Aba banyamategeko bahawe impamyabushobozi mbonezamwuga zihariye, bose basanzwe bakora mu nzego zitandukanye z’ubutabera, haba mu bushinjacyaha, abacamanza, abanditsi b’inkiko ndetse n’abashakashatsi mu by’amategeko.
Bamwe mu baganiriye na IGIHE, bavuze ko ubumenyi bwihariye babonye bizeye ko buzabafasha mu kazi kabo ka buri munsi.
Umwe muri bo yagize ati “amategeko twize n’ubumenyi twahawe mu bijyanye no kubara indishyi no kuzigena, hakurikijwe ibyo ababuranyi baregeye. Twungutse ubumenyi bwinshi buzadufasha gukemura impaka zishingiye ku masezerano kandi birakenewe cyane.”
Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr Aimé Muyoboke Kalimunda, yavuze ko kugira ubumenyi bwihariye mu gace runaka mu bijyanye n’amategeko uretse korohereza, aba banyamategeko, ngo bizanatanga umusaruro mu nzego z’ubutabera.
Ati “Umucamanza ufite impamyabumenyi yaba iy’icyiciro cya kabiri cya kaminuza cyangwa se iyisumbuyeho, aba akeneye kumenya amategeko mpuzamahanga ajyanye n’ibyo byaha, kumenya imanza zaciwe n’inkiko mpuzamahanga, ariko kuminuza (specialization) bimuha ubumenyi bwihariye, bityo tukaba tuzamuye ireme ry’imicire y’imanza zacu mu gihugu, ndetse byanatuma umucamanza ajya ku rwego rurenze urw’igihugu.”
Dr Muyoboke yakomeje avuga ko ibyo bigira akamaro kanini cyane kuko byihutisha imanza mu nkiko ndetse bikanongera icyizere abaturage bagirira ubutabera ari nako bigabanya ikiguzi cy’ubutabera kuko bituma abaturage badasiragira mu nkiko.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Faustin Ntezilyayo yavuze ko aya masomo yihariye azafasha kubaka ubutabera bufite ireme.
Ati “Iyi si ya none yuzuyemo urusobe rw’ibibazo, ndetse n’amakimbirane arushaho kugenda afata intera. Ibi kandi ntitubyisangije gusa, ahubwo ni mpuzamahanga ndetse biri mu nguni nyinshi z’ubuzima haba mu mibanire y’abantu, mu bukungu, politiki ndetse n’ahandi. Ni yo mpamvu rero guhugura abanyamwuga mu mategeko nk’aba ngo babashe guhangana nabyo ari iby’agaciro kenshi.”
Abahawe izi mpamyabumenyi mbonezamwuga zihariye, ku nshuro ya mbere, bose hamwe ni 139.
Bahawe amasomo ari mu mashami atanu ajyanye no gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka, iburanisha no gutanga ibihano, amasomo ku gushyira mu ngiro amategeko agenga abagirana amasezerano, ishyirwa mu bikorwa ry’itegeko ryerekeranye n’imiburanishirize y’imanza mbonezamubano ndetse n’itegeko ryerekeye ibigo n’ibihombo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!