Aba Banyarwanda ni Protais Zigiranyirazo, Mugiraneza Prosper, Lt. Col Muvunyi Tharcisse, Maj. Nzuwonemeye François Xavier, Col. Alphonse Nteziryayo, Col. Nsengiyumva Anatole, Cap. Sagahutu Innocent na Ntagerura André.
Bagiye muri Niger mu Ukuboza 2021 nyuma y’amasezerano icyo gihugu cyagiranye n’Urwego rushinzwe Imirimo yasizwe n’izahoze ari Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (IRMCT).
U Rwanda rwaje kugaragaza ko rutishimiye ayo masezerano kuko yakozwe rutagishijwe inama kandi abasabiwe ubuhungiro ari abaturage barwo.
Nyuma Niger yaje kwisubiraho kuri iki cyemezo cyo kubakira, ndetse ishaka kubasubiza Arusha gusa Tanzania nayo irabyanga.
Ikibazo cy’aba Banyarwanda cyongeye kugarukwaho ku wa Mbere tariki 12 Ukuboza mu 2022 na Graciela Gatti Santana uyobora IRMCT.
Mu ijambo uyu mucamanza yagejeje ku Kanama k’umutekano ka Loni, yagaragaje ko ikibazo cy’aba Banyarwanda gikomeje kuba agatereranzamba kuko ubu bafungiwe mu nzu kandi bararangije ibihano byabo.
Ubuyobozi bwa Niger bwabambuye ibyangombwa byose, ku buryo batemerewe kugira aho batarabukira.
Umucamanza Santana yavuze ko icyari kuba igisubizo kirambye kuri iki kibazo, ari uko Niger yari kubahiriza amasezerano yagiranye na Loni.
Ati "Uburyo bwiza bwo gukemura iki kibazo byari uko hubahirizwa amasezerano ari hagati ya Niger n’Umuryango w’Abibumbye, kuba ibi bitarakozwe byatumye aba bantu bakomeza gufungirwa mu nzu kandi bararangije ibihano."
Graciela Gatti Santana yakomeje avuga ko Umuryango w’Abibumbye ukwiriye gufasha IRMCT gushaka umuti w’iki kibazo.
Ati "Nyuma y’umwaka twarananiwe gushaka igisubizo kirambye ntibitugaragaza nabi gusa nk’ikigo, ahubwo ni n’icyasha ku cyizere abantu bagirira ubutabera mpuzamahanga."
Amasezerano yo koherezwa muri Niger yashyizweho umukono hagati y’ubuyobozi bw’iki gihugu na IRMCT, atangira gushyirwa mu bikorwa ku wa 15 Ugushyingo 2021, ariko Niger iza kwisubiraho nyuma y’igihe gito imaze kubakira.
Tariki 27 Ukuboza 2021, Guverinoma ya Niger yahaye abo banyarwanda iminsi irindwi yo kuba bavuye muri icyo gihugu nyuma yo kuhagera tariki 6 Ukuboza.
Tariki 31 Ukuboza, Loni yari yasabye Niger guhagarika umwanzuro wayo wo kwirukana abo Banyarwanda.
Tariki 1 Gashyantare 2022, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda yandikiye Umuyobozi w’Akanama gashinzwe umutekano muri Loni ari nako kareberera imirimo ya IRMCT, Vasily Nebenzya, agaragaza icyo u Rwanda rutekereza kuri icyo kibazo cy’Abanyarwanda umunani boherejwe muri Niger.
Mu ibaruwa IGIHE yabonye, Minisitiri w’Ubutabera w’u Rwanda, Dr. Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira abo Banyarwanda, mu gihe baba babihisemo kuko rubemera nk’abaturage barwo.
Yavuze ko u Rwanda rufite ubunararibonye mu gusubiza mu buzima busanzwe abasoje ibihano byabo bari barakatiwe kubera uruhare rwabo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bityo ko n’abo Banyarwanda bahawe ikaze.
Ati "Nta mpamvu urwego (IRMCT) rwakomeza kwikorera umutwaro utari ngombwa w’abantu batabuze igihugu, ibintu bihabanye n’inshingano zarwo."
Abo Banyarwanda bakunze kugaragaza ko badashaka gusubizwa mu Rwanda kuko batizeye umutekano wabo, icyakora Leta y’u Rwanda yo si ko ibibona, kuko hari n’abandi bagiye basoza ibihano byabo bakagaruka mu gihugu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!