Mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije gutangiza icyumweru cyo kurwanya ruswa mu nkiko cyahuje abo mu nzego z’ubutabera kuri uyu wa 9 Gashyantare 2026, Col Sumanyi yasobanuye ko gahunda yo gushyikiriza Brig Gen Gakwerere ubutabera iteganyijwe mu minsi itari myinshi cyane.
Yagize ati “Yari umuyobozi mukuru muri FDLR, afite amakuru menshi rero ajyanye n’ibyo yakoraga n’ibyo FDLR ikora, n’ubu ngubu ikomeza gukora. Inzego z’umutekano rero hari ibyo zikimubaza, mu minsi itari mike, itari na myinshi cyane, azashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare kandi imanza zacu murabizi ko zibera mu ruhame, nibiba ngombwa ababikeneye bazabikurikira.”
Brig Gen Gakwerere wari nimero ya gatatu mu buyobozi bukuru bwa FDLR yafatiwe mu Mujyi wa Goma muri Mutarama 2025, abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bamushyikiriza u Rwanda tariki ya 1 Werurwe uwo mwaka.
Ubwo Brig Gen Gakwerere yashyikirizwaga u Rwanda, yabwiye itangazamakuru yavuze ko yavukiye mu yahoze ari Kigali Ngali, ubu akaba ari muri Kanyinya mu Karere ka Nyarugenge.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Gakwerere yari afite ipeti rya ‘Lieutenant’, akaba umwe mu basirikare bakoreraga mu ishuri rya ba su-ofisiye, ESO/Butare, aho yizerwaga cyane na Captain Nizeyimana Ildephonse wari Umuyobozi Wungirije waryo.
Bivugwa ko Bri Gen. Gakwerere yahawe inshingano yo kuyobora abasirikare bashya bitwaga ‘New Formula’ biciye Abatutsi benshi kuri za bariyeri n’ahandi hantu mu cyahoze ari Butare.
Brig Gen. Gakwerere ni umwe mu basirikare boherejwe na Capt Nizeyimana mu rugo rw’Umwamikazi Rosalie Gicanda tariki ya 20 Mata 1994, baramwica. Anakekwaho uruhare mu rupfu rwa Habyarimana Jean Baptiste wayoboye Perefegitura ya Butare.




















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!