00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abavoka 113 barimo Mukabagwiza Edda na Mukamana Esperance binjiye mu mwuga (Amafoto)

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 22 November 2025 saa 06:31
Yasuwe :

Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rwakiriye abavoka bashya 113 barimo Mukabagwiza Edda wabaye Minisitiri w’Ubutabera kuva mu 2003 kugera mu 2006 na Mukamana Esperance wayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka.

Abo banyamategeko barahiye kuri uyu wa 21 Ugushyingo 2025 barimo abagore 34 n’abagabo 79.

Perezida w’Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, Me Nkundabarashi Moise, yabasabye kurangwa n’ubunyamwuga kandi bagahesha ishema umwuga binjiyemo.

Ati “Amagambo akubiye muri iyi ndahiro ubwayo arahagije kugira ngo mube abavoka beza, ariko impamvu nyisubiyemo ni ukugira ngo indahiro mukora uyu munsi mwumve neza ko atari umuhango. Mugomba guhora buri gihe muyizirikana mu kazi kanyu ka buri munsi kuko hari abo tubona bakora ibinyuranye nayo, muzabyirinde kuko bishobora kubagiraho ingaruka zikomeye.”

Yibukije aba banyamategeko ko binjiye mu rugaga mu gihe hari gukorwa ibishoboka ngo hatezwe imbere politiki yo gukemura ibibazo hatisunzwe inkiko (ubuhuza) kandi bikwiye gukoreshwa nk’uburyo buboneye mu guteza imbere ubutabera.

Ati “Ubu buryo ntabwo bwaje kudutwara akazi ko mu nkiko nk’uko bamwe babivuga, ahubwo bugamije kubaka ubutabera bwihuse, bwimakaza amahoro muri sosiyete yacu. Nagira ngo nanababwire ko ari bwo bufite inyungu mu kubaka ubushobozi bw’abavoka kurusha imanza. Ibi muzabizirikane.”

Yasabye abavoka bashya guhora biyungura ubumenyi no guharanira ko imirimo bakora, bayambukana no mu mahanga aho gutekereza gusa mu Rwanda.

Yemeje ko kumenya amategeko yonyine bidahagije ahubwo ko abavoka bakwiye kugira ubumenyi mu bijyanye n’iterambere ry’ikorabuhanga n’ubundi bumenyi bwa ngombwa.

Ati “Kumenya amategeko yonyine mu bavoka ntibihagije, hari ubundi bumenyi bwa ngombwa nk’ibyerekeye gukoresha ikoranabuhanga na AI, uburyo bwo gukoresha amafaranga no kwizigamira, guteganyiriza izabukuru, ibyerekeye ishoramari, imitekerereze n’ibindi bitandukanye.”

Me Nkundabarashi kandi yanasabye abo banyamategeko bashya ko bagomba guharanira isura nziza y’umwuga, kwiha agaciro no kwirinda ikintu cyose cyanyuranya n’icyubahiro umwuga ukwiye.

Mu barahiriye kwinjira mu rugaga rw’abavoka harimo na Mukabagwiza Edda wakoze imirimo itandukanye irimo kuba Minisitiri w’Ubutabera, Visi Perezida w’Umutwe w’Abadepite n’indi inyuranye yanyuzemo.

Yavuze ko kwinjira muri uyu mwuga byari bigamije gukomeza gutanga umusanzu ku gihugu nk’umunyamategeko.

Ati “Nk’umuntu wize amategeko, nkagira uruhare mu nshingano nagiye nkora z’ubutabera, hakabaho guhagararira abaturage, nkaba mfite cyane amakuru ku byo abaturage bakeneye, numvise ngiye muri uyu mwuga nawugiramo umumaro, kuko burya umwavoka ntabwo ari inyungu ze bwite areba cyane kuko ni umufasha mu by’amategeko.”

Undi warahiriye kwinjira mu bavoka ni Espérance Mukamana wayoboye Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubutaka guhera mu 2017-2023.

Mukamana yagize uruhare mu maguvurura y’imikoreshereze y’ubutaka aba Umwanditsi wungirije w’inyandikompamo z’ubutaka mu Ntara y’Amajyepfo (2006-2016) n’Umwanditsi w’Impapurompamo z’ubutaka mu Mujyi wa Kigali (2016-2017).

Mu bandi barahiriye kwinjira muri uyu mwuga kandi harimo Ndushabandi JMV wabaye Umuvugizi wa Polisi, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Kugeza ubu Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda rumaze kugira abarenga 1700 bavuye kuri 34 bariho mu 1997, barimo abagore bagera kuri 500.

Aba banyamategeko bari baherekejwe n'abo mu miryango yabo
Me Edda Mukabagwiza wabaye Minisitiri w'Ubutabera (uwa kabiri uhereye ibumoso) na we yinjiye mu mwuga w'ubwavoka
Mukamana Esperance wabaye Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubutaka
Komite Nyobozi y'Urugaga rw'Abavoka mu Rwanda
Aba banyamategeko bari baherekejwe n'abo mu miryango yabo
Abavoka 113 basabwe gukomeza kunoza umwuga neza
Ubwo abanyamategeko bashya barahiraga
Abacamanza mu rukiko Rukuru ni bo barahije aba banyamategeko
Perezida w'Urugaga rw'Abavoka, Me Nkundabarashi Moise, yasabye abanyamategeko bashya kurangwa n'indangagaciro nzima
Me Nkundabarashi Moise yagaragaje ko kumenya amategeko gusa bidahagije ahubwo abavoka bakwiriye kwiyungura ubumenyi mu bijyanye n'ikoranabuhanga

Amafoto: Rusa Prince


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages