Ibi yabigarutseho ubwo yatangizaga ku mugaragaro, inama y’iminsi itatu yahuje abavoka bato bo mu bihugu bitandukanye bya Afurika izwi nka La Conférence Internationale du Jeune Avocat iri kubera i Kigali.
Abavoka bato bisobanuye abantu bose bararamara imyaka 10 mu mwuga w’ubwavoka akaba ari bo bateraniye mu Rwanda ku nshuro ya gatatu iyi nama ibaye.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Faustin Ntezilyayo yagaragaje ko abavoka bato mu mwuga wo kunganira abandi mu nkiko bakwiye kugira uruhare rukomeye mu kurwanya ruswa ngo bongere icyizere kigirirwa urwego rw’ubutabera.
Ati “Mushobora gutanga umusanzu wanyu mu kubaka urwego rw’ubutabera rwiza kandi mwimakaza amahoro, imibanire myiza n’abandi no guteza imbere ibihugu byacu. Iyo abavoka batangiranye amatwara meza ni byiza kuko bayakurana, ayo matwara y’ubunyangamugayo n’ubudakemwa ndetse no gukora cyane. Ibyo bituma ubutabera butangwa nk’uko bikwiye.”
Yagaragarije abitabiriye iyi nama ko ishyirwaho ry’ikoranabuhanga ryigfashishwa mu nkiko mu Rwanda rya ICMS ryagize uruhare rukomeye mu kwihutisha imikorere ndetse no kurwanya ruswa guhera mu 2016.
Ati “Ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryahinduye uburyo dosiye zakurikiranwaga n’igihe byashoboraga gufata, gukorera mu mucyo no kugabanya ibyago byashoboraga guterwa no kuba abakozi b’inkiko barashoboraga guhindura ibyavuzwe cyangwa imiterere ya dosiye ndetse binagabanya uguhura kw’abaregwa n’abakozi b’inkiko ibyashoboraga kuganisha kuri ruswa.”
Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda Me Nkundabarashi Moise yagaragaje ko abora uyu mwuga bakwiye gusenyera umugozi umwe bagamije kurandura ruswa cyane ko ari ikibazo kikigarara no mu bagize urwo rugaga.
Ati “Ruswa ni icyorezo kigari, ku buryo utatekereza ko abantu 1637 idahari, ndetse no mu bihe byashize byagiye bigaragara ko hari bamwe muri bagenzi bacu bayikurikiranyweho ku bw’amahire batatu bagirwa abere abandi babiri bahamwa n’icyaha.
Yakomeje agira ati “Ni icyorezo gituma umwuga wacu uta agaciro n’ubutabera bugata agaciro ku buryo ari ikintu gikwiye kurwanywa twivuye inyuma kand dufatanyije n’abo dufatanyije mu rwego rw’ubutabera bikaba byagabanyuka uko bishoboka byose.”
Me Nkundabarashi yavuze ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu nkiko rizatanga umusaruro ukomeye ari nayo mpamvu basaba abavoka bato kurushaho kurwimakaza mu mikorere yabo.
Ati “Ubu ntibikinsaba kujya ku rukiko ngo menye aho ikirego kigeze, ibyo bigabanya guhura kw’abantu ari nabyo byatumaga habaho ikibazo cya ruswa. Iyo witegereje uko rikora igihe umuntu agize icyo akora biba bigaragara ku buryo dushobora kumenya uwakoze igikorwa runaka bikagabanya mu buryo bufatika umuntu wakora ibikorwa bitemewe n’amategeko.”
Umwe mu bavoka bakiri bato bakorera mu Rwanda witabiriye iyi nama Leila Kabuntu ubarizwa mu nzu y’abavoka ya Landmark Advocates yagaragaje ko abakinjira mu mwuga bakwiye guherekezwa hagamijwe kububakamo abavoka bakora kinyamwuga kandi bazatanga umusanzu mu kugeza abaturage ku butabera buboneye.
Me Kabuntu yavuze ko nk’urubyiruko biteguye gutanga byose kugira ngo ikoranabuhanga riganze mu butabera ndetse hanubakwa ubutabera buboneye kandi bwizewe na buri wese.









Ibitekerezo 0