00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamategeko 436 basoje amasomo muri ILPD

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 29 March 2026 saa 09:18
Yasuwe :

Ishuri Rikuru ryo Kwigisha no Guteza Imbere Amategeko (ILPD), ryasohoye abanyeshuri 436 bamaze igihe bahabwa amasomo ajyanye n’amategeko mu by’imisoro, ubutabera bw’abana ndetse n’ubumenyingiro mu mategeko.

Ni ibirori byabaye ku nshuro ya 14, bibera ku nyubako ya Intare Cultural Centre, mu Karere ka Nyanza. Byitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abasoje amasomo ndetse n’imiryango yabo.

Byitabiriwe kandi na Minisitiri w’Uburezi, Nsengimana Joseph na Minisiteri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Dr. Ugirashebuja Emmanuel.

Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yashimiye abasoje amasomo, abasaba kubaka ubutabera bwifuzwa.

Ati “Igitekerezo cy’ubutabera kiroroshye kucyumva no kugishyira mu bikorwa: Ni uguha buri muntu ibimukwiye. Kubera ko mwe mufite ubumenyi bwisumbuye rero, reka ibyemezo mufata igihe cyose bijye biba bihuye n’amategeko kandi birimo ubutabera, ndetse birenge kuba byubahirije amategeko, ahubwo munarebe ingaruka zabyo.”

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta wari n’umushyitsi mukuru muri ibi birori, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yagaragaje umumaro wa ILPD mu kwiyuka k’ubutabera bw’u Rwanda, yibutsa ko nyuma ya Jenoside abakozi 37 ari bo bonyine mu Rwanda bari bafite impamyabumenyi mu mategeko ku rwego nk’urw’abasohoka muri ILPD baba bariho ubu, mu gihe abasohotse kuri iyi nshuro ya 14 gusa basaga 10 z’abari mu mwuga Jenoside igihagarikwa, ibishimangira intambwe imaze guterwa.

Yagiriye inama abasoje amasomo yo kuyabyaza umusaruro bereka Abanyarwanda ko ari umwuga wiyubashye kandi ufite uruhare mu bukungu bw’igihugu nk’indi yose.

Ati “Mu Rwanda, imibare y’ibaruramari ry’igihugu igaragaza ko serivisi z’amategeko ziboneka mu cyiciro rusange cya serivisi z’umwuga, ubumenyi n’ikoranabuhanga, kandi cyinjije agera kuri miliyari 368 Frw mu gihe abakorera muri iki cyiciro bangana na 0,8% by’abakozi bose, aho igice kinini gikora mu buryo butanditse, ibigaragaza ko n’ubwo serivisi z’umwuga zigenda ziyongera, hakenewe gushyira imbaraga mu kuzishyira ku murongo no kuzigira izemewe, n’abanyamategeko badasigaye.”

Bamwe mu basoje amasomo babwiye IGIHE ko bagiye kuba itara mu mirimo bakora, kuko ubumenyi bahawe bubayobora neza mu kazi kabo ka buri munsi.

Kamanzi Assiel wasoje amasomo y’ubumenyingiro mu mategeko, yavuze ko ubusanzwe yari yarize ubwubatsi, ariko ubu akaba yarashinze ikigo kijya inama mu bijyanye n’amategeko y’ubutaka na notariya mu by’ubutaka. Mbere yo kwiga amategeko yakoraga ahuzagurika, ariko ubu agiye kujya abikora kinyamwuga.

Ati “Nakoraga mu buryo bwa kimeza, ariko ubu ngiye kujya nkora ntajya hirya y’icyo itegeko riteganya, bitume abasaba serivisi iwanjye n’abaza guharanira uburenganzira bwabo bahabwa serivisi zikurikije amategeko.”

Yakomeje avuga banungukiyemo uburyo bwo kumvikana hatisunzwe inkiko, avuga ko abapfa imbibe z’ubutaka bakunze kurangwa no guhangana, akaba yiteguye kujya ahosha amakimbirane binyuze mu butabera nsanasano yahuguriwe.

Uwera Marie Jeannette wasoje amasomo y’amategeko arebana n’imisoro, yavuze ko mu kazi yakoraga mu Kigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) yajyaga ahura n’imbogamizi mu gukora iperereza ku byanyereza imisoro y’igihugu, agahamya ko kubikora yarabyize afite n’impamyabushobozi bizarushaho koroha no kubinoga, bakajya babasha kuyobora abasora n’abasoresha bose bakoroherwa n’inshingano zabo.

Prof. Sam Rugege, wahoze ari Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, yagarutse ku byiza by’ubutabera butisinze inkiko n’uburyo bushyizwemo imbaraga muri gahunda ya NST2.

Yagaragaje ko nk’uko Inkiko Gacaca zatanze umusaruro, abantu bakwiye kumva no kwizera gahunda y’ubutabera butisunga inkiko, kuko bufasha mu kongera kunga abagiranye ikibazo bakabana mu mahoro.

Yeretse abanyamategeko basoje amasomo muri ILPD kutajya batinya kubwira abakiliya baburanira ibyiza by’ubuhuza mu manza babafashamo, kuko bigirira akamaro impande zombi.

Kugeza ubu abasaga 5000 barangije muri ILPD, bamaze kujya ku isoko ry’umuriro mu nguni nyinshi z’igihugu mu by’amategeko, bakaba bakomeje gufasha mu kubaka urwego rw’ubutabera rutajegajega.

Byari ibirori bibereye ijisho
Abasoza amasomo muri ILPD baba ari intyoza mu mategeko
Ababyeyi n'inshuti z'abarengije nabo bari bagiye kwifatanya nabo
Itorero Inganzongari ni ryo ryasusurukije abari mu birori
Muri ILPD higa abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika
Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, ari mu bitabiriye ibi birori
Minisitiri w'Ubutabera akaba n'Intumwa Nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yasabye abarangije gukomeza gufasha u Rwanda mu ihangwa ry'imirmo ishingiye ku mategeko
Prof. Sam Rugege, yagarutse ku byiza by'ubutabera butisunze inkiko, asaba abasoje abamoso kujya babushishikariza abakiliya babo mu manza
Shema Adam wavuze mu izina ry'abarangije, yasezeranije ubuyobozi bwa ILPD ko impamyabumenyi bahawe zizanagaragarira mu mikorere inoze bazerekana ku murimo
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Muyoboke Karimunda Aimé, yashimiye abasoje amasomo, abasaba kubaka ubutabera bwifuzwa
Uwera Marie Jeannette wasoje amasomo y’amategeko arebana n’imisoro, yahembwe nk'umunyeshuri witwaye neza mu cyiciro cye
Ngabonziza Jean Claude, ufite ubumuga bwo kutabona ari mu barangije amasomo muri ILPD
Minisitiri w'Uburezi (ubanza ibumoso), Nsengimana Joseph ubwo yahembaga umwe mu banyeshuri bitwaye neza
Kamanzi Assiel yasoje amasomo y’ubumenyingiro mu mategeko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages