hadidja, yasobanuye ko hakenewe ubufatanye n’inzego zose mu kurwanya icyaha cy'icuruzwa ry'abantu
Umuyobozi ukuriye Ishami rishinzwe kurwanya ibyaha by’icuruzwa ry’abantu muri RIB, Uwamahoro Christine, yavuze ko gukurikirana abakora ibyo byaha hari ubwo bigorana kubera ibura ry’ibimenyetso

Amafoto: Nzayisingiza Fidele


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages