Muri bo harimo batanu bagizwe abere n’urukiko n’abandi bane bahamijwe ibyaha bya Jenoside ariko barangije ibihano, bamara gufungurwa bakanga gutaha mu Rwanda kubera impamvu bita iz’umutekano wabo, babura n’ikindi gihugu cyabakira.
Baje koherezwa muri Niger nyuma y’amasezerano Guverinoma y’icyo gihugu yasinyanye n’Umuryango w’Abibumbye, ku wa 15 Ugushyingo 2021.
Ku rundi ruhande, u Rwanda rwinubiye uwo mwanzuro, ruvuga ko "rwatunguwe no kuba rutaramenyeshejwe icyo cyemezo."
Rwavuze ko rwizeye ko Niger izubahiriza inshingano zo guharanira ko "nta n’umwe ukoresha ubutaka bwayo mu bikorwa bitemewe byakomeje kugira uruhare mu mutekano muke mu karere k’ibiyaga bigari kuva mu myaka ishize."
Niger yaje gutanga itegeko ko bamburwa ibyangombwa byose bagahita birukanwa mu gihugu, ariko urukiko ruza gutambamira icyo cyemezo mu gihe hataraboneka ikindi gihugu cyabakira.
U Rwanda rwabategeye amaboko nk’igihugu cyabo, ariko batinya kurusubiramo.
Ni abantu barimo abari abanyapolitiki nka Protais Zigiranyirazo wayoboye Perefegitura ya Ruhengeri akaba na muramu wa Juvenal Habyarimana, Ntagerura André wabaye Minisitiri w’Ubwikorezi na Mugiraneza Prosper wabaye Minisitiri w’abakozi ba Leta.
Mu basirikare harimo Major François-Xavier Nzuwonemeye, Colonel Alphonse Nteziryayo wanayoboye Military Police, Lieutenant Colonel Tharcisse Muvunyi wayoboye Ecole des Sous Officiers (ESO) i Butare, Colonel Nsengiyumva Anatole wayoboye iperereza rya gisirikare na Captain Sagahutu Innocent.
Ku wa Gatanu nibwo imiryango y’aba bantu yakoreye imyigaragambyo ku nyubako y’Urwego rwasigaranye imirimo y’inkiko mpuzamahanga mpanabyaya (IRMCT), basaba ko aba bantu barekurwa.
Nyuma y’icyemezo cya Niger kibirukana mu gihugu, Guverinoma y’icyo gihugu yategetse ko bamburwa ibyangombwa, ku buryo batemerewe kugira aho batarabukira.
Nk’uko RFI yabitangaje, umuhungu wa Prosper Mugiraneza wabaye minisitiri mu gihe cya Jenoside, yavuze ko bafite ubwoba ko umunsi umwe aba babyeyi bazisanga mu Rwanda, mu gihe batifuza kurusubiramo kubera ko "batizeye umutekano wabo."
Ikindi, ngo imiryango yabo myinshi iba mu mahanga, aho we aba mu Bufaransa, mu gihe abandi baba mu Bubiligi na Canada n’ahandi hirya no hino.
Ati "Twifuza ko imiryango yacu yadusanga, kubera ko uyu munsi, igihe gikomeje kuducika."
Nubwo imiryango yifuza ko aba bantu bayisanga, amakuru avuga ko ibihugu irimo bitifuje kwakira ba bantu ku mpamvu zitandukanye.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!