Ibi Amb. Higiro yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Radio-Canada.
Nduwayezu w’imyaka 68 yatawe muri yombi na Polisi ya Canada (RCMP) nyuma y’iperereza ryari rimaze imyaka itanu, aho abashinzwe iperereza bamukurikiranye nyuma yo kubona amakuru yamushinjaga mu 2021.
Ubushinjacyaha Bukuru bw’u Rwanda bwemeje ko Nduwayezu yari amaze igihe ashakishwa n’u Rwanda, nyuma y’uko mu 2014 hatanzwe impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi.
Amakuru atangwa n’inzego z’u Rwanda avuga ko akekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’Abatutsi mu bice bitandukanye byahoze ari Komini Rubavu, aho bivugwa ko yitabiriye inama zagombaga kumenya amazina y’Abatutsi bagombaga kwicwa.
Amb. Higiro ati “Nibura turanyuzwe”
Amb. Prosper Higiro yavuze ko kuba Nduwayezu yaramenyekanye kandi agafatwa nyuma y’imyaka isaga 32 Jenoside ibaye ari intambwe ishimishije, nubwo hakiri ikibazo cy’ubutabera butinda gutangwa.
Ati “Hashize imyaka 32 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye, ariko nibura turanyuzwe kuba yaramenyekanye. Twizeye ko ubutabera buzatangwa.”
Ambasaderi Higiro yavuze ko hakiri abantu bagera ku 1.200 bakekwaho uruhare muri Jenoside bakiri gushakishwa, barimo abakekwaho kuba bari muri Canada. Yagaragaje ko yifuza ko Nduwayezu yazagezwa mu Rwanda kugira ngo aburanishwe.
Philibert Muzima warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi utuye muri Gatineau muri Canada, yavuze ko yishimiye kuba Nduwayezu agiye kubazwa ibyo akekwaho.
Ati “Twishimiye ko agiye kubazwa ibyo yakoze imbere y’ubutabera.”
Muzima yavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi yamusigiye ibikomere bikomeye, aho yatakaje ababyeyi be, bashiki be bane ndetse na barumuna be babiri.
Yavuze kandi ko we ubwe yakomerekejwe ariko akabasha kurokoka.
Yasabye ko inzego z’ubutabera zikomeza gushakisha abakekwaho uruhare muri Jenoside kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera.
RCMP yatangaje ko Nduwayezu yinjiye muri Canada akoresheje amazina ya Roland Nduwayo. Kuri ubu akurikiranyweho ibyaha 16 bijyanye n’amategeko y’abinjira n’abasohoka, birimo gukoresha umwirondoro utari uwe mu kongeresha Pasiporo ya Canada.
Ibyo aregwa ku ruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ntibiraburanishwa mu rukiko.
Aramutse yoherejwe mu Rwanda, yaba abaye undi muntu ushinjwa uruhare muri Jenoside woherejwe na Canada. Mu 2012, Léon Mugesera wahoze ari umunyapolitiki ukomeye mu Rwanda yoherejwe mu Rwanda avuye muri Canada, nyuma aza gukatirwa igifungo cya burundu n’inkiko kubera ibyaha birimo amagambo y’urwango yashishikarizaga kwica Abatutsi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!