Mu gihe hirya no hino mu gihugu havugwa itinda ry’irangizwa ry’imanza n’izindi serivisi zitandukanye zitangirwa mu nzego z’ubutabera, Ministeri y’Ubutabera yatekereje umuti urambye ari wo IECMS, ikoranabuhanga rigamije kwihutisha ibirego binyuze mu ikoreshwa rya internet.

Abakora mu butabera bose bakomeje gusabwa kugira ubumenyi kuri iri koranabuhanga ngo bazashobore gukora akazi kabo mu buryo bunoze.

Mu rwego rwo guhugura Abanyamategeko ku ikoreshwa ry’ubu buryo bw’ikoranabuhanga rya IECMS hateguwe amahugurwa azamara iminsi itatu abera mu Ishuri Rikuru ry'Amategeko (ILPD).

Ni amahugurwa yateguwe n’Umuryango utari uwa Leta utanga ubufasha mu nkiko Legal Aid Forum, binyuze mu mushinga uterwa inkunga na USAID wiswe Dufatanye kubaka Ubutebera (DKU).

Umukozi ushinzwe kubaka ubushobozi muri LAF, Me Ibambe Jean Paul yagaragaje ko amahugurwa agiye kumara iminsi itatu agamije kubaka ubushobozi bw’abakora mu nzego z’ubutabera.

Me Ibambe yagaragaje ko intego nyamukuru y’amahugurwa ari ukuzamura ubunyamwuga hagati y’abakoresha IECMS mu gutanga ubufasha bukwiye ku baturage.

Agamije kandi kurushaho kumenyereza abakoresha iri koranabuhanga mu kuzuza ibirego by’abaturage no guhangana no gukemura amakosa ashobora kubaho mu gihe bakoresha IECMS no kugira amakuru nyayo ku mikorere y’ubutabera.

Umwavoka uri gukora imenyerezamwuga mu Rugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Kuete Kuete Cecile Alida, yagaragaje ko ayo mahugurwa agiye kuba amahirwe kuri bo yo gusobanukirwa neza imikorere ya IECMS.

Ati “Gushyiraho ikoreshwa rya IECMS mu Butabera bw’u Rwanda birazwi neza. Kuri njye ku mwavoka ukiri muto, aya mahugurwa ni ingenzi, byanyigishije ubu buryo bw’ingenzi n’imikorere yabwo no kunyongerera ubumenyi ku buryo nshobora kubukoresha neza mu kazi kanjye.”

Ubu buryo bukoreshwa kuva muri Mutarama 2016 kandi bugenda buvugururwa mu rwego rwo kugendana n’ikoranabuhanga rigezweho no kurushaho kunoza imikorere y’Urwego rw’Ubutabera.