Yabisobanuye ku wa Mbere tariki ya 9 Gashyantare 2026, ubwo hatangizwaga icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa mu butabera.
Nirere yagize ati “Umwaka ushize rero ku bijyanye na ruswa, twohereje muri RIB amadosiye 46 yarekeye kudasobanura inkomoko y’umutungo. Kudashobora gusobanura inkomoko y’umutungo ni kimwe mu bikorwa bya ruswa. Iki na cyo ni icyaha. Iyo ufite umutungo urengeje ubushobozi bwawe, udashobora kuwusobanura bibarwa nk’aho wawukuye mu byaha bya ruswa.”
Itegeko rishya ryo mu 2021 rivuga ko Urwego rw’Umuvunyi rwakira amakuru kuri ruswa rukayasesengura, hanyuma amadosiye akoherezwa muri RIB abayakekwaho bagakurikiranwa mu rwego rw’ubutabera.
Umuntu wese udashobora gusobanura inkomoko y’umutungo afite ugereranyije n’ibyo yinjiza byemewe n’amategeko aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo adashobora kugaragaza aho yawubonye mu buryo bwemewe n’amategeko.






Ibitekerezo 0