00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dosiye iregwamo ’Dubai’ yoherejwe mu Bushinjacyaha

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 25 April 2023 saa 05:59
Yasuwe :

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye iregwamo abantu batanu barimo Nsabimana Jean uzwi nka Dubai wubatse Umudugudu w’Urukumbuzi Real Estate yamaze kugezwa mu Bushinjacyaha.

Iyi dosiye irimo abantu batanu barimo Nsabimana Jean, Nyirabihogo Jeanne d’Arc, Rwamurangwa Stephen, Mberabahizi Raymond na Bizimana Jean Baptiste.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yabwiye IGIHE ko dosiye baregwamo yamaze koherezwa mu Bushinjacyaha.

Yagize ati "Dosiye yaratunganyijwe kandi yoherejwe mu Bushinjacyaha ejo ku wa 24 Mata 2023. Bararegegwa ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite."

Kugeza ubu ibyaha bakurikiranyweho nk’uko iperereza ry’ibanze ribigaragaza ni ukwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanishwa ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iri tegeko riteganya ko uwagihamijwe ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze itatu n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na 5 Frw.

Hari kandi icyaha cyo gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu bwite gihanwa n’ingingo ya 15 y’itegeko ryerekeye kurwanya ruswa riteganya ko uwabihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cy’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu iri hagati ya miliyoni 5 Frw na miliyoni 10 Frw.

Muri iyi dosiye kandi harimo abazahanwa nk’abafatanyacyaha muri icyo cyaha hakurikijwe ingingo ya 85 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano ivuga ko umufatanyabikorwa ahanwa nk’uwakoze icyaha.

Ubusanzwe iyo dosiye imaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha nabwo bubanza kuyikoraho iperereza kugira ngo ibe yashyingurwa bitewe n’uko nta bimenyetso bihagije bihari cyangwa se ikaregerwa urukiko.

Inzu zubatswe mu Urukumbuzi zatumye abahoze ari abayobozi mu Karere ka Gasabo batabwa muri yombi

Byagenze bite ngo batabwe muri yombi?

Ubundi abo RIB yataye muri yombi barimo Stephen Rwamurangwa wahoze ayobora Akarere ka Gasabo; Raymond Chrétien Mberabahizi wahoze ari Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Gasabo; Jeanne d’Arc Nyirabihogo wahoze ashinzwe iby’imikoreshereze y’Ubutaka (Director of One Stop Center) na Bizimana Jean Baptiste ushinzwe Imyubakire (District Engineer) mu Karere ka Gasabo.

Batawe muri yombi bakurikiranyweho ibyaha byo gukoresha ububasha uhabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite bivugwa ko bagize uruhare mu kuba Nsabimana Jean uzwi nka Dubai yarubatse inzu zisondetse bakamukingira ikibaba.

Bavugwaho kugira aho bahurira n’inzu zubatswe zitujuje ubuziranenge mu Kagari ka Murama, mu Murenge wa Kinyinya, mu Karere ka Gasabo mu gihe nyamara raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiturire, RHA, cyari cyakoze raporo kigaragaza ko imirimo yo kubaka ikwiye guhagarara ariko ntibikorwe.

Ni inzu basondetse, ku buryo zimwe ziherutse gusenyuka ubwo hari haguye imvura nyinshi, nk’uko byagaragaye mu mashusho yafashwe y’izasenyutse, agakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Izo nzu zivugwaho kuba ibikoresho byifashishijwe mu kuzubaka biciriritse, hamwe bakavuga ko usanga harimo igitaka cyinshi kitavanzwe na sima ihagije, hakaba ngo n’izitarabanje gucukurirwa umusingi ufatika.

Ingingo ya 15 y’itegeko ryo kurwanya ruswa ivuga ko Umukozi wese wa Leta cyangwa undi muntu wese uri mu rwego rwa Leta wifashisha umwanya w’umurimo we cyangwa ububasha afite kubera uwo mwanya agakora ikibujijwe n’itegeko cyangwa ntakore igitegetswe n’itegeko agamije kwihesha cyangwa guhesha undi muntu inyungu itemewe n’amategeko aba akoze icyaha.

Abo bayobozi batawe muri yombi ngo hazamenyekane niba koko baragize uruhare mu kudahagarika uyu mushoramari wasondekaga ibyo yakoraga.

Ikibazo cy’inzu zisondetse zo kwa Dubai, cyamenyekanye cyane ubwo Perezida Kagame yakigarukagaho akerekana ko habayeho uburangare bw’abayobozi, umuntu akubaka ibintu bitujuje ubuziranenge, abashinzwe kubikumira barebera.

Kuri ubu Umujyi wa Kigali wamaze kwimura abari batuye muri uwo Mudugudu w’Urukumbuzi ndetse abari bahafite inzu bemererwa kuzisanirwa ariko igihombo kikazabazwa rwiyemezamirimo “Dubai”.

Umujyi wa Kigali ariko kandi wemereye abakodeshagayo kubakodeshereza ahandi mu gihe cy’ukwezi kumwe.

Umudugudu w’Urukumbuzi Real Estate wubatswemo 114 zaguranwe ibakwe zikimara kuzura, izindi zirakodeshwa. Amakuru avuga ko zagurwaga hagati ya miliyoni 17 Frw na 25 Frw.

Meya w’Umujyi wa Kigali, Rubingisa Pudence, na we aherutse kubwira itangazamakuru ko iperereza rigikomeje ngo uwaba yaragize uruhare muri aya makosa yakozwe, abe yabibazwa, nyuma y’aho ni bwo abo bahoze ari abayobozi bahise batabwa muri yombi.

Inzu nyinshi zubatswe zarangiritse cyane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages