Aba bombi baregwa muri dosiye y’abantu 12 barimo abahoze mu buyobozi bukuru bwa ADEPR baregwa icyaha cyo kunyereza umutungo w’itorero no gukoresha inyandiko mpimbano.
Urubanza rwabo rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo mu 2017 ndetse mu Ugushyingo 2018, icyenda muri bo barimo Bishop Sibomana na Rwagasana bagizwe abere.
Nyuma yaho ADEPR, Ubushinjacyaha na batatu bakatiwe bajuririye Urukiko Rukuru mu 2019 bagaragaza ko batanyuzwe n’icyemezo cy’urukiko. Ku wa 27 Kamena 2021 ni bwo urubanza rwatangiye kuburanishwa mu bujurire.
– Imizi y’ikibazo n’ishingiro ry’ubujurire bwa ADEPR
Mu 2012 ni bwo ADEPR yatangiye umushinga wo kubaka Dove Hotel, wari ufite agaciro k’asaga miliyari 5,2 Frw.
Mu kuwushyira mu bikorwa, mu Ukwakira 2014, Itorero ryasabye inguzanyo ya miliyari ebyiri na miliyoni 150 Frw muri Banki Itsura Amajyambere, BRD.
Iyi nguzanyo yiyongereyeho indi ya miliyari imwe na miliyoni 159 Frw yasabwe muri Ukwakira 2015. Inguzanyo yose yageze kuri miliyari 3,3 Frw yagombaga kwishyurwa mu myaka 10.
Mu kwirinda inyungu yari gutangwa, Inteko Rusange yateranye ku wa 15 Mutarama 2016, yanzuye ko inguzanyo yishyurwa mu mwaka umwe.
Icyo gihe hatangiye inkubiri yo gushaka imisanzu mu bakirisitu kuri bwiza na bubi kugira ngo intego ubuyobozi bwa Sibomana na Rwagasana bari bihaye igerweho. Imibare yerekana ko kugeza muri Gicurasi 2017, abayoboke ba ADEPR bakusanyije asaga miliyari 3,3 Frw.
Muri icyo gihe inguzanyo yari isigaye kwishyurwa yarengagaho gato miliyari 2,2 Frw. Bisobanuye ko imisanzu yakusanyijwe yarengagaho inguzanyo yasabwaga kwishyurwa miliyari 1,1 Frw. Uwo mwenda ntiwishyuwe nk’uko byari byemejwe n’Inteko Rusange.
Ubushinjacyaha buvuga ko ayo mafaranga Bishop Sibomana Jean wari Umuvugizi; Bishop Rwagasana Thomas wari Umuvugizi wungirije; Sebagabo Muyehe Léonard wari Umunyamabanga Mukuru; Mutuyemariya Christine wari Ushinzwe Umutungo w’Itorero; Gasana Valens wari Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Imari; Sindayigaya Théophile wari ushinzwe Ibikorwa by’Inyubako [za Dove Hotel]; Niyitanga Salton wari Ushinzwe Ibikorwa by’Ivugabutumwa n’abandi baregwa bayitwariye.
Ubwo ikirego cyatangwaga mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, inguzanyo yari isigaje kwishyurwa yari 2.237.378.513 Frw. BRD yagaragaje ko inyungu zagombaga kwishyurwa kugeza mu 2026, ari miliyari 2,3 Frw.
Abanyamategeko ba ADEPR bibumbiye muri Cabinet ya K-True Law Firm barimo Nkurunziza Straton na Me Safari Ibrahim bavuga ko iki ari “Igihombo gikomeye kuko izi nyungu zakabaye zitishyurwa kuko amafaranga yose yo kwishyura inguzanyo yari yayatanze.’’
Bavuze ko Dove Hotel yatangiye kubakwa na Rev Usabwimana Samuel, ava ku buyobozi igeze ku gaciro ka miliyari 1.9 Frw. Sibomana agiyeho yakomerejeho, afata inguzanyo ya miliyari enye na miliyoni 304 Frw. Wongeyeho agaciro ka mbere, iyi hotel yuzuye itwaye asaga miliyari 6,2 Frw.
Igenagaciro ryakozwe mu 2018 ryerekanye ko ifite agaciro k’asaga miliyari eshanu na miliyoni 291 Frw.
Abunganira ADEPR bavuga ko amafaranga yatanzwe yari kubakwamo stade yakira abantu 3000, amacumbi [guest houses] abiri, ubwiherero rusange ndetse akanasaguka iyo adakoreshwa nabi.
ADEPR yajuriye yubakiye ku ngingo eshatu zirimo kuba umucamanza wo ku rwego rwa mbere yarivuguruje mu kwemeza ko itorero ritasobanuye indishyi isaba kandi ko itagaragaje uburyo abakirisitu baryo barimo n’abaregwa ubwabo batanze ikirego nyamara mu gufata icyemezo agategeka bamwe mu baregwa kuyishyura indishyi n’igihembo cya avoka; kuba yaremeje ko nta ndishyi yahabwa ashingiye ku mpamvu zidafite ishingiro ry’amategeko no kuba yaremeje ko itorero ridashobora guhabwa indishyi z’igihombo ryagize ngo kuko ridacuruza nyamara amategeko abyemera.
Itorero ryasabye urukiko ko Bishop Sibomana Jean, Bishop Rwagasana Thomas, Sebagabo Muyehe Léonard, Mutuyemariya Christine, Gasana Valens, Sindayigaya Théophile, Niyitanga Salton, Beninka Bertin, Mukabera Médiatrice, Nzabarinda Tharcisse na Twizeyimana Emmanuel bishyura asaga miliyari 5,6 Frw.
Aya arimo indishyi za 3,3 Frw ku yo batwaye, yiyongeraho miliyari 2,3 Frw nk’inyungu yo kwishyura BRD kugeza mu 2026. Amafaranga yiyongeraho igihembo cy’avoka n’ikurikiranarubanza.
Abaregwa mu kwiregura bavuze ko nta ndishyi bakwishyura kuko nta faranga na rimwe batwaye. Bongeyeho ko ADEPR nta bubasha ifite bwo kuregera indishyi ahubwo hakagombye kurega Dove Hotel.
– Ubushinjacyaha na bwo bwarajuriye
Mu bujurire bw’Ubushinjacyaha, bwavuze ko urukiko rwa mbere rwagize abere icyenda mu baregwa rwatesheje agaciro ibikubiye muri raporo ya audit rushingiye ku myiregurire y’abaregwa bavuze ko batayisobanuyeho mu gihe yakorwaga ngo bikaba binyuranye n’amahame mpuzamahanga mu igenzuramari.
Urukiko Rukuru rwajuririwe rwemeje ko hakorwa audit nshya; BDO yayikoze yerekanye ko miliyari 5,1 Frw yakoreshejwe bidakurikije amategeko harimo kuyanyereza, kuyakoresha ibyo atagenewe n’ikoreshwa ry’inyandiko zitavugisha ukuri.
Umushinjacyaha Habarurema Jean Pierre yabwiye Urukiko Rukuru ko iyo raporo n’ibindi bimenyetso bikwiye kwiyongera ku byari byanzwe mu nyandiko ikubiyemo ikirego ku rwego rwa mbere birimo impapuro zisobanura imikoreshereze y’amafaranga yasohowe kandi nta kigaragaza ko ibyishyurwaga byakiriwe.
Bishop Sibomana Jean akurikiranyweho kunyereza asaga miliyoni 761 Frw arimo 31.280.080 Frw yagaragajwe na raporo ya audit yakozwe na BDO; yiyongeraho ¼ cya miliyari 2.9 Frw (miliyoni 730 Frw) yagaragajwe ko yaburiwe irengero, kuko nta nyandiko n’imwe abagenzuzi babonye isobanura icyo yakoreshejwe kandi yarasohotse.
Mu kwiregura yavuze ko kuba yarasinyiye ko amafaranga asohoka bidakwiye kumubera icyaha ngo kuko yakoraga ibiri mu nshingano ze kandi akaba yarasinyaga ubwa nyuma ababishinzwe bamaze kugenzura ko ibikenewe byose kugira ngo amafaranga asohoke byuzuye.
Kuri Tom Rwagasana wari umwungirije, we akurikiranyweho kunyereza miliyoni 115,8 Frw yagaragajwe na audit; yiyongeraho miliyoni 730 Frw [angana na ¼ cy’amafaranga yakoreshejwe ariko ntatangirwe ibisobanuro].
Ubushinjacyaha bwavuze ko Rwagasana ukekwaho kunyereza miliyoni 846 Frw ngo hari aho yasinyaga mu mwanya w’Ushinzwe Umutungo kandi bitari mu nshingano ze ntanagaragaze ko yabikoze mu izina ry’undi muntu (P.O).
Mu kwiregura kwe, yavuze ko adakwiye guhanirwa icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko irimo ibinyoma ngo kuko Ubushinjacyaha butagaragaza icyo yakoze atari akwiye gukora kandi akaba yari yemerewe gusinyira isohoka ry’amafaranga mu gihe Umunyamabanga Mukuru n’Umuvugizi badahari. Yanavuze ko adakwiye guhamwa n’icyaha ngo kuko atakibajijweho mu iperereza no mu gihe cy’iburanisha ry’urubanza ku rwego rwa mbere.
Ibi byaha ni byo bikurikiranyweho Sebagabo Léonard wari Umunyamabanga Mukuru, ukekwaho kunyereza miliyoni 829 Frw mu gihe Mutuyemariya Christine wari Ushinzwe Umutungo w’Itorero nk’umwe mu bemezaga ko amafaranga asohoka ku makonti ya ADEPR akurikiranyweho kunyereza miliyari 2,7 Frw.
– Bishop Sibomana na Rwagasana basabiwe gufungwa imyaka 12
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru guhamya Sibomana Jean icyaha cyo kurigisa umutungo w’itorero wa miliyoni zisaga 761 Frw, kumuhanisha igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ebyiri z’agaciro k’umutungo warigishijwe (ni ukuvuga urukiko rukimuhamije yacibwa asaga miliyari 1,5 Frw) no kumutegeka gusubiza umutungo w’itorero yarigishije.
Bwanasabye ko rwemeza ko Rwagasana ahamwa no kurigisa umutungo wa ADEPR w’asaga miliyoni 846 Frw, kumuhanisha igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ebyiri z’agaciro k’umutungo warigishijwe (ni ukuvuga asaga miliyari 1,6 Frw) no kumutegeka gusubiza umutungo yarigishije.
Ubushinjacyaha kandi bwasabye urukiko kwemeza ko Sebagabo ahamwa n’icyaha cyo kurigisa umutungo wa ADEPR w’asaga miliyoni 829 Frw no kumuhanisha igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ebyiri z’agaciro k’umutungo warigishijwe (ni ukuvuga asaga miliyari 1,6 Frw)no kumutegeka gusubiza umutungo yarigishije.
Mutuyemariya we yasabiwe guhamywa icyaha cyo kurigisa umutungo wa ADEPR w’asaga miliyari 2,7 Frw no kumuhanisha igifungo cy’imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ebyiri z’agaciro k’umutungo warigishijwe (ni ukuvuga asaga miliyari 5,4 Frw) no kumutegeka gusubiza umutungo yarigishije.
Ku cyaha cyo kwandika cyangwa gukoresha inyandiko yahinduwe cyangwa irimo ibinyoma, Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko Rukuru kwemeza ko Sibomana Jean, Rwagasana Thomas, Sebagabo Léonard, Mutuyemariya Christine, Gasana Valens, Beninka Bertin na Niyitanga Salton bahamwa n’icyaha cyo guhimba inyandiko no kuzikoresha bagahanishwa buri wese igifungo cy’imyaka irindwi.
Bwasabye ko Sibomana, Sebagabo na Mutuyemariya Christine bahanishwa buri wese igifungo cy’imyaka 10 ku byaha byo kurigisa umutungo no gukora no gukoresha inyandiko irimo ibinyoma byakozwe mu buryo bw’impurirane mbonezamugambi hakiyongeraho igifungo cy’imyaka ibiri kuri buri wese ku cyaha cyo gukoresha nabi umutungo ufitiye rubanda inyungu cyakozwe mu buryo budafitanye isano n’ibyaha byo kunyereza umutungo no gukora no gukoresha inyandiko irimo ibinyoma.
Buti “Buri wese yahanishwa igifungo cy’imyaka 12 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ebyiri z’agaciro k’umutungo warigishijwe wagaragajwe haruguru kuri buri wese.’’
Kuri Gasana, Beninka na Niyitanga basabiwe guhanishwa igifungo cy’imyaka 10 ku byaha byo kurigisa umutungo no gukora no gukoresha inyandiko irimo ibinyoma byakozwe mu buryo bw’impurirane mbonezamugambi n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ebyiri z’agaciro k’umutungo warigishijwe.
Uru rubanza rumaze imyaka itanu mu nkiko kuko rwatangiye kuburanishwa mu 2017, umwanzuro wa nyuma uzasomwa ku wa 15 Mata 2022.
Amafoto: Nkundineza Jean Paul



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!