00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyamategeko ba Leta bahuguwe ku buhuza

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 16 February 2026 saa 04:41
Yasuwe :

Abanyamategeko 40 ba Leta bo mu nzego zitandukanye basoje amahugurwa ku buhuza mu manza agamije kubongerera ubumenyi n’ubushobozi mu gukemura amakimbirane mu buryo bwihuse kandi budahenze, binyuze mu nzira z’ubwumvikane.

Ni amahugurwa y’iminsi ine yateguwe n’Ishuri Rikuru Ryigisha Rikanateza Imbere Amategeko (ILPD) ku bufatanye na Minisiteri y’Ubutabera (MINIJUST), asozwa ku wa 13 Gashyantare 2026.

Abayitabiriye bahawe ubumenyi ku mategeko agenga ubuhuza, uburyo bwo kuyobora ibiganiro bikagenda neza hagamije gukemura ibibazo byavuka hagati ya Leta n’abaturage, ndetse bakavuga ko azabafasha kugabanya ibihombo bikomoka ku manza leta iburana.

Umwe mu bahuguwe witwa Jean Paul Sekabuke, usanzwe ari umunyamategeko w’Ikigo cy’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), yavuze ko bongeye kwivugurura mu mikorere kandi yumva azazamura urwego rw’imikorere, kuko umunyamategeko utihugura aba yangirika.

Ati “Hari byinshi yatwunguye. Tuvuye hano tuzi ko natwe tugomba kubazwa inshingano. Twamenye kandi ko hari igihe Leta ishobora kugira igihombo cyane cyane nko mu mishanga y’ubwubatsi, aho nk’abari kuwushyira mu bikorwa bashobora kugirana amakimbirane, bigakenera ko haba ubuhuza.’’

Ku bijyanye n’ubuhuza, Sekabuke yasobanuye ko bishimiye kubihugurwaho kuko abona bizagabanya imanza Leta iregwamo kandi zishobora kwirindwa cyangwa ibyo bibazo bigakemuka bitagombye kugera mu nkiko kubera ko iyo habayeho kuburana impande zombi zihomberamo umwanya n’amafaranga.

Ati “Natwe erega tugomba kugira uruhare mu kwitabira gahunda nk’izi leta iba yashyizeho, tukaba n’aba mbere mu kuzishyira mu bikorwa kuko inyungu zabyo zigaragaza mu kugabanya umubare w’imanza n’ubucucike mu magororero.”

Sekabuke yanasabye ko harebwa uburyo n’abayobozi babakuriye bajya bahabwa amahugurwa nk’aya, kugira ngo na bo bagire imyumvire iteye imbere ituma boroherwa no kubagira inama cyangwa gufatana ibyemezo birebana n’amategeko.

Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri ILPD, Banyandusha Viateur, yavuze ko Leta y’u Rwanda ikomeye ku ihame ry’imiyoborere myiza no gukorera mu mucyo birimo no kwirinda kwangiza umutungo wa leta, asaba aba banyamategeko gukomeza kuba ahirengeye baburizamo ibyatuma umutungo wa leta uhomba, bakanazirikana ko uwo gifite udakwiye gupfushwa ubusa.

Ati "Bituma abanyamategeko bagomba kugira inshingano zo kurushaho gufasha mu gusigasira umutungo w’Igihugu, munawuryoza ababikoreyemo amakosa yo kuwangiza. Tubakeneyeho ko mugira uruhare mu gufasha kugabanya amakosa yose akorwa mu byatuma leta ihomba, kuko ni abaturage bose baba bahomba.”

Intumwa ya Leta muri MINIJUST, Kabibi Spéciose, na we yasabye abahuguwe gukura mu kazi kabo bakagaragaza ko hari ibyo bungutse, yongeraho no kubasaba kuba inyangamugayo no gushishoza, bubahiriza inshingano zabo.

Ati ‘‘Mutegetswe kuhahiriza inshingano, mukora ibiri ngombwa kandi mu gihe gikwiye, kuko kutabikora ni uguhombya leta. Ese nk’iyo mugiye kujurira urubanza mu minsi 60 mwagombaga kujurira mu minsi 30? Iyo mugiye gutanga ikirego cy’ibibazo by’imiyoborere mukakijyana mu Rukiko rw’Ubucuruzi, ubwo ibyo mwaba mwumva ari byo? Ibyo ubundi byakwitwa uburangare no kudashishoza, rimwe na rimwe bishobora gufatwa nk’imikorere inaganisha kuri ruswa, kandi ni byiza kumenya ko mushobora kubiryozwa.’’

Kabibi yakomeje asaba aba banyamategeko kuzamura umusaruro batanga, kugira ngo MINIJUST n’igihugu muri rusange bishimire ko amahugurwa babahaye yatanze umusaruro koko.

Si rimwe cyangwa kabiri, humvikana imanza leta yatsinzwemo bigatuma bayica akayabo, bikavugwa ko akenshi biba byakomotse ku banyamategeko bayireberera, ari nayo mpamvu bahora bahugurwa.

Umuyobozi ushinzwe Amasomo muri ILPD, Banyandusha Viateur, yasabye abahuguwe gukera ijisho leta bakumira abayitera ibihombo
Umuhuza w'umwuga akaba n'umwarimu muri ILPD, Majyambere Liberal (uhagaze), ni umwe mu batanze amahugurwa wasabye aba banyamategeko kurangwa n'ubushishozi
Aya mahugurwa yamaze iminsi ine
Abasoje amahugurwa bishimiye impamyabumenyi bahawe ndetse n'ubumenyi bongerewe
Abahuguwe basabwe no kugana inzira z'ubuhuza, imwe mu zigezweho mu butabera bw'u Rwanda
Nyuma yo gusoza amahugurwa bahawe n'impamyabushobozi
Intumwa ya Leta muri MINIJUST, Kabibi Spéciose, yakebuye abagishora leta mu bihombo kubireka kuko nabo bazajya babiryozwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages