00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ntabwo Mudugudu yazira icyaha cyakozwe n’umuturage wo mu mudugudu ayoboye- Djihad abwira umucamanza

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 4 May 2026 saa 02:18
Yasuwe :

Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad , Ishimwe François Xavier na Kalisa John uzwi nka K John basabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kugirwa abere ku cyaha cyo gusakaza amashusho yerekeranye n’imikoreshereze y’ibitsina, mu gihe Kwizera Nestor uzwi nka Papy Nesta yemeye icyaha agasaba kugabanyirizwa ibihano.

Urubanza rwabo rwaburanishijwe kuri uyu wa 4 Gicurasi 2026.

Bose bajuririye icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro rwabahamije icyo cyaha, rugategeka ko bahanishwa igifungo cy’imyaka itatu.

Mu kuburana, Uzabakiriho Cyprien uzwi nka Djihad yagaragaje ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze gifite inenge kuko yahamijwe icyaha cyakozwe n’undi.

Yerekanye ko uwitwa Rukundo Hertier ari we ukwiye gukurikiranwa n’inkiko kuko ari we washyize amashusho ya Yampano ari gutera akabariro muri group ya WhatsApp iyobowe na Djihad.

Yasobanuye ko icyaha ari gatozi bityo uwashyize amashusho muri group ugaragazwa na raporo ari we wari ukwiye kubiryozwa.

Yagaragaje ko nk’uko umuyobozi w’umudugudu atafungwa azira umuntu wakoze icyaha mu mudugudu we, na we ariko atari akwiye kubazwa iby’amashusho yatangajwe n’abandi kandi ababikoze bazwi.

Ati “Aho mbiherukira nzi ko icyaha ari gatozi, Ese Ubushinjacyaha ko budakurikirana uwatanze ayo mashusho muri group yanjye, ntabwo aba mu Rwanda cyangwa baramutinye? Ntabwo nabazwa icyaha cyakozwe n’undi muntu, kereka niba amategeko yarahindutse nyuma y’aho mfungiwe.”

Yongeye kugaragaza ko abatangabuhamya barimo Eric Semuhungu na Zinda bamuhimbiye ibinyoma kubera ibibazo bari bafitanye.

Yasabye Urukiko ko yarenganurwa, akagirwa umwere kuri icyo cyaha.

Me Fatikaramu na Me Bayisabe Irene bamwunganira, bagaragaje ko iki cyaha Djihad atari akwiye kugikurikiranwaho kuko atari we wagikoze.

Ubushinjacyaha bwashimangiye ko icyemezo cy’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro gikurikije amategeko bityo ko kidakwiye guhinduka.

Djihad kandi yasabye Urukiko ko ruramutse rubibonye ukundi rwazamugabanyiriza ibihano cyangwa rukabimusubikira.

Ishimwe François Xavier yasabye Urukiko kumurenganura, kuko asanga kubimuhamya byaba ari ugushyigikira ibikorwa bya Yampano avuga ko yagize uruhare mu gukwirakwiza amashusho ye.

Ishimwe yabajijwe n’Urukiko niba yarasomye neza dosiye ye n’ibirimo cyane ko yagaragaraga nk’utiteguye neza kwiburanira kandi atari anunganiwe.

Umushinjacyaha yashimangiye ko Ishimwe yari afite amashusho ndetse yanayasakazaga ku bantu abanje no kubaca amafaranga.

Kwizera Nestor we yaburanye yemera icyaha ko yasangije ayo mashusho uwitwa Kalisa John wenyine ariko ko atari ari azi ko bigize icyaha.

Yerekanye ko mu gihe amaze afunzwe yabonye ko yakoze icyaha bityo akaba abyemera akanabisabira imbabazi.

Yasabye Urukiko ko agabanyirizwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu yakatiwe n’Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro cyangwa agasubikirwa ibihano.

Kalisa John na we yasabye ko yagirwa umwere kuri icyo cyaha kuko nubwo yahawe amashusho ariko nta muntu n’umwe yigeze ayohereza.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ibisabwa n’abaregwa, Urukiko ari rwo ruzagena umwanzuro rushingiye ku biteganywa n’amategeko.

Icyemezo cy’Urukiko kizasomwa ku wa 19 Gicurasi 2026, Saa Cyenda z’Umugoroba.

Djihad yongeye gusaba Urukiko kugirwa umwere
Papy Nesta (uwambaye amataratara y'umukara) yemeye icyaha asaba Urukiko kumugabanyiriza igihano
Papy Nesta na Djihad basabye Urukiko kubagabanyiriza ibihano
Djihad yasobanuye ko icyaha ari gatozi bityo uwasakaje amashusho ari we ukwiye kubiryozwa, yerekana ko we ntawe yigeze ayasangiza

Amafoto: Kasiro Claude


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages