00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amavugurura yitezweho gufasha Leta guhashya ruswa mu nzego z’ubutabera

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 6 February 2024 saa 11:03
Yasuwe :

Leta y’u Rwanda ikomeje gushyiraho ingamba zitandukanye zo kurwanya no gukumira ruswa ikunze kumvikana mu nzego zigize urunana rw’ubutabera; ari zo ubugenzacyaha, ubushinjacyaha n’ubucamanza.

Raporo ‘Rwanda Bribery Index’ yashyizwe hanze na Transparency International Rwanda mu Ukuboza 2023, igaragaza ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda nk’iri imbere mu kugaragaramo ruswa kuko ryihariye 16.4%.

Iyi raporo kandi yagaragaje ko urwego rw’ubugenzacyaha, RIB, ari rwo rufite abakozi bakiriye ruswa nyinshi. Muri 4,527,000 Frw yatanzwe n’abantu 16, agera kuri 3,860,000 Frw ni iy’abasabaga ko ababo bari bafungiwe muri za kasho bafungurwa.

Uru rwego rwakurikiwe n’urw’ubushinjacyaha bufite abakozi bakiriye ruswa iri ku mpuzandengo ya 200,000 Frw, ubucamanza bufite abakozi bakiriye iri ku mpuzandengo ya 153,000 Frw buza ku mwanya wa gatatu.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe imitangire ya serivisi n’ubugenzuzi muri Polisi y’u Rwanda, ACP Emmanuel Karasi, tariki ya 30 Mutarama 2024 yabwiye abanyamakuru ko imiterere y’aka kazi ari yo ituma kabamo ibyuho byinshi bya ruswa, bityo ko nta wahakana ko iki cyaha kiba muri izi nzego.

Yagize ati "Ngira ngo twese icyo twemera ni uko tugifite urugendo, bisaba ko tugomba gufatanya kandi tukanemera ko iyo ruswa ihari. Tugizemo ukubihakana, biba bivuze ko kugira ngo ushyiremo imbaraga zo kuyirwanya bizakugora. Ibyo abanyamakuru bavugaga ko izi nzego zishinzwe kuyirwanya, biterwa n’imiterere y’akazi kabo. Nkatwe abapolisi iyo urebye umuntu uje ushaka nk’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, ukuntu aba ayishaka, nawe urabyumva. Biterwa n’imiterere ya serivisi izo nzego zitanga.”

ACP Karasi yavuze ko kugira ngo iki cyaha gikumirwe muri izi nzego, hakenewe ubufatanye, amakuru akajya atangwa.

Ati "Ruswa ntabwo izi nzego zonyine zayirwanya ngo bishoboke kuko n’ubundi abayitanga cyangwa abayirya, tuba turi hariya mu cyaro, tugaragara. Turacyafite n’umuco, ukumva umuntu baramushima ngo arimo gutera imbere, kandi arimo aratera imbere mu misoro. Ibiba bisigaye ni ugufatanya."

Umuvunyi Mukuru wungirije ushinzwe gukumira no kurwanya ruswa, Mukama Abbas, yatangaje ko mu rwego rwo gukumira no kurwanya ruswa muri iri nzego, hakozwe amavugurura atandukanye, mu bihe bitandukanye.

Mukama yasobanuye ko hashize ukwezi hashyizweho Inama Ngishwanama yo ku rwego rw’igihugu ishinzwe kurwanya ruswa. Iyobowe na Minisitiri w’Ubutabera, wungirijwe na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Umuvunyi Mukuru akaba ashinzwe raporo.

Abandi bagize iyi nama barimo Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Umushinjacyaha Mukuru, Visi Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Perezida w’Urwego rw’Abikorera n’Umukuru wa Sosiyete Sivili.

Mukama ashingiye ku miterere y’iyi nama, yatanze icyizere ko izafasha izi nzego kuziba ibyuho bya ruswa, itange icyerekezo ku buryo ruswa yarwanywa, bigendanye n’uko yihinduranya.

Yagize ati “Urumva ukuntu ikozwe noneho, igiye kuduha igisubizo mu buryo bwo gutanga amakuru, no guhashya no gushyiraho politiki nini ahantu hose hazaba hari ibyuho bya ruswa. Aho mubona ko ruswa igenda ihindura uburyo, iyo nama ngishwanama izajya itanga icyerekezo, ikore raporo buri mezi atandatu. Tuzajya tuvugurura bitewe n’uko ruswa igenda yiyoberanya kugira ngo 2050 tuzayigereho ibintu byose byagiye ku murongo.”

Umuvugizi w’Inkiko, Mutabazi Harrison, yatangaje ko mu nkiko hashyizweho urwego rw’ubugenzuzi n’umugenzuzi wihariye ushinzwe gukurikirana ruswa n’akarengane.

Ati “Ubugenzuzi bw’Inkiko ntabwo bwinjira mu bwigenge bw’inkiko cyangwa mu bwigenge bw’abakozi b’inkiko ariko bufasha kugira ngo bumenye, bunakumire, bunatangatange ibyerekeye n’aho ruswa yaturuka. Bwanashyizeho n’Umugenzuzi wihariye ushinzwe gukurikirana ruswa n’akarengane umunsi ku munsi.”

Mutabazi kandi yasobanuye ko hashyizweho urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha imanza z’ibyaha bimunga ubukungu, ubusanzwe zaburanishirizwaga hamwe n’inshinjabyaha n’imbonezamubano.

Ati “Mu myaka ya mbere, abakurikiye ubutabera, baregaga imanza mbonezamubano cyangwa nshinjabyaha, bakaza mu rukiko, bakazivanga, bakaburanisha imanza uko bashaka, ntushobore kumenya ko uru rubanza rugomba gukurikiranwa mu buryo bw’umwihariko, harimo ruswa n’iyezandonke.”

“Ni ibyaha bikomeye, ababikora bakoresha amayeri menshi cyane, rero kubifata ukabishyira mu kivunge cy’imanza zisanzwe, buri muntu wese akaburanira aho ngaho, habaga ikibazo gikomeye kubera ko umucamanza uzobereye kuburanisha ibyerekeye n’imiryango, kumujyana mu manza za ruswa n’iyezandonke n’ibindi hari igihe bishobora kubamo ikibazo.”

Umuvugizi w’Inkiko yatangaje ko gahunda yo gusubirishamo imanza ku mpamvu z’akarengane ari umwihariko w’u Rwanda.

Ati “Musuzumye ahandi hose ku Isi, ni aha ngaha tuyifite muri rusange. Ni ukuvuga ko umuntu warengane, akazagera igihe inzira zose zisanzwe z’amategeko zitagihari, yaba uwande? Ahandi barakubwira ngo ‘Ubu uhebere urwaje’.”

“Ni inzira ikomeye cyane, igaragaza ko hari igihe n’ubundi ubu buryo bwongera bukavumbura ukudahana kwagombaga kugendera aho ngaho. Ni ikintu kimwe gikomeye cyane, aho umuntu uvuga ko wenda ko wazatanga ruswa, ukagera kure, ntabwo byaguhira kuko hari igihe bizagera aho urubanza rusubirwamo kandi bigaragare ko uwagombaga kurenganwa, agomba kurenganurwa.”

Yasobanuye ko imikorere y’Inama Nkuru y’Ubucamanza yavuguruwe, ihabwa ububasha bwo gufata ibyemezo bitajuririrwa.

Mu rwego rw’Ubugenzacyaha, Umuyobozi Mukuru wungirije, Kamarampaka Consolée, yasobanuye ko hari urwego rw’Ubugenzuzi ruzajya rufasha mu gukurikirana irekurwa ry’abafungiwe muri kasho n’abazisohokamo.

Yagize ati "Dufite urwego rw’ubugenzuzi, narwo ruzajya rushyira imbaraga mu gukurikirana irekurwa n’ifungwa ry’abari muri za kasho. Ni muri urwo rwego rero, mu gufata icyemezo cyo kurekura cyangwa se gufunguka umuntu kitazajya gifatwa n’umugenzacyaha umwe. Si ukumubuza uburenganzira bwo gufata icyo cyemezo ariko bizajya biba byaganiriweho n’umukuriye kugira ngo kibe cyafashwe mu buryo bukwiriye.”

Andi mavugurura yakozwe mu nzego z’ubutabera, hagamijwe kurwanya ruswa. Arimo kuyigira icyaha kidasaza, kuvugurura ikoranabuhanga mu nkiko hagamijwe kwihutisha imanza no gukurikirana imikorere y’abakozi b’inkiko, gahunda ya ‘Sobanuza Inkiko’ ishobora kugaragarizwamo ibitagenda n’ishyirwaho rya komite zishinzwe kurwanya ruswa mu nzego zose.

Umuvugizi w'Inkiko, Mutabazi Harrison, yiteze ko aya mavugurura azafasha mu kurushaho gukumira no kurwanya ruswa
Mukama Abbas yiteze ibisubizo mu Nama Ngishwanama

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages