Nsabimana, Rwamulangwa Stephen, Mberabahizi Chretien Raymond, Nyirabihogo Jeanne d’Arc na Nkurikiyimfura Théopiste bitabye Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo kuri uyu wa Kane aho baburana ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo.
Rwamulangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bari abayobozi mu Karere ka Gasabo, bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu Murenge wa Kinyinya.
Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko mu 2013 Dubai yagiranye amasezerano n’Akarere ka Gasabo yo kuba inzu ziciriritse 300 aho yubatse 120 zirimo esheshatu zigeretse.
Izo nzu zagenzuwe mu 2015 na Rwanda Housing Authority yerekana ko zitujuje ubuziranenge muri à béton n’imbaho zakoreshwaga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Dubai yatse icyangombwa cyo kubaka inzu yo guturamo akakigenderaho yubaka umudugudu wose. Buvuga ko mu 2017 RHA yongeye gukora ubugenzuzi yerekana ko mu byo Dubai yasabwe gukosora nta cyo yakoze ahubwo yarakomeje kubaka no kugurisha inzu zitujuje ubuziranenge.
Dubai kandi ashinjwa kuba mu 2017 yarifashishije Nkurikiyimfura nk’ukurikirana imyubakire y’umudugudu w’i Kinyinya, dore ko igenzura ryari ryerekanye ko nta enjeniyeri yari afite wubakishaga akanakurikirana ibyubakwaga.
Basinyanye amasezerano ko batangiye gukorana mu 2015 kandi barahuye mu 2017. Aha ni ho hakomoka icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano ahuriyeho na Nkurikiyimfura.
Abari abayobozi mu karere ka Gasabo bavuze ko batabimenyaga kuko byari iby’umujyi wa Kigali na Rwanda Housing Authority, ariko ubushinjacyaha bwemeza ko babeshya kuko izo nzu zari mu mihigo y’Akarere, ari nako kamuhaye icyangombwa.
Buvuga ko "bagiye bamukingira ikibaba kubera inyungu mu mihigo ngo bagume ku myanya yabo, birengagiza inyungu z’abaturage basondetswe".
Mu kwiregura kwe, Nsabimana Dubai yavuze ko yubatse umudugudu mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no gushakira aho kuba ku bafite ubushobozi buciriritse. Yahakanye ko izo nzu yagurishaga guhera kuri miliyoni 15 Frw kugeza kuri miliyoni 45 Frw zagiye zigurwa n’amabanki, azigurira abafashe inguzanyo, kandi zabanzaga gusuzumwa n’abagenagaciro n’abagenzuzi bayo.
Yavuze ko abakozi b’Ibiro bya Minisitiri w’intebe ari bo babanje kuhatura kandi bazanye abahanga mu bwubatsi bemeza ko nta kibazo izo nzu zifite.
Ati "Banki zoherezaga abagenagaciro batandukanye, kugeza umunsi nahamagawe muri RIB nta muturage wari wigeze angaragariza icyo kibazo, nanjye byarantunguye."
Ku bijyanye n’inyandiko mpimbano, Nsabimana yavuze ko ari ikinyoma kuko hari abandi bakoze imirimo kandi bafite amasezerano. Yavuze ko kuba yarahawe icyangombwa cy’inzu imwe akubaka umudugudu atari byo, kuko hari amasezerano yagiranye n’akarere y’inzu 300 yari kubaka, akerekana ikibanza.
Ati "Baduhaye icyangombwa twumva ko ari inzu 300, kuko ni zo twaberetse."
Ubushinjacyaha bubajijwe aho bushingira buvuga ko Nsabimana Dubai yihesheje icy’undi ku buriganya, bwasobanuye ko yijeje abaturage icyiza cy’uko ziriya nzu zujuje ubuziranenge bituma bazigura, bityo yihesha umutungo wabo.
Bwabajije raporo y’abamwubakiye, Dubai avuga ko ntazo bamuhaga ariko yizeye ko ibyubatswe ari bizima.
Me Uwitonze Jean Marie Vianney wunganira Dubai, yavuze ko umukiriya we nta byaha yakoze ahubwo ikibazo cyakagombye kuba icy’ubucuruzi cyangwa mbonezamubano, kuko yari agamije ineza yo gushaka uko abafite amikoro aciriritse babona aho gutura.
Me Kubwimana yakomeje avuga ko kubaka nta cyangombwa byagateganyirijwe ibindi bihano, kuko ubugenzuzi bwamusabye ibyo akora akabikora kandi nta bihano yigeze ahabwa.
Yabajije ubushinjacyaha ibipimo by’ubuziranenge inzu zitujuje, kuko 90 ku ijana by’izaguzwe, zaguzwe n’amabanki kandi yashimye ubuziranenge.
Undi uregwa muri uru rubanza ni Rwamurangwa Stephen wahoze ari Meya wa Gasabo. Aregwa gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, aho yeretswe ko Dubai yubaka ibitujuje ubuziranenge, mu myanzuro hakabamo ko ahagarikwa ariko ntamuhagarike.
Uwari ushinzwe gukurikirana imihigo y’Akarere Bizimana Jean Baptiste, ngo yagaragarije Rwamurangwa ikibazo, aho kugikemura amuhindurira inshingano.
Rwamurangwa ngo yirengagije raporo yo mu 2017 ya RHA, ahubwo akomeza gusinya amasezerano na Dubai yo kubaka kandi byarerekanywe ko ibyubakwa bitujuje ubuziranenge.
Ubushinjacyaha buti "Rwamurangwa ntiyakoze ibyo yasabwaga nk’umuyobozi, yagiye agaragarizwa n’ubugenzuzi n’umukozi w’akarere yari ashinzwe, bikaba bigaragara ko hari inyungu y’umuhigo yashakaga kwesa ngo agume ku mwanya wa meya."
Rwamurangwa yahakanye ibyo aregwa, avuga ko nta nama yitabiriye yanzuye ko Dubai ahagarikwa kubaka, yanayimenye abyumviye muri RIB, asaba lisiti y’abitabiriye inama, ibyavugiwemo n’imyanzuro.
Yavuze ko umukozi w’akarere Bizimana nta raporo y’ibyo amushinja yabonye, kandi niba yaramukuye mu nshingano akwiye kwerekana ibaruwa.
Rwamulangwa kandi yavuze ko yatangiye inshingano za meya mu Ukuboza 2014, akaba yarahasanze umuhigo wo kubaka inzu i Kinyinya bikozwe na Dubai, agakomerezaho, aho akarere karebaga uko umuhigo ukorwa niba uri inyuma, hagati cyangwa umeze neza, aho kuba akarere kakora ubugenzuzi.
Ati "Natangiye inshingano hari inzu zirenga 50 zuzuye zanatuwemo, ntabwo umuntu yari gutekereza ko uwo muhigo waba ufite ikibazo."
Yavuze ko raporo ya RHA yo mu 2017 ntayo yabonye, ariko hari urwandiko iki kigo cyandikiye Dubai kimusaba gukosora, akarere gahabwa kopi, ariko nta nshingano kari gafite mu ibaruwa kuko yavugaga ko abagenzuzi bazasubirayo mu minsi 30.
Ati "Sinzi ibyo nari nategetswe gukora ntakoze cyangwa ibyo bakoze ntagombaga gukora."
Me Bayingana Janvier wunganira Rwamurangwa, yashimangiye ko inama Ubushinjacyaha buvuga yitabiriye nta lisiti y’abayigiyemo ibigaragaza, imyanzuro n’inyandikomvugo yayo.
Yasabye urukiko kwita ku bimenyetso by’uko ibyakozwe byamenyeshwaga akarere, nyamara hakaregwa Rwamurangwa. Yavuze ko abaturage bavuga ko basondetswe inzu, bityo ari ikibazo cy’ubucuruzi cyangwa mbonezamubano.
Byongeye, yakomeje avuga ko ibyo barega umukiliya we ari ibyo mu 2017, bityo adakwiye guhanishwa amategeko yagiyeho mu 2018.
Iburanisha ryakomereje ku bandi baregwa muri iyi dosiye. Biteganyijwe ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa kuri 16 Gicurasi 2023 saa Cyenda z’amanywa.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!