Ni igikorwa bakoze ku wa 21 Mata 2026, aho basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, biyemeza guharanira ko amateka yaranze u Rwanda atakwibagirana.
Ni igikorwa cyitabiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa ASA International Group, Rob Keijsers, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Inama y’Ubutegetsi ya ASA International (Rwanda) Plc, Gerald Mpyisi n’Umuyobozi Mukuru wayo, Christian Salifou n’abandi bayobozi n’abakozi b’iki kigo.
Batemberejwe ibice bitandukanye by’urwibutso basobanurirwa amateka rubumbatiye, hacanwa urumuri rw’icyizere rushimangira ko ibyabaye bitazasubira ukundi, hunamirwa abarenga miliyoni bishwe muri Jenoside mu minsi 100, ari na ko biyemeza guhangana n’abagoreka amateka no kwirinda ko ibyabaye byasubira ukundi.
Aba bakozi kandi bahawe ubutumwa na Serge Rwigamba wari uhagarariye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, wagaragaje uburyo ingengabitekerezo ya Jenoside yakomotse ku macakubiri, gutesha abantu agaciro no guceceka mu gihe hagaragaraga ibimenyetso byo kurimbura Abatutsi.
Yagaragaje uburyo ari ingenzi gukomeza kwigisha amateka ro kurwanya amacakubiri n’indi ngengabitekerezo iyo ari yo yose yabangamira ubumwe.
Christian Salifou yunamiye abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse yihanganisha abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yizeza ko ASA International (Rwanda) Plc, izabahora hafi.
Yagaragaje ko ASA International (Rwanda) Plc, yiyemeje kwimakaza imikorere ishingiye ku bwubahane, kudaheza, kubaha ikiremwamuntu n’ibindi.
Ati “Urugendo rwo kwiyubaka rutangaje rw’u Rwanda rugaragaza ibyagerwaho mu gihe himakajwe ubumwe n’ubudaheranwa.” Agaragaza ko abarokotse bagaragaza ishusho yo kwibuka no kurwanya ko ibyabaye byasubira.
Gerald Mpyisi na we yashimangiye ko kwibuka ari umwanya wo kuzirikana abishwe muri Jenoside no gufata inshingano zo guhangana n’abagoreka amateka.
Ati “Ubumwe bugomba kwitabwaho bugatezwa imbere, agaciro ka muntu kakabungwabungwa, amacakubiri akarwanywa mu buryo bwose.”
Umuyobozi Mukuru wa ASA International Group, Rob Keijsers, yashimye urugendo rw’imyaka 32 rudasanzwe rw’u Rwanda mu kwigira no kongera kwiyubaka, ashimangira ko u Rwanda ari urugero rwiza rw’ibishoboka kugerwaho binyuze mu bumwe, ubudaheranwa, n’ubushake bwo kongera kwiyubaka.
Keijsers yavuze ko ibyabaye mu Rwanda mu 1994 bikwiriye kubera isomo ibihugu byose, bigatuma abayobozi batekereza kabiri ku bikorwa byabo n’inshingano baba bafite zo kwita ku bo bayobora, kuko umuyobozi atareberwa ku musaruro gusa ahubwo areberwa no ku ndangagaciro zimuranga.
Uyu muyobozi yavuze ko umuntu wese aho ava akagera akwiriye kurwanya ivangura, agahagurukira ibabazo by’abatesha agaciro abandi, akarwanya umuco wo kudahana ari na ko yibanda ku miyoborere idaheza.
Ati “Imvugo ya ‘Ntibozongere Ukundi’ ntabwo igomba guhera mu mateka, ahubwo ni n’inshingano zigomba kureberwa mu buryo tuyobora, uburyo dufata ibyemezo, n’uburyo dukorana ubwacu.”
ASA International (Rwanda) Plc yiyemeje kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa, amahoro no kuba hafi abarokotse Jenoside mu buryo butandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!