00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

CPCR yashimiwe kwigomwa byinshi mu rugamba rwo kugeza mu butabera abakoze Jenoside

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 10 July 2026 saa 07:44
Yasuwe :

Mu rubanza rw’ubujurire rwa Dr. Eugène Rwamucyo, Alain na Dafroza Mukarumongi Gauthier bashinze umuryango CPCR bashimiwe ubwitange bukomeye bagize mu rugamba rwo guharanira ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bagezwa mu butabera.

Ku munsi wa 20 w’urubanza rw’ubujurire bwa Dr. Rwamucyo wahamijwe ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, Alain Gauthier yabwiye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris ko we n’umugore we, Dafroza Gauthier, bahariye ubuzima bwabo gushakira ubutabera abazize Jenoside; ibyatumye batabona umwanya uhagije wo kwita ku bana babo batatu.

Yagize ati “Twatanze ubuzima bwacu imyaka 30 kandi twiyumva nk’aho twambuye abana bacu batatu ubuto bwabo.”

Alain Gauthier yasobanuriye urukiko ko ubuzima bwe na Dafroza Gauthier bwaganjwe n’amateka ya Jenoside bitewe n’urugamba batangiye mu 1996 rwo guharanira ubutabera, kandi ko bizakomeza bityo kugeza ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwabo.

Yagaragaje ko CPCR itigeze ihabwa n’igiceri hashingiwe ku murimo yakoze, kandi ko mu ntangiriro y’uru rugendo, we na Dafroza Gauthier bakoreshaga amafaranga y’urugo rwabo mu ngendo zijya mu Rwanda n’izisubira mu Bufaransa, bashaka ibimenyetso n’ubuhamya.

Dafroza Gauthier ukomoka mu yahoze ari Perefegitura ya Butare mu Rwanda, ni we washyize mu Gifaransa inyandiko nyinshi z’Ikinyarwanda zirebana na Jenoside, zishyikirizwa ubutabera, kandi nta n’imwe abunganira abaregwa bigeze bavuga ko isemuye nabi.

Kubera umurimo Alain na Dafroza Gauthier bakora, mu 2025 uwitwa Jean Hus n’umuryango witwa ‘BAHO’, byatangije ubukangurambaga bugamije gukusanya amafaranga yo kwifashisha mu kurega aba bayobozi ba CPCR bavuga ko bshinja ibinyoma abakekwaho ibyaha bya Jenoside.

Alain Gauthier yagaragaje ko we na Dafroza Gauthier bibasirwa bikomeye n’abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, barimo n’abo barega ubwabo.

Ati “CPCR, ariko cyane cyane umugore wanjye, twibasirwa n’abantu dukurikirana”, asobanura ko abo baba bashaka kugoreka ukuri.

Abaregwa ibyaha bya Jenoside, abanyamategeko babo n’abahakana aya mateka bashinja CPCR kuba intwaro ya Leta y’u Rwanda. Umushinjacyaha yamaganye ibi birego, yerekana ko ahubwo uyu muryango wirwanaho mu bushobozi bwawo buke mu bijyanye n’amikoro.

Umushinjacyaha yagaragaje ko iyo CPCR idakora umurimo yiyemeje ishikamye, ntijye gushakisha ibimenyetso n’ubuhamya aho ibyaha byakorewe, abenshi bakoze Jenoside batari kugezwa mu nkiko.

Alain Gauthier yasobanuye ko we na Dafroza Gauthier bajya kenshi ahakorewe ibyaha kugira ngo bahure imbonankubone n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, babahe ubuhamya, babarangire n’abandi batangabuhamya.

Akazi ka Alain na Dafroza Gauthier kandi karanzwe no gusoma inyandiko nyinshi zirimo izidatunganyije neza. Uyu mutangabuhamya yavuze ko hari igihe yageze i Kabarondo, asanga mu nzu yaho dosiye z’inkiko Gacaca, amara umunsi wose azisesengura, akuramo ibimenyetso yari akeneye.

Ubwo abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo bamubazaga uburyo amadosiye atoranywamo cyangwa impamvu abantu bamwe na bamwe batoranywa ngo bakorweho iperereza, yasubije ko akenshi abaregwa ari bo ubwabo bikururira imanza kubera ibyo bakorera mu ruhame.

Atanga urugero ku rubanza rwa Dr. Rwamucyo, Alain Gauthier yavuze ko uyu muganga yitunze urutoki ubwo yahitagamo kuvugira mu nama yahuje abahakana Jenoside yabereye mu cyumba cya Sena y’u Bufaransa tariki ya 4 Mata 2002.

Alain Gauthier yavuze ko iyo Dr. Rwamucyo “aceceka uwo munsi, ahari ntaba ari hano uyu munsi.”

Mu gihe abanyamategeko b’abaregwa bakomeza gushidikanya ku bimenyetso bya CPCR no kwibaza ku batangabuhamya itanga, Alain Gauthier yagaragaje ko umuryango we uzi neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyane ko afite umuryango mu majyepfo y’u Rwanda.

Alain na Dafroza Gauthier bamaze imyaka 30 bashakisha abakoze Jenoside bihishe ubutabera
Abanyamategeko ba Dr. Rwamucyo bashatse gutesha agaciro umurimo wa CPCR yamujyanye mu butabera mu 2007

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages