00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatangabuhamya 41 bo mu Rwanda bazumvwa mu rubanza rwa Munyemana mu Bufaransa

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 17 November 2023 saa 06:21
Yasuwe :

Abatangabuhamya 41 batuye mu Rwanda, bazumvwa mu rubanza rwa Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi n’ubutabera bw’u Bufaransa.

Munyemana yahungiye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Mbere yaho yari umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu ishami ry’ubuvuzi, akazi yafatanyaga no kuvura mu bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB).

Urubanza rwe rugiye kuba urwa gatandatu u Bufaransa bukurikiranyeho Abanyarwanda bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Biteganyijwe ko azaburana kuva ku itariki 13 kugeza kuri 22 Ukuboza uyu mwaka. Aregwa ko yashishikarije abaturage kwica Abatutsi mu Mujyi wa Butare.

Umujyanama mu by’umutekano muri Ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, Colonel Laurent Lesaffre, unashinzwe guhuza ibikorwa by’ubucamanza bw’u Bufaransa, yabwiye itangazamakuru kuri uyu wa 17 Ugushyingo, ko mu batangabuhamya bazumvwa harimo 41 batuye mu Rwanda.

Yavuze ko abagera kuri kimwe cya kabiri bazajya mu Bufaransa mu gihe abandi bazumvwa hakoreshejwe iyakure.

Nk’abatangabuhamya bageze mu zabukuru cyangwa bafite ibibazo by’uburwayi biba bigoye ko bajya mu Bufaransa nubwo ubucamanza bw’iki gihugu bwifuza kubabona imbonankubone mu Rukiko rwa Rubanda i Paris.

Agaruka ku mpamvu byasabye igihe kirekire ngo inkiko zo mu Bufaransa zitangire kuburanisha abakekwaho Jenoside yakorewe abatutsi, Colonel Laurent yavuze ko hagombaga kubanza gushakwa ibimenyetso.

Ibi byiyongeraho icy’imibanire mibi hagati y’u Rwanda n’u Bufaransa hagati ya 2006 na 2018-19 ndetse no kuba mu bakurikiranywe harimo abafite ubwenegihugu bubiri, bivuze ko budashobora kohereza umuturage wabwo.

Mu ngaruka z’itinda ry’ubutabera harimo urupfu rw’abatangabuhamya cyangwa abananirwa kuburana kubera ibibazo by’ubuzima.

Kugeza ubu ku rutonde rw’abatangabuhamya mu rubanza rwa Sosthène Munyemana hariho batatu bamaze gupfa.

Ku bijyanye no kuba u Bufaransa butemera kohereza mu Rwanda bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside, Colonel Laurent yavuze ko ari ukubera ko icyaha bashinjwa kitabagaho mu mategeko y’u Rwanda mbere ya Mata 1994.

Mu 2021 Perezida Macron yiyemeje ko nta muntu ukekwaho Jenoside uzacika ubutabera.

Colonel Laurent yavuze ko habarurwa abagera kuri 50 baba muri iki gihugu.

Urubanza rwa Sosthène Munyemana ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ruzabera mu Bufaransa
Colonel Laurent Lesaffre (hagati) unashinzwe guhuza ibikorwa by’ubucamanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages