Ubushinjacyaha bwabaregeye Urukiko ngo rubaburanishe ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo. Urubanza ruzaba ku wa Kabiri tariki ya 14 Ugushyingo saa tatu za mu gitondo.
Abaregwa muri iyi dosiye barimo Leon Nisunzumuremyi, Umutoza w’abana, Ishimwe Cedric na Muberwa Joshua na Data Manager mu Murenge wa Kinyinya, Karorero Aristide hakaba na Rugendoruhire Marie Rose ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gahanga.
Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwakira cyangwa gutanga indonke, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.
Ibi byaha bikekwa ko babikoze ubwo bashakaga guhindura imyaka y’abana ngo bemererwe kujya muri Academy ya Bayern Munich.
Icyo gihe hatoranyijwe abana 43 n’abandi barindwi bari ku rutonde rw’umugereka bashobora gusimbura uwagize ikibazo. Harebwe abafite hagati y’imyaka 12 na 13. Nyuma byaje kugaragara ko hari ababeshye imyaka bakurwa ku rutonde ndetse hatangira iperereza.
Ku wa 30 Ukwakira 2023 ni bwo RIB yohereje dosiye y'abatawe muri yombi mu Bushinjacyaha na bwo buyiregera urukiko tariki ya 6 Ugushyingo 2023.






Ibitekerezo 0