Ubushinjacyaha bwari bwabasabiye gufungwa imyaka 25, icyemezo cy’urukiko kikaba cyasomwe kuri uyu wa Kane tariki ya 20 Mata 2023.
Bakuriwe na Gen Leopold Mujyambere hamwe na Col Joseph Habyarimana uzwi nka Mchebo Sophoni. Bafashwe mu myaka ishize ubwo bari muri RDC, boherezwa mu Rwanda.
Urukiko rwagaragaje ko kuba barabaye muri FDLR bakayigumamo kugeza bafashwe n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bahamwa n’icyaha cyo kuba mu mutwe w’iterabwoba, gusa ruvuga ko batahamwa n’icyaha cyo kurema umutwe w’ingabo utemewe n’ubugambanyi kuko nta bimenyetso bihagije Ubushinjacyaha bwagaragaje.
Urukiko kandi rwagaragaje ko nubwo abaregwa bose bari basabye kujyanwa i Mutobo, nta shingiro bifite ahubwo ko bakwiye guhanwa.
Rwavuze ko rushingiye ku kuba abaregwa batararugoye bikaba ari ubwa mbere bageze imbere y’inkiko, bahanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu bagasonerwa amagarama y’urubanza kuko baburana bafunzwe.
Mu iburanisha, Ubushinjacyaha bwagiye busobanura ko abaregwa binjiye mu mutwe wa ALIR waje guhinduka FDLR-FOCA ku bushake, kandi bamwe muri bo baje mu gitero cya Oracle Seigneur cyagabwe mu Rwanda kikanagira ingaruka zitandukanye ku Baturarwanda.
Mu kwiregura kwabo, babiteraga utwatsi bakagaragaza ko bawujyanyemo ku gahato, basaba kujyanwa mu ngando i Mutobo nk’abandi bahoze muri uyu mutwe.
Mujyambere Leopold alias Musenyeri, Habyarimana Joseph alias Mchebo Sophoni, Habimana Marc, Ruzindana Felicien, Habimana Emmanuel na Mpakaniye Emilien bafatiwe muri DRC mu bihe bitandukanye mbere ya 2019 bohererezwa mu Rwanda.


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!