Nshimiye w’imyaka 55 yatangiye kuburanishwa tariki ya 13 Ukwakira 2026. Abashinzwe umutekano bamufatiye iwe muri Leta ya Ohio ubwo yakekwagaho guha abashinzwe iperereza amakuru atari yo ku hahise he.
Ubushinjacyaha bumushinja kandi kubangamira iperereza, bushingiye ku buhamya butari bwo yatanze mu 2019 ku nshuti ye, Teganya Jean Leonard, wakekwagaho uruhare muri Jenoside, aho yavuze ko atabaye mu Nterahamwe.
Abashinjacyaha bavuga ko ibyo Nshimiye yavuze mu gihe Teganya yakurikiranwaga bitandukanye n’ibimenyetso bufite ubu.
Umushinjacyaha Christopher Looney yabwiye urukiko ko ubutegetsi bwa Habyarimana Juvenal bwasabye Interahamwe kwica abaturanyi, Nshimiye wigaga ubuvuzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda atanga Abatutsi kugira ngo bicwe.
Ati “We ubwe yateye Abatutsi, atanga Abatutsi kugira ngo bicwe kandi bafatwe ku ngufu.”
Abunganira Nshimiye bavuga ko urubanza rwubakiye ahanini ku buhamya bw’abantu bavuga ko bamubonye muri ibyo bikorwa, nyamara ngo iyo beretswe amafoto, ntibashobora kumumenya.
Me Kurt Kerns yavuze ko ibimenyetso bishinja Nshimiye byaje kugaragara nyuma y’uko atangiye gutanga ubuhamya mu rubanza rwa 2019, agaragaza ko gutinda kwabyo gutuma bishidikanywaho.
Ubushinjacyaha bwiteguye guhamagaza abatangabuhamya barenga 12, benshi bazava mu Rwanda, aho bazagaragaza ko bamwibuka mu bikorwa byo gushyigikira Interahamwe, bamwe basobanure uko bamubonye mu bwicanyi bwakorewe i Butare.
Nshimiye avuga ko yari yagiye i Kigali mu kiruhuko mbere y’uko Jenoside itangira, ariko ko atashoboye gusubira i Butare kubera ubwicanyi, nyuma agahungira mu mahanga. Yemeza ko yagiye muri Amerika, imuha ubwenegihugu mu 2009.
Aramutse ahamwe n’ibyaha aregwa muri uru rubanza, Amerika ishobora gutangira inzira yo kumwambura ubwenegihugu bwa Amerika, ibyaharura inzira yo kumwohereza mu Rwanda kugira ngo aburanishwe ku byaha bifitanye isano na Jenoside.
Kugeza ubu Nshimiye afungiwe by’agateganyo muri gereza y’i Boston mu gihe ategereje umwanzuro uzava mu rubanza rwe.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!