Uru rubanza ruregwamo abarimo Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, David Mugiraneza, Umuyobozi w’ishami ry’imibereho myiza, rwatangiye kuburanishwa kuri uyu wa kabiri, tariki 28 Ukwakira 2025, ku Rukiko rw’ibanze rwa Mukamira.
Barimo kandi Perezida wa IBUKA muri aka karere n’abandi bayobozi bo muri uyu muryango bo mu mirenge irindwi (Jenda, Bigogwe, Mukamira, Muringa, Rugera, Kintobo na Rambura) yagombaga kubakwamo inzu 17 z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Ku isaha ya saa Yine n’iminota itanu ni bwo Ubushinjacyaha bwatangiye kugaragariza urukiko ibyo buri wese uri muri uru rubanza akurikiranyweho, aho saa 10h50’ bwari busoje ndetse bubasabiye gufungwa by’agateganyo iminsi 30, kubera ibyaha by’ubugome bakurikiranweho bihanishwa igifungo kirenze imyaka ibiri.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko izi nzu zose uko zagombaga kubakwa zitigeze zuzura kubera ko ibikoresho byagombaga kuzubaka bitakiriwe, ariko nyuma aba bose babirengaho bakora “Inyandiko itavugisha ukuri” ko Rwiyemezamirimo ibikoresho yabihagejeje.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu, Mugiraneza David akurikiranyweho ibyaha bibiri, birimo kuba ari mu bemeje ko inyubako zuzuye no gukoresha nabi umutungo wa Leta.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko barekuwe bazimiza ibimenyetso ndetse bakabangamira iperereza.
Abaregwa bose muri iyi Dosiye uko ari 15 bitabiriye iburanisha guhera saa 10h51’ batangiye kwisobanura ku byaha bashinjwa umwe ku wundi kugeza ijoro riguye, dore ko umuburanyi wa 12 yasoje kwisobanura saa 17h12’.
Bivuze ko hari hasigaye ababuranyi batatu, maze umwe mu bashinjacyaha atera agatoki hejuru asaba ko urubanza rwasubikwa rukazasubukurwa batatu basigaye nabo bakisobanura, Perezidante w’urukiko agaragaza ko abitariye urubanza n’abahagarariye ababuranyi batanga ibitekerezo ku cyakorwa, maze bose bemeza ko urubanza rukomeza.
Mu bari batarisobanura harimo Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ari na we wisobanuye nyuma y’abandi maze ibyo aregwa byose uko ari bibiri arabihakana agaragaza ko byakozwe mu nyungu z’Akarere, ko bitakozwe mu nyungu ze bwite.
Ati “Umukozi ushinzwe imyubakire mu nama yarimo na Komite nyobozi yagaragaje ko inzu 10 ari na zo twari twarashyize mu mihigo zuzuye 100% kandi tunazikorera ihererekanya bubasha tugaragaza ko umuhigo weshejwe kandi byari mu nyungu z’akarere.”
Akomeza avuga ko kuba bari barasize inzu 10 mu Mihigo hakiyongeraho izindi zari zitaruzura bitamuhamya icyaha cya kabiri cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu.
Ati “Izi raporo zose zidufunze iza mbere ninjye watangiye kuzikoraho, ubwo muri Nyakanga natumizagaho ba Perezida bose ba IBUKA, mbabaza aho inyubako zirindwi zari zisigaye zitaruzura imyubakire yazo igeze, kandi ni na zo zaje gusabirwa amafaranga miliyoni 6 Frw yo kuzisoza, avuye ku ngengo y’imari yo gufasha abatishoboye.”
Abanyamategeko babiri bunganiraga Gitifu w’Akarere ka Nyabihu bagaragarije urukiko ko umukiliya bunganira nta mpamvu zatuma atoroka ubutabera kubera miliyoni 6 Frw, kuko afite abishingizi batatu bemera gutanga imitungo ifite agaciro ka miliyoni 60 Frw.
Banagaragaje ko aya mafaranga miliyoni 6 Frw, umukiliya wabo atibwirije kuyohereza mu mirenge kuko yashingiye ku nyandiko yakozwe n’abatekinisiye, ndetse akiri ku mirenge aho yoherejwe, ndetse ikirenze kuri ibyo n’abishingizi be bemera kuyashyira kuri konti y’Akarere ariko bakemerera umukiliya wabo gukurikiranwa adafunzwe.
Ababuranyi bose barangije kwisobanura saa 18h46’, umucamanza avuga ko ruzasomwa ku wa 30 Ukwakira 2025 Saa 15h00’.
Aba baburanyi bose baje kuburana baturutse i Kigali aho bari bamaze iminsi bari mu ibazwa, bahise bajya gufungirwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Jenda mu gihe bategereje imyanzuro izava mu iburanwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!