00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu barenga 130 bari bafungiye muri Gereza ya Miyove bafunguwe

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 27 April 2023 saa 01:18
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora rutangaza ko abagororwa 131 bari bafungiye muri Gereza ya Miyove yo mu Karere ka Gicumbi barekuwe nyuma y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha.

Ibi byabaye mu ntangiriro z’iki cyumweru ubwo mu Karere ka Gicumbi Ubushinjacyaha bwagiranaga ibiganiro bishingiye ku kwemera icyaha naba bagororwa bakemera icyaha na bwo bukabasabira ibihano byoroheje.

Ni muri gahunda yo kumvikanisha Ubushinjacyaha n’uwakoze icyaha (Plea-bargaining Procedure) yatangijwe ku wa 11 Ukwakira 2022 mu rwego rwo kugabanya ubucucike mu magereza no gutanga ubutabera bwihuse.

Ku ikubitiro muri uko kwezi hahise harekurwa abantu batandatu bemeye icyaha bakanagirana amasezerano n’Ubushinjacyaha bari bafungiye muri Gereza ya Nyarugenge.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora RCS, SP Rafiki Daniel, yabwiye IGIHE ko abarekuwe muri Gereza ya Miyove biganjemo abari bafungiye ibyaha by’ubujura n’ibyo gukubita no gukomeretsa byoroheje biri mu madosiye 120 yakiriwe.

Yavuze ko harimo abagororwa bahanishijwe ibihano bito ugasanga bihuye n’igihe bari bamaze muri gereza bityo bagahita bafungurwa.

Bamwe mu bagabanyirijwe ibihano bakarekurwa bavuga ko bahindutse kandi ko biteguye gusubira mu miryango ndetse bagatanga umusanzu wabo mu kubaka igihugu nk’uko abaganiriye n’itangazamakuru babivuga.

Umwe yagize ati “Naragororotse bifatika ubu icyaha maze kubona ububi bwacyo ntabwo byaba ngombwa kugisubira.”

Mugenzi we yagize ati “Ingamba mfite ni nyinshi. Hano umuntu aba yaragororotse birasaba ko njyana ingamba nyinshi ngo ntazongera kugwa mu cyaha.”

Ku rundi ruhande Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison yemeza ko gahunda y’ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha byagabanya umubare w’imanza mu nkiko.

Ati “Aya madosiye 120 tuvuze ko tugiye kuyaburanisha mu buryo busanzwe bumenyerewe bashobora gufata ukwezi kose atararangira. Nibwo bigitangira ariko umwaka w’ubucamanza uzajya kurangira zose zirangiye. Twiteze ko mu minsi iri imbere bizaba igisubizo.”

Imibare yo ku wa 20 Werurwe 2023, yagaragazaga ko muri gereza zo mu Rwanda uko ari 13 hari hafungiwemo abantu barenga 88.200 barimo abari kuburana bangana na 12% [10.500].

Ubusanzwe iyo abaregwa bagiranye amasezerano n’Ubushinjacyaha ajyanwa ku bacamanza basuzuma ubwo bwumvikane babona kwemeza amasezerano hagati y’ufunze n’umushinjacyaha.

Ukumvikana kurebana no kwemera icyaha guteganywa n’itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha mu ngingo ya 26.

Ivuga ko iyo ukurikiranywe arangije kwisobanura ku byo aregwa, Umushinjacyaha ashobora kumusaba ko bagirana ubwumvikane akamufasha kubona amakuru yose akenewe mu ikurikirana ry’icyaha no kumenya abandi bantu bagize uruhare mu ikorwa ryacyo kandi na we akabigiramo inyungu ariko bitabangamiye imigendekere myiza y’ubutabera.

Umushinjacyaha amusezeranya kugira ibyo amukorera ku birebana n’ibyo yamurega mu rukiko n’ibihano yamusabira. Mu gihe hagikorwa iperereza, ukurikiranywe wagiranye ubwumvikane n’Ubushinjacyaha ashobora gukurikiranwa ari hanze.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages