00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amayeri Fulgence Kayishema akoresha ngo atoherezwa mu Rwanda

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 1 December 2025 saa 04:00
Yasuwe :

Umunyarwanda Fulgence Kayishema ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuva yafatirwa muri Afurika y’Epfo muri Gicurasi 2023, akomeje gukora ibishoboka kugira ngo atoherezwa kuburanishirizwa mu Rwanda.

Kayishema yabaye Umugenzacyaha muri Komini Kivumu muri Perefegitura ya Kibuye mu gihe cya jenoside. Ashinjwa uruhare mu rupfu rw’Abatutsi barenga 2000 biciwe muri Kiliziya ya Nyange.

Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwari rwarashyiriweho u Rwanda (ICTR) tariki ya 22 Gashyantare 2012 rwafashe umwanzuro w’uko azaburanishwa n’Urukiko Rukuru rwo mu Rwanda.

Nyuma y’aho Kayishema afatiwe mu mujyi wa Paarl, bigizwemo uruhare n’Ubushinjacyaha bw’Umuryango w’Abibumbye, yatangiye kuburanishwa icyaha cyo kurenga ku itegeko rigenga abinjira n’abasohoka muri Afurika y’Epfo.

Uru rubanza rwabaye mu gihe Afurika y’Epfo yasabwaga kohereza Kayishema mu rwego rwa Loni rushinzwe imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha mpuzamahanga (IRMCT) i Arusha, kugira ngo na rwo rumwohereze mu Rwanda.

Ubushinjacyaha bukorera muri IRMCT bwakomeje kugaragaza ko Leta ya Afurika y’Epfo iri kugenda gake muri iyi dosiye, buyisaba kubahiriza inshingano mpuzamahanga, ikohereza Kayishema kugira ngo aburanishwe ibyaha bya jenoside.

Umushinjacyaha Mukuru wungirije mu ntara ya Western Cape, Tommy Aron Bunguzana, mu mpera z’ukwezi gushize yamenyesheje IRMCT ko tariki ya 11 Kamena 2025, Kayishema yasabye ko icyemezo cyo kumwohereza i Arusha cyasubikwa, urukiko rwa Afurika y’Epfo rurabyemera.

Abanyamategeko ba Kayishema basobanuriye Urukiko Rukuru rwa Western Cape ko hari abandi banyamategeko mpuzamahanga bakiri mu myiteguro yo guhagarikisha icyemezo cya ICTR cyo kumwohereza kuburanishwa mu Rwanda.

Tariki ya 26 Kanama 2025, Kayishema yasabye IRMCT ko yakuraho icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda kugira ngo izamwiburanishirize, anasaba uru rwego kumuha abanyamategeko bamwunganira. Ubushinjacyaha bwabiteye utwatsi, bugaragaza ko adakwiye gutanga ubwo busabe akiri muri Afurika y’Epfo.

Nk’uko Umushinjacyaha Bunguzana yabisobanuye, Kayishema yagaragarije Urukiko Rukuru rwo muri Afurika y’Epfo ko rudakwiye kwemera ko yoherezwa mu gihe bitaramenyekana niba azaguma i Arusha cyangwa akoherezwa mu Rwanda.

Kayishema kandi yavuze ko Urukiko Rukuru rwa Western Cape rudafite ububasha bwo kumwohereza. Gusa Bunguzana yagaragaje ko ibyo bitumvikana kuko yemera ko rwamwohereza kuburanishirizwa i Arusha mu gihe IRMCT yakwemeza ko itazamwohereza mu Rwanda.

Bunguzana yagaragaje ko mu gihe IRMCT yakwemera gufata umwanzuro kuri iyi dosiye Kayishema akiri muri Afurika y’Epfo, igashimangira uwo ICTR yafashe mu 2012, uyu Munyarwanda yakomeza gusaba kutoherezwa i Arusha kuko yaba abona ko igisigaye ari ukumwohereza mu Rwanda.

Ati “Nta gushidikanya, uru rwego nirwanga gukuraho umwanzuro wa mbere, Bwana Kayishema azakomeza kuvuga ko atarwohererezwa kuko, mu by’ukuri, byaba bisobanuye ko azoherezwa mu Rwanda. Bwana Kayishema avuga ko atazacirwa urubanza rutabogamye mu Rwanda.”

Uyu Mushinjacyaha yagaragaje ko muri Nzeri 2024, Kayishema yavuze ko afite amakuru yizewe y’uko Leta y’u Rwanda ifite umugambi wo kumwicira muri gereza afungiwemo, asaba kwimurirwa mu yindi gereza, akanahindurirwa amazina na nimero imuranga.

Nyuma y’ubusesenguzi bwakozwe n’inzego zirimo urw’iperereza, byagaragaye ko aya makuru atari yo, ko yaturutse ku muntu ugamije inyungu ze bwite kandi udakwiye kwizerwa na gato.

Icyuho mu butabera bwa Afurika y’Epfo

Tariki ya 28 Ugushyingo 2025, Umushinjacyaha Bunguzana yandikiye IRMCT ko nubwo Kayishema avuga ko Urukiko Rukuru rwo muri Afurika y’Epfo rudafite ububasha bwo gufata umwanzuro wo kumwohereza, we asanga rubufite kuko uru ari urwego mpuzamahanga rw’ubutabera.

Yasobanuye ko Urukiko Rukuru rwo muri Afurika y’Epfo ruzafata umwanzuro ku ngingo yo kuba rwizeye umwanzuro uzafatwa na IRMCT ku kuba Kayishema azacirwa urubanza rutabogamye mu gihe azaba ari mu Rwanda.

Leta ya Afurika y’Epfo itegereje umwanzuro udasubirwaho wa IRMCT ku busabe bwa Kayishema bwo gutesha agaciro usaba ko yoherezwa mu Rwanda avanywe i Arusha.

Bunguzana yagaragaje ko ubutabera bwa Afurika y’Epfo bufite ububasha bwo kuburanisha Kayishema ku byaha bya jenoside, mu gihe kumwohereza i Arusha byaba byanze burundu, ariko ko urwo rubanza rwaba rurimo icyuho gikomeye.

Uyu Mushinjacyaha yagaragaje ko Leta ya Afurika y’Epfo ibaye yanze kohereza Kayishema, urukiko rwayo rushobora kugorwa no kubona abatangabuhamya b’ingenzi b’Abanyarwanda bamushinja, bigatuma Ubushinjacyaha bubura aho buhera bumushinja.

Yavuze ko bigenze bityo, abatangabuhamya bashinja Kayishema bakabura, Leta ya Afurika y’Epfo yaba imufashije gucika ubutabera. Yaba ageze ku ntego yihaye kuva mu 1994 ubwo yahungaga u Rwanda.

Fulgence Kayishema yafatiwe muri Paarl muri Gicurasi 2023
Kayishema yifuza ko urukiko rwo muri Afurika y'Epfo rwamwohereza mu gihe IRMCT yakwemera kumwiburanishiriza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages