Saa Tatu ni bwo CG (Rtd) Gasana yinjiye mu cyumba cy’iburanisha. Imodoka ya RIB yamugeje ku rukiko ahagana saa Kumi n’Ebyiri z’igitondo mbere nibura y’amasaha abiri ngo iburanisha ritangire.
Nta munyamakuru n’umwe wigeze amufotora agera ku rukiko, yewe nta n’uwigeze amubona asohoka mu modoka ya RIB. Ubwo IGIHE yageraga ku rukiko saa 7:04, yasanze hagikorwa amasuku, abo wabazaga bose nta kintu bakubwiraga niba uregwa yahageze. Gusa hari ibice bimwe by’urukiko umuntu atari yemerewe kugeramo.
Abanyamakuru bose basabwe kwinjira mu cyumba cy’iburanisha nta gikoresho na kimwe cy’ikoranabuhanga bafite, yaba telefoni, mudasobwa cyangwa se camera; nyuma ni bwo Gasana yinjiye yambaye ikote ryijimye.
Ku muryango iburanisha ryabereyemo, hari amatangazo avuga ko nta muntu n’umwe wemerewe kwinjirana ibyo bikoresho. Usibye abanyamakuru bari bahari, abandi ni abo mu muryango we.
CG (Rtd) Gasana yatawe muri yombi ku wa 26 Ukwakira 2023. Hari nyuma y’umunsi umwe ahagaritswe ku nshingano ze nka Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, umwanya yari amazeho imyaka ibiri n’igice.
Imikorere y’ibyaha bibiri CG (Rtd) Gasana Emmanuel ashinjwa
Umucamanza yavuze ko Gasana akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo gusaba no kwakira indonke ngo akore ikiri mu nshingano ze no gukoresha ububasha mu nyungu ze bwite. Abajije Gasana icyo abivugaho, yasubije ko byose abihakana.
Umushinjacyaha yavuze ko asabira Gasana gufungwa by’agateganyo kubera impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.
Ni ibyaha yavuze ko bikomoka ku mikoranire na rwiyemezamirimo Karinganire Eric wari ufite isoko ryo kugeza amazi mu mirima yo mu duce dutandukanye mu Burasirazuba.
Ngo muri Gicurasi 2022, rwiyemezamirimo yari amaze kuyageza mu mirenge ya Gahengeri na Karenge i Rwamagana. Ngo ageze muri Karenge, yahuye n’ikibazo, abura umuriro uhagije yagombaga gukoresha ku mashini, ku buryo hamwe wari muke ahandi nta wuhari.
Icyo gihe ngo yarebye Gasana, amuganiriza uwo mushinga n’imbogamizi afite, undi amubwira ko azamufasha.
Ku wa 25 Gicurasi 2022, Gasana ngo ari kumwe n’abayobozi b’uturere n’ab’inzego z’umutekano, basuye uwo mushinga barawushima. Nyuma y’iminsi itatu, Karinganire yandikiye Gasana, amusaba rendez-vous kugira ngo amugaragarize imbogamizi ziri mu mushinga, bityo amukorere n’ubuvugizi.
Icyo gihe bahuriye kuri hotel i Nyagatare, baraganira, Gasana amubwira ko afite umurima uri mu Murenge wa Katabagemu mu Mudugudu wa Rebero, amusaba ko yamupimira niba munsi y’ubutaka harimo amazi.
Ku wa Kane Kamena 2022, Karinganire yagiye gupima ya sambu ya Gasana, asanga harimo amazi. Gasana ngo yamusabye ko yamufasha ayo mazi akazamurwa, akajya akoreshwa mu kuhira mu murima wa macadamia bityo akazabiheraho amukorera ubuvugizi ashaka.
Icyo gihe Karinganire yakoresheje amafaranga yari yarahawe mu misanzu y’abaturage b’i Rwamagana bashakaga ko abagereza amazi mu mirima.
Tariki 4 Nyakanga 2022, amazi yari yamaze kugera mu isambu ya Gasana, mu bikorwa Ubushinjacyaha bwavuze ko byari bifite agaciro ka miliyoni 48 Frw.
Nyuma Gasana yatangiye gukorera Karinganire ubuvugizi, abwira ba Meya barimo uwa Rwamagana na Gatsibo, kuzashaka uyu mugabo ngo baganire, kugira ngo abasobanurire umushinga we.
Yanahuje Karinganire n’abayobozi ba Koperative ya Ntende ihinga umuceri, kugira ngo abafashe kubona amazi kuko ubuhinzi bw’umuceri bukenera amazi menshi.
Nyuma ngo Gasana yaje gusa n’uwikanga ko ibyo yakoze bishobora kuzamo ikibazo, ahagarika rwiyemezamirimo na bimwe mu bikoresho byari byashyizwe mu murima we arabihagarika.
Mu mpamvu zikomeye Ubushinjacyaha bushingiraho bumusabira gufungwa by’agateganyo, ni uko ngo RIB ubwayo yageze mu isambu ya Gasana tariki 27 Ukwakira 2023, isanga hari pompe zicomekwaho imipira ijyana amazi mu murima n’umuriro w’amashanyarazi wifashishwa kugira ngo izo mashini zikore.
Indi mpamvu ngo ni amashusho n’amafoto agaragaza ko hari imirimo yakorewe muri iyo sambu, aho Karinganire yagiye ayasangiza Gasana amwereka aho ibikorwa bigeze kuri WhatsApp.
Mu ibazwa, ngo Gasana yemeye ko yahuye na Karinganire kuri hotel i Nyagatare, ko rwiyemezamirimo yapimye amazi akayazamura no mu murima, ndetse yemera ko ibyo byose yakorewe nta mafaranga yigeze yishyura.
Nibyo Ubushinjacyaha buheraho buvuga ko ari indonke yasabye, akanayakira kugira ngo akore ikiri mu nshingano ze, aricyo ubuvugizi.
CG (Rtd) Gasana Emmanuel yahakanye ibyaha byose ashinjwa
Mu kwiregura kwe, CG (Rtd) Gasana Emmanuel, yavuze ko ibyo yakoze byo gukorera ubuvugizi Karinganire Eric byari mu nshingano ze kuko mu mikorere n’inshingano z’intara harimo guhuza inzego za Leta, gukora ubuvugizi, gutanga ubujyanama no kubungabunga umutekano.
Yagaragaje ko batari baziranye ahubwo yamuhamagaye amubwira ko ’ari rwiyemezamirimo ukwirakwiza amazi.’ Ati "Yaje afite intego yo kwagura ibikorwa bye vuba.’’
Yavuze ko yamubwiye ko afite ibikoresho, yize mu Bushinwa kandi yari afite inyandiko yahawe n’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB, zemeza ko umushinga we ukenewe cyane mu Burasirazuba, agace kakunze kubamo amapfa.
Yavuze ko yamusuye ndetse agasanga afite ibikorwa byiza amufasha guhura n’abandi.
Ati "Namubwiye nti ’niba ufite ububasha ngiye kuguhuza n’abandi’. Sinari nzi ko hari ahandi afite ibikorwa.’’
CG (Rtd) Gasana yatangiye kuvugisha ba meya ababwira ko baganira na rwiyemezamirimo Karinganire kuko afite umushinga mwiza.
Yasobanuye ko kugira ngo umushinga wegerezwe iwe, aho atuye mu Mudugudu wa Rebero mu Murenge wa Katabagemu yasabye Karinganire gupima niba ubwo butaka bwe burimo amazi no kuhakorera umushinga ngo harebwe ko ushoboka mu Burasirazuba hose kuko wari wageragerejwe i Rwamagana.
Ati "Nasanze yatangiye gucukura, abize siyansi y’amazi barabizi hari igihe bacukura hakazamuka ibyondo, ku buryo ushobora kwibeshya ko ari mazi yaje.’’
Gasana yahise abibwira abayobozi b’inzego z’ibanze barimo Mudugudu, SEDO n’abandi baturage bo hafi aho.
Ahabonetse amazi ni hafi n’isambu ya Gasana muri metero ziri hagati ya 10 na 15 uvuye ku ipoto ya triphase itanga amashanyarazi ahagije ndetse yavuze ko mbere yo kuhagera babanje gucukura ahantu hatandukanye.
Ati "Nta mutangabuhamya utazi ko amazi azajya mu mirima yabo. Wari umushinga umwe, wo kohereza amazi mu baturage.’’
Ku cyo Ubushinjacyaha bwavuze ko yanze ko itangazamakuru rihagera, Gasana yisobanuye ko yangaga ko ’haza camera’ kuko na mbere i Karenge bajyayo mu muganda ari ko byagenze.
Yavuze ko na mbere yakoraga ubuvugizi atabikoze nyuma gusa kubera inyungu yashakaga.
Gasana yasobanuye ko yaje kuganira na ba meya asanga bafite ibibazo by’abaturage babo bambuwe amafaranga batanze.
Ati "Namubwiye guhagarika ibikorwa byose akabanza gukemura ibibazo bya Ngoma. Hari umuntu wavuze ko atari ho honyine ahubwo anafite ibibazo muri Gatsibo na Rwamagana.’’
Icyo gihe hatumijwe inama y’Intara y’Iburasirazuba na Karinganire ayitumirwamo. Hagaragajwe ko afite amadeni angana na miliyoni 300 Frw.
Karinganire yahise afungwa ariko aza gufungurwa, yongera gufungwa. Gasana yavuze ko "ibyo yakoze yaraduhemukiye, ndamuhagarika.’’
Ati "Sinari kumukingira ikibaba kandi abaturage bari mu kaga.’’
Gasana Yavuze ko Karinganire, ubu ufungiye icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi, yatanze amakuru ashaka kumwumvisha ngo kuko nawe yamufungishije.
Mu kwiregura kwe, yavuze ko ibyo yakoze byakwitwa amakosa aho kuba ibyaha kuko atashishoje neza mbere yo gukorana na Karinganire.
Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare ko rwafunga Gasana by’agateganyo kuko ibyaha akurikiranyweho bihanishwa inyaka irenze ibiri. Bwagaragaje ko akomeje gukorwaho iperereza kandi bitewe n’imyanya yabayemo ashobora kuribangamira cyangwa agatoroka igihugu.
Gasana yasabye kuburana ari hanze, avuga ko amaze imyaka irindwi afite uburwayi bukomeye burimo ubwa diabete, pressure na cholesterol ndetse afite imitungo yatangaho ingwate.
Me Shema Gakuba uri mu bunganira Gasana yavuze ko umukiliya we adakwiye gufungwa.
Yavuze ko atatoroka igihugu kuko yacyitangiye, yatanze umusanzu mu guhagarika Jenoside.
Ati "Ibintu byose yakoze ntiyakwihanisha guhunga igihugu kuko ni nk’igihano. Kuba ageze mu myaka 59, ubu ni bwo yatoroka igihugu? Ari imbere y’ubutabera yizeye. Niba [Ubushinjacyaha] bugikeka, nta kiriho.’’
Yagaragaje ko ku cyo gushyira igitutu ku batangabuhamya, harebwa ibyo ategekwa birimo no kutagera mu Burasirazuba bibaye ngombwa.
Ati "Kubera uburwayi afite kumusabira gukurikiranwa afunze byaba ari nko kumuhanisha urupfu kandi akiri umwere.’’
Nyuma yo kumva ubwiregure bw’impande zombi, Urukiko rw’Ibanze rwa Nyagatare rwanzuye ko umwanzuro ku cyemezo cy’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo uzasomwa ku wa 15 Ugushyingo 2023, saa Cyenda.
Ibyo wamenya kuri CG (Rtd) Gasana Emmanuel
CG (Rtd) Gasana yagizwe Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba muri Werurwe 2021. Byari nyuma y’amezi icumi ahagaritswe ku mwanya wa Guverineri w’Amajyepfo, icyo gihe nabwo byavugwaga ko hari ibyo akurikiranyweho.
Mbere yo kuba Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu 2018, Gasana yabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda mu gihe cy’imyaka icyenda, kuva ku wa 19 Ukwakira 2009 kugeza ku wa 18 Ukwakira 2018.
CG (Rtd) Gasana yanabaye Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 2009 na 2018. Mbere yaho yari umusirikare mu Ngabo z’u Rwanda, RDF, aho yari afite ipeti rya Brigadier Général.
Muri Nzeri 2023 yashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru hamwe n’abandi bo muri Polisi y’u Rwanda.
Amafoto: Kwizera Remy Moses
Video: Bidibura William



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!