00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abunganira Ingabire Victoire basabye urukiko kumufata nk’umuntu udasanzwe

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 9 October 2026 saa 05:40
Yasuwe :

Abanyamategeko bunganira Ingabire Umuhoza Victoire uregwa ibyaha birindwi bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda basabye Urukiko Rukuru rwa Kigali ko mu gufata umwanzuro w’urubanza rwe, rwazihanganira amagambo yavuze nk’umunyapolitiki kuko ari umuntu udasanzwe.

Kuri uyu wa 9 Ukwakira 2026, bunganiye umukiliya wabo wireguraga ku cyaha cyo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda no gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda ibihugu by’amahanga.

Me Gashema Félicien yagaragaje ko ku cyaha cyo gukwiza amakuru atari yo cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y’u Rwanda ibihugu by’amahanga, Ubushinjacyaha bwagishingiye ku nyandiko ’Urwandiko rw’Inzira’.

Iyi nyandiko izwi nka ‘Roadmap’ yanditswe na Ingabire nk’umuyobozi w’ishyaka DALFA Umurinzi na Ntaganda Bernard w’ishyaka PS Imberakuri mu 2021.

Me Gashema yashingiye kuri iyi nyandiko n’Itegeko Nshinga, agira ati "Ingabire Umuhoza Victoire ni umunyapolitiki ufite ubwigenge bwite yemerererwa n’amategeko, cyane cyane Itegeko Nshinga."

Uyu munyamategeko yavuze ko iyi nyandiko ari isesengura ku byavugiwe mu nama yabereye muri Village Urugwiro mu 1998 no mu 1999, aho Ingabire na Ntaganda bibazaga niba ibyavugiwemo byaragezweho.

Me Gashema yavuze ko, nk’umunyapolitiki, Ingabire afite inshingano yo kureba ibyateza imbere igihugu, ari yo mpamvu we na Ntaganda bashingiyeho mu kwandika uru rwandiko.

Uyu munyamategeko yavuze ko uru rwandiko rutarimo icengezamatwara rigamije kwangisha ubutegetsi amahanga kuko iyo biba ari ko biri, Ingabire na Ntaganda batari kurugeza ku biro by’Umukuru w’Igihugu, mu Nteko Ishinga Amategeko no mu ihuriro ry’imitwe ya politiki yemerewe gukorera mu Rwanda.

Tariki ya 8 Nzeri 2021, Ingabire n’Umunyarwandakazi urwanya Leta y’u Rwanda witwa Denise Zaneza bagiranye ikiganiro cyatambutse ku muyoboro wa YouTube, aho yasobanuraga iby’uru rwandiko.

Me Gashema yavuze ko bitagaragara ko uru rwandiko rurimo ibikorwa bigize ibyaha, kuko iyo biba birimo, Ingabire atari kujya kuri YouTube arusobanura.

Umucamanza yibukije ko Me Gashema ko mu gusobanura ibiri mu kirego, Ubushinjacyaha bwavuze ko iki kiganiro cyari kigamije kwangisha Leta y’u Rwanda mu bihugu by’amahanga kuko cyageze kure.

Me Bruce Bikotwa yavuze ko Ubushinjacyaha bwakagaragaje mu kiganiro Ingabire yagiranye na Zaneza ibigize icyaha.

Ati "Ntabyo twabonye. Ibimenyetso Ubushinjacyaha bwatanze ntabwo ari ibimenyetso simusiga."

Umucamanza yavuze ko Ubushinjacyaha buzasubiza ku bigize iki cyaha biri mu kiganiro Ingabire yagiranye na Zaneza kandi ko nibumara kubigaragaza, abunganira Ingabire na bo bazabivugaho.

Me Gashema yabwiye urukiko ko muri iki kirego, Ubushinjacyaha bwasobanuye Ingabire nk’umunyapolitiki, bityo ko mu byo yavuze byose, adakwiye gufatwa nk’umuntu usanzwe.

Mugenzi we, Me Gatera Gashabana, yashimangiye ko iyi nyandiko igaragaza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo buteganywa n’Itegeko Nshinga.

Uyu munyamategeko yavuze ko iyi nyandiko ari nk’ibaruwa ifunguye yashoboraga gusomwa na bose, agaragaza ko ishobora kugenerwa itangazamakuru cyangwa abaturage.

Me Gatera yavuze ko muri iyi nyandiko nta kibazo kirimo kandi ko n’iyo ibikubiyemo byaba bibabaje cyangwa bikomeye, hakwiye kurebwa uwabivuze uwo ari we.

Uyu munyamategeko yavuze ko bamagana Ubushinjacyaha bwatanze iyi nyandiko nk’ikimenyetso cy’uko umukiliya we yakoze icyaha.

Umucamanza yibukije Me Gatera ko ijambo “kwamagana” n’andi yo kwibasirana adakoreshwa mu rubanza, uyu munyamategeko asubiza ati “Ni ikosa ry’Ikinyarwanda.”

Ku kiganiro cya Ingabire na Zaneza, Me Gatera yavuze ko nta bushake bwo gukora icyaha burimo.

Me Bikotwa yavuze ko kabone n’iyo byagaragara ko mu mashusho harimo ibigize icyaha, habaho kureba ku uregwa uwo ari we, hakabaho kumwihaganira kuko ari umunyapolitiki.

Ati “Bitabaye ibyo, abanyapolitiki bose bajya bafungwa", na none ati "Ntabwo tubivuze dushatse kugaragaza ko bigize icyaha. Ariko ku munyapolitiki, habaho kumworohera.”

Muri Gicurasi 2020, Ingabire yafashwe amajwi inshuro ebyiri, aganira na Ntamuhanga Cassien wabaye umunyamakuru mu Rwanda, agatoroka igororero rya Nyanza mu Ukwakira 2017.

Mu kiganiro kimwe bumvikana baganira ku guha abantu imyitozo ya gisirikare i Mutaga mu Burundi, ikindi bakumvikanagamo bavuga ku myigaragambyo muri rond-point nini mu Mujyi wa Kigali.

Ingabire yumvikanye avuga ko icyorezo cya Covid-19 cyahungabanyije ubutegetsi bwinshi ku Isi, avuga ku kuba bakohereza ‘ikimodoka’ muri rond-point, kikahapfira hanyuma kigacurangirwamo indirimbo ya Kizito Mihigo, imyigaragambyo igatangira ubwo.

Umucamanza aherutse kubaza Ingabire niba Ntamuhanga baganiraga ari umunyapolitiki, arabyemeza, asobanura ko afite ishyaka ryitwa ‘RANP Abaryankuna’. Kuri uyu wa 9 Ukwakira, yatanze ikimenyetso kibigaragaza.

Me Bikotwa yavuze ko hari ibyo Ingabire yavugaga atarataha mu Rwanda mu 2010, abiregwa ageze i Kigali, ariko bigeze mu rukiko rwa Afurika rushinzwe uburenganzira bw’ikiremwamuntu, rwanzura ko bishobora kuba bibabaje ariko ko bikwiye kwihanganirwa igihe bivuzwe n’umunyapolitiki.

Uyu munyamategeko yasabye urukiko ko hagenderwa kuri uyu mwanzuro w’urukiko rwa Afurika ku rubanza rwa Ingabire, ibyo yavuze ntibizashingirweho mu kumuhamya iki cyaha.

Me Gatera yavuze ko ibyavuzwe bishobora kuba bibabaje cyangwa bikomeye, ariko ko mu nyungu rusange, niba byaravuzwe n’umunyapolitiki akwiye kwihanganirwa, cyane mu gihe nta ngaruka byagize ku buzima bw’igihugu.

Me Bikotwa yanavuze ko hakwifashishwa urubanza rwa Mushaidi Deogratias mu Rukiko Rukuru. Umucamanza yamwibukije ko rwajuririwe, yisobanura ko nubwo rwajuririwe, umwanzuro utahindutse.

Uyu munyamategeko yavuze ko muri urwo rubanza, Urukiko Rukuru rwavuze ku ho uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bugarukira, aho rwatandukanyije kuvuga ibiriho no gutanga igitekerezo.

Me Bikotwa ko Ingabire, nk’umunyapolitiki, afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kuvuga ibiriho.

Me Bikotwa yageze ku bushake bwo gukora iki cyaha, avuga ko iyo nta bimenyetso bifatika bigaragazwa by’uko Ingabire yagize ubushake bwo gukora iki cyaha, bityo ko kidakwiye kumuhama.

Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko muri mudasobwa ya Ingabire hafatiwe inyandiko igaragaza urutonde rw’abo byitwa ko bishwe na Leta y’u Rwanda kuva mu 1994 kandi nta kimenyetso bishingiyeho.

Mu bavugwa kuri uru rutonde harimo Jean de Dieu Mucyo, Dr. Munyandamutsa Naason, Rukabu Camarade, Ambasaderi Bihozagara Jacques n’umunyamakuru Afsa Mose, hakiyongeraho n’abo bivugwa ko baburiwe irengero n’abafunzwe binyuranyije n’amategeko.

Uyu munyamategeko yavuze ko Ubushinjacyaha buterekanye iyi nyandiko n’uburyo yabonywe muri mudasobwa, asobanura ko ubwo Urwego rw’Ubugenzacyaha rwafatiraga iyi mudasobwa rutagaragaje ko rwayibonyemo.

Me Bikotwa yagaragaje ko kabone n’iyo iyi nyandiko yaba yari muri mudasobwa ya Ingabire kuva na mbere, nta gihamya kigaragaza ko yari iye.

Ati “Ese mufashe nk’izi mudasobwa zacu, inyandiko zose zirimo ziba ari inyandiko zacu?”

Me Bikotwa yavuze ko muri kamere y’abanyapolitiki, ari abantu baba bashaka amakuru, yaba yo cyangwa atari yo, bityo ko kuba yabonwa muri mudasobwa ye bidakwiye kuba ikibazo.

Yanzuye yemeza ko iyi nyandiko atari iya Ingabire, ati "Ntabwo ari iye kuko uregwa ntabwo ayemera kandi natwe tukaba twemera ko bifite ishingiro. Kandi natwe ntayo twabonye usibye amagambo gusa.”

Ingabire yarangije kwiregura kuri uyu wa 9 Ukwakira. Biteganyijwe ko urubanza ruzakomeza ku wa 17 Ugushyingo 2026 ubwo Ubushinjacyaha buzaba busubiza ku bwiregure, uregwa na we avuga amagambo ya nyuma.

Abunganira Ingabire Victoire basabye urukiko ko amagambo yavuze yabarwa mu rwego rwa politiki, akihanganirwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages