00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyeshuri biga amategeko bahuguwe ku arengera impunzi n’abimukira

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 17 November 2023 saa 07:24
Yasuwe :

Abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza zitandukanye zo mu Rwanda bahuguwe ku mategeko arengera uburenganzira bw’impunzi n’abimukira mu gihugu.

Ni igikorwa cyateguwe n’Umuryango usanzwe utanga ubufasha mu by’Amategeko mu Rwanda, Legal Aid Forum, aho abanyeshuri bahatanye mu gisa no kuburana urubanza (moot Court) ariko hagamijwe kwerekana uko uburenganzira bw’impunzi bwubahirizwa mu Rwanda.

Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi 134.519 ziganjemo izikomoka muri RDC, u Burundi, Eritrea, Ethiopia na Sudani. Hari kandi abarenga 1600 bari mu Nkambi inyurwamo by’igihe gito ya Gashora.

Umuryango wa Legal Aid Forum usanzwe utanga ubufasha mu by’amategeko ku mpunzi zibukeneye guhera mu 2015, ugaragaza ko ahanini ari ababa bashaka kwakirwa nk’impunzi nyuma yo kugera mu gihugu.

Hateguwe amarushanwa mu banyeshuri biga amategeko mu rwego rwo kubafasha gusobanukirwa arengera impunzi n’abimukira u Rwanda rufite. Yitabiriwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), Kaminuza ya Kigali (UK) na Kaminuza y’Abalayiki y’Abadiventisiti b’Umunsi wa Karindwi (UNILAK).

Umunyeshuri muri Kaminuza ya UNILAK, Ishami ry’Amategeko, Ingabire Esther, yagaragaje ko iki gikorwa cyamwunguye byinshi ku mategeko arengera impunzi n’abimukira.

Yagize ati “Nkanjye ndi mu Rwanda ariko navukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bagenzi bacu bavuga Ikinyarwanda bari gukorerwa iyicarubozo abandi bakicwa kubera bavuga Ikinyarwanda. Rero biramfasha kumenya nk’umuntu wiga amategeko uko nazabarengera.”

Yakomeje ati “Ubusanzwe mu ishuri ntabwo amategeko arengera impunzi ari ku byo twiga, ariko biba ari ngombwa ko abantu batwegera bakatwereka n’andi mashami mu mategeko tugomba kwihuguramo.”

Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukamulisa M. Thérèse, yavuze ko aya marushanwa afasha abanyeshuri gushyira mu bikorwa ibyo bize mu ishuri kandi bigamije kubakira ubushobozi abanyamategeko bashya b’ahazaza.

Ati “Abanyamategeko twifuza ni bamwe bumva neza ibintu, bakagendana n’impinduka zikenewe ku isoko ry’umurimo, birimo gukoresha ikoranabuhanga. Abanyamategeko ni abantu basabwa gukorera neza abakiliya babo na sosiyete.”

Umuyobozi w’Umuryango wa Legal Aid Forum, Kananga Andrews, yagaragaje ko iyi gahunda yateguwe kugira ngo abanyeshuri biga amategeko bamenye uko uburenganzira bw’impunzi mu Rwanda bwubahirizwa.

Yagize ati “Abana bitozaga kuburana no kuba abanyamategeko beza. Nk’igihugu dufite impunzi z’abantu bagenda batugana bamwe bamaze n’imyaka myinshi. Impamvu twahisemo iyi ngingo ni uko ari ibintu tujya duhura nabyo hari abantu duhura nabo baje gusaba ubufasha mu by’amategeko.”

“Aba banyeshuri iyo tubahaye iyo ngingo bagategura bituma basoma bakamenya uburenganzira bw’impunzi. Iyo bageze aha mu gihugu bwa mbere, itegeko riteganya amasaha bagoma kumara bafashishwe bigaha n’inshingano Leta zo guhita ibafata ikabaha aho kuba, kubagaburira n’ibindi.”

Yagaragaje ko mu mashuri yigisha amategeko hakiri icyuho cy’ireme ry’uburezi asaba Kaminuza gushyiramo imbaraga mu gufasha abanyeshuri kwiga no gushyira mu bikorwa ibyo biga kugira ngo bizabafashe mu gihe kizaza.

Umuyobozi wa USAID mu Rwanda, Jonathan Kamin, yashimye igikorwa cyo gutoza abanyeshuri kuvamo abanyamategeko beza
Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Mukamulisa M. Thérèse, yagaragaje ko abanyamategeko Isi yifuza ari abashobora gutanga ubufasha mu bibazo bigenda bivuka umunsi ku wundi
Umuyobozi wa Legal Aid Forum, Andrews Kananga, yavuze ko bifuza gufasha abanyeshuri kugira ubunyamwuga
Abanyeshuri ba UNILAK ni bo bahize abandi mu mwitozo watanzwe
Abanyeshuri ba UNILAK bishimira ko bahigitse abo mu zindi kaminuza
Aba banyeshuri bari bameze nk'abari mu rukiko rwa nyarwo muri uyu mwitozo
Abanyamategeko batandukanye bitabiriye iki gikorwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages