00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Coup d’état mu gihe cy’umwiherero n’imyitozo mu Burundi: Ibitaravuzwe muri dosiye ya Ingabire Victoire

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 21 September 2026 saa 01:38
Yasuwe :

Urubanza rwa Ingabire Umuhoza Victoire na bagenzi be bareganwa ibyaha bifitanye isano n’umugambi wo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda rwakomeje kuri uyu wa 21 Nzeri 2026, mu Rukiko Rukuru rwa Kigali.

Nk’uko byagenze mu iburanisha rya mbere ryabaye ku wa 18 Nzeri, Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe n’abashinjacyaha babiri bwahawe umwanya, bukomeza gusobanura uko ibyo burega Ingabire na bagenzi be.

Ubushinjacyaha bwahawe umwanya saa tatu n’iminota 38, bukomeza gusobanura uko icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kuwujyamo cyangwa kuwutegura cyakozwe, bushingiye ku buhamya n’ibimenyetso bwahaye urukiko.

Mu buhamya bwagaragajwe harimo ubwatanzwe n’umurwanyi witwa Kananura Fred wafatiwe mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwerekana ko mu barwanyi b’ihuriro P5 harimo abemera ko baturutse muri FDU Inkingi yashinzwe ikanayoborwa na Ingabire.

Umushinjacyaha yavuze ko hanagaragaye ubufatanye bwa FDU Inkingi na RUD Urunana yagabye igitero i Musanze mu 2019, nk’uko byagaragajwe na Habumukiza Théoneste uri mu bagabye iki gitero bafashwe mpiri.

Nk’uko yakomeje abisobanura, Habumukiza yavuze ko abarwanyi ba FDU Inkingi bari imbere mu gihugu, bahanye gahunda yo guhurira mu Cyanika na Kadatemwa mu gihe cy’icyo gitero.

Umushinjacyaha yabwiye urukiko ko Ingabire yaremye ishyaka DALFA Umurinzi agamije kwitandukanya n’ibitero bya RUD-Urunana, ariko ko nta tandukaniro ryari hagati y’iri shyaka na FDU-Inkingi.

Yashingiye ku buhamya bwo ku wa 17 Nyakanga 2025 bwa Nzabandora Boniface wari umunyamabanga wa Ingabire akaba n’iwe mu rugo, aho yabajijwe impamvu Ingabire yavuye muri FDU agashinga DALFA, agasubiza ati “FDU Inkingi na DALFA Umurinzi byari bimwe. Ni amazina gusa yahindutse.”

Umushinjacyaha yasobanuye ko ikindi gihamya ko aya mashyaka ari amwe, ari amagambo Ingabire yivugiye, yemeza ko abayoboke bose ba FDU Inkingi bari mu gihugu bahise bajya muri DALFA ubwo DALFA yashingwaga.

Yavuze ko bishimangirwa na Munyabugingo Gaston na we wabanye na Ingabire, avuga ibyo baganiriye, Ingabire yemera ko amafaranga akoresha ayakura muri FDU Inkingi hanze, amubwira ko adashobora kuva muri FDU Inkingi kuko ari we wayishinze.

Ubushinjacyaha bwumvikanishijwe ijwi ry’ikiganiro Ingabire yagiranye n’umunyamahanga witwa Kelly Maroney tariki ya 16 Ugushyingo 2018, aho Ingabire yumvikana avuga ko FDU Inkingi ari ryo shyaka ryonyine mu yagize P5 riri mu Rwanda.

P5 mu mugambi wa coup d’état

Umushinjacyaha yavuze ko Munyabugingo yatanze ubuhamya ku bufatanye bwa FDU Inkingi n’indi mitwe mu mugambi wo gukuraho ubutegetsi bw’u Rwanda.

Ubuhamya bwa Munyabugingo buvuga ko mu gihe cy’umwiherero w’abayobozi waberaga i Gabiro tariki ya 15-16 Gashyantare 2020, P5 yateganyaga gukora coup d’état, Ingabire afite gahunda yo gutegura imyigaragambyo yo kuyishyigikira.

Umushinjacyaha ati "Mu rwego rwo gushyigikira icyo gikorwa, Ingabire Umuhoza Victoire ngo yari afite inshingano yo gushaka abantu bagera ku 5000 bagombaga kujya mu mihanda kwigaragambya, bagatera ingabo mu bitugu abari bamaze guhirika ubutegetsi."

Icyo gihe, ngo Ingabire yasabye Munyabugingo kumucumbikira kuko yari afite ubwoba ko umutekano we wahungabana mu gihe cya coup d’état, Munyabugingo na we amubwira ko afite impungenge.

Umushinjacyaha yavuze ko Ingabire yashatse kujya kuba i Gicumbi, ariko arabisubika ubwo Kizito Mihigo yafatwaga muri Gashyantare 2020, agerageza gutorokera mu Burundi.

Yasobanuye ko nyuma y’aho kujya i Gicumbi byanze, Munyabugingo yagiye guhisha Ingabire wari wiyoberanyije, yambaye imyenda y’Abayisilamu, atambaye Lunette, ari kumwe n’umukobwa babanaga witwa Gasengayire Leonille wari umubitsi.

Umushinjacyaha yavuze ko Munyabugingo yemeje ko Ingabire yavuganaga na Mukankusi Charlotte wari ushinzwe dipolomasi mu ihuriro RNC ryashinzwe na Kayumba Nyamwasa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari inyandiko yateguwe na RNC, igaragaza uko u Rwanda ruzayoborwa nyuma ya coup d’état kandi ko yafatiwe muri telefone ya Ingabire.

Bwasobanuye ko iyi nyandiko yari iherekejwe n’imbonerahamwe, iriho urutonde rw’abantu 79 barimo abayobozi mu myanya ya Leta, mu ngabo, kandi ngo bari gushyiraho igabanya rishingiye ku moko.

Urukiko rwumvishijwe ijwi ryo ku wa 21 Gicurasi 2020 rya Ingabire avugana na Ntamuhanga Cassien kuri telefone, bavuga ku gutegura amahugurwa ya gisirikare no ku mugambi Ubushinjacyaha buhamya ko ari uwa coup d’état.

Muri aya majwi, Ntamuhanga yumvikana abwira Ingabire ibya ‘Tura Tugabane’, Ingabire abaza niba ubushobozi bwo kunoza uyu mugambi buhari, Ntamuhanga avuga ko ba Sankara bihuse kuko bagombaga kubanza kuduruvanga ibintu.

Ntamuhanga yumvikana avuga mu buryo bw’amarenga amagambo arimo kwigisha “Gupimisha iminzani iremereye”, yongeraho ati “Ni ugutekereza ikindi kintu cy’ubundi bwoko”.

Umushinjacyaha yavuze ko "iminzani iremereye" Ntamuhanga yavugaga ari intwaro ziremereye, hanyuma uducuma yavugaga tukaba grenades, “abagabo bo ku birenge bya Afurika” bari kubigiramo uruhare bakaba abari muri Afurika y’Epfo nka Kayumba Nyamwasa.

Ubushinjacyaha buvuga Ntamuhanga na Ingabire baganiriye ku gutoreza abarwanyi i Mutaga mu Burundi, aho Ingabire yamusabye gufatanya n’uwitwa Pracide bakabinonosora.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Ingabire ari we wari kugirwa Umukuru w’Igihugu mu gihe uyu mugambi wa coup d’état wari gukunda.

Ati "Muri iki gihe bateguraga coup d’état kubera ko Victoire Ingabire ari we wari umuntu uzwi, yahabwaga amahirwe yo guhita aba Umuyobozi w’Igihugu."

Yavuze ko kuba Ingabire yaremeye kuvugana muri ubu buryo na Ntamuhanga wari ukurikiranywe n’ubutabera nyuma yo gutoroka gereza ya Mpanga mu Ukwakira 2021, bigaragaza ko yateguraga umugambi w’ubugizi bwa nabi.

Umushinjacyaha yavuze ko baje gupanga uburyo Ntamuhanga yari gukorana na Ndayizera Phocas ufunzwe, bategura ikoranabuhanga rya telefone kugira ngo batege ibisasu by’intambi mu Mujyi wa Kigali.

Urukiko rwasubitse uru rubanza saa saba n’iminota 27, rwanzura ko ruzakomeza ku wa 22 Nzeri 2026, hakomeza kumvwa ibisobanuro by’Ubushinjacyaha ku byo bushinja aba bantu.

Ingabire Victoire ashinjwa gutegura coup d'état yari kurangira abaye Perezida

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages