Uru rubanza rwari rugiye kumara ukwezi humvwa abatangabuhamya ku mpande zombi ku byaha uregwa yakoreye i Butare.
Abatangabuhamya batandukanye babwiye urukiko ko Dr. Rwamucyo yatangaga amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi n’abari bakiri bazima barimo ababaga bakomeretse, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini zikora imihanda (caterpillar).
Dr. Kabanda wakurikiranye uru rubanza yabwiye IGIHE uru rubanza rwatumye hamenyekana amakuru abantu batari bazi arimo n’ayihariye y’aho abantu bakoreye n’abo bakoranaga.
Ati “Bishe Abatutsi babagira umwanda, babajugunya mu byobo, bamwe bagihumeka, ibi ni bintu namenye bwa mbere muri uru Rubanza ruregwamo Eugène Rwamucyo, ntigeze numva mu zindi manza.”
Yavuze ko ibyo gutaba Abatutsi ari bazima ari imwe mu ntambwe za nyuma za Jenoside aho baba bashaka gusibanganya ibimenyetso byose ngo hatazagira umenya aho abantu bari.
Dr. Kabanda yahamije ko uru rubanza rwabaye intandaro yo kumenya byinshi mu byabereye i Butare aho Rwamucyo yari ari.
Ati “Ubushinjacyaha bwakoze akazi gakomeye kuri Rwamucyo, hari amakuru menshi kuri we bashoboye gukusanya kandi ugasanga bishyira umucyo no ku bindi bintu byinshi byabaye aho yari ari,aho yakoreraga n’abo bakoranaga. Mbona ari ibintu byiza kugira ngo tumenye amakuru, ni ibinu byiza kandi kugira ngo he kubaho ukudahana kuko ni byo byateye ibi byose.”
Yasobanuye ko “Abantu bica abandi bazi ko batazahanwa bashobora gukora ibyo bashatse byose. Ni ukurwanya ukudahanga, ni ukugira ngo tumenye ibyabaye, hanyuma nitumenya ukuri bizafasha n’abanyarwanda bagire icyizere, bashobore kwiyunga ibyo byose ni ibintu byiza cyane.”
Dr. Kabanda yavuze ko ubuhamya n’amukuru yose agize uru rubanza azafasha abashakashatsi, abanyamateka n’Abanyarwanda muri rusange bakarushaho kumenya ibyabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kuri uyu wa 28 Ukwakira 2024, Umushinjacyaha Nicolas Peron, yabwiye urukiko ko hagaragajwe ibimenyetso byose byerekana ko Dr. Rwamucyo yagize uruhare rutaziguye mu bwicanyi, atoteza Abatutsi, abakorera n’ibindi bikorwa bitari ibya kimuntu.
Uyu Mushinjacyaha yasabye urukiko kutemera ko Dr. Rwamucyo ataryozwa uruhare rwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu yahoze ari Butare, ati “Turabasaba kutemerera Eugène Rwamucyo acika ibyo yakoze.”
Biteganyijwe ko umwanzuro ku rubanza rwa Dr. Rwamucyo umenyekana kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!