Abarega basabye Urukiko ko rwakemeza ko Apôtre Paul Gitwaza atakiri umuvugizi waryo kuko bamwirukanye.
Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 1 Ugushyingo 2023.
Abo bashumba barega ni batandatu barimo Claude Djessa, Dieudonné Vuningoma, Pierre Kaberuka, Richard Muya, Charles Mudakikwa na Paul Daniel Kukimunu.
Muri Gashyantare umwaka ushize ni bwo aba bashumba bamenyesheje Gitwaza ko akuwe ku mirimo binyuze mu ibaruwa ndende banditse, bamusaba kumweguza ku mwanya w'ubuyobozi.
Mu ibaruwa banditse bakanamenyesha Umukuru w’Igihugu na Minisitiri w’Intebe, bavuze ko impamvu bifuza ko Gitwaza yegura, ari uko yagiye ahonyora amategeko ya Zion Temple akanarangwa n’ibikorwa bigayitse byo kunyereza umutungo.
Ikomeza kandi ivuga ko Gitwaza yaranzwe no kugira Zion Temple nk’akarima ke, akajya arangwa n’imyitwarire adakwiriye kugira.
Bavuga ko Gitwaza amaze igihe kinini yarataye itorero, agahitamo kuriyoboza umuntu batazi ku buryo byateye akajagari mu miyoborere n’imicungire y’umutungo.
Babwiye Gitwaza ko akuwe ku buyobozi bw’iri torero ku mpamvu zirimo ubwibone no kubiba amacakubiri muri Zion Temple.
Ntibyatinze kuko ibaruwa yabo yahise iteshwa agaciro n’Urwego rw’Igihugu rw’imiyoborere (RGB), ruvuga ko kinyuranyije n’amategeko kuko batakibarizwa muri Zion Temple bityo ko badafite ububasha bwo kweguza Dr Paul Gitwaza.
Ibyo byatumye bisunga Urukiko basaba ko rwasesa icyemezo cya RGB gitambamira ikurwaho rya Gitwaza ku buvugizi bw'iri torero kuko bavuga ko cyashingiye ku nyandiko bo bafata nk'impimbano.
Abunganira abatanze ikirego bavuga ko cyatanzwe mu izina rya Authentic Word Ministries/Zion Temple kandi ko byakozwe n’ababifitiye ububasha nyuma yo kwirukana Paul Gitwaza wawuyoboraga.
Bavuga ko kwirukana Gitwaza bari babifitiye ububasha kuko inama y’abashinze umuryango yemerewe gushyiraho ndetse no gusezerera umuvugizi w’umuryango, ari na we muyobozi wawo.
Abatanze ikirego kand basaba urukiko gutesha agaciro icyemezo cya RGB, bavuga ko kinyuranyije n’amategeko.
Abunganira abaregwa bahawe umwanya ngo bagire icyo bavuga, bazamuye inzitizi basaba ko zikurwa mu nzira urubanza rukabona gukomeza.
Bavuze ko abashumba batandatu bari inyuma y’ikirego batabifitiye ububasha kuko umuryango ushingiye ku myemerere Authentic Word Ministries/Zion Temple uyoborwa na Paul Gitwaza kandi akaba atari we watanze ikirego.
Bavuga ko abashumba bareze bari bakwiye kubikora mu izina ryabo kuko batayoboye umuryango kandi bakaba batari babiherewe uburenganzira na Gitwaza.
Abitandukanyije na Gitwaza bavuga ko icyemezo cya RGB kimushyigikira kirimo inenge kuko kitashingiye ku mategeko.
Bavuga ko RGB yashingiye ku mategeko agenga umuryango yakozwe rwihishwa mu mwaka wa 2019 mu buryo bunyuranyije n’amategeko, bigakorwa abashinze umuryango bose batabizi.
Izi mpaka zigomba kubanza gukemurwa mbere y’uko urubanza mu mizi rutangira. Icyemezo cy’urukiko kizatangazwa ku wa 24 Ugushyingo 2023.



Ibitekerezo 0