Kamonyo yatawe muri yombi ku wa 11 Gashyantare 2026.
Dosiye ye yashyikirijwe Ubushinjacyaha ku wa 17 Gashyantare 2026 nyuma y’iperereza ry’ibanze ryakozwe n’urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha.
Iyo dosiye imaze gushyikirizwa Ubushinjacyaha na bwo buba bufite iminsi itanu yo gukora iperereza no gutunganya dosiye mbere yo kuyiregera urukiko.
Kamonyo yatawe muri yombi, akekwaho kunyereza arenga miliyoni 20 Frw mu itangwa ry’isoko ryo kuvugurura inyubako za COPCOM, akaba afunganywe n’umugenzuzi (internal editor) w’iyi koperative wanyuzwagaho ayo mafaranga ndetse n’umuyobozi w’Uruganda rwa IYAGA PAINTS rwari rwahawe isoko.
Gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke ni icyaha giteganywa n’ingingo ya kane y’itegeko nimero 54/2018 ryo ku wa 13 Kanama 2018 ryerekeye kurwanya ruswa.
Uhamijwe n’Urukiko iki cyaha, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze irindwi n’ihazabu yikubye inshuro ziri hagatu y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.
Ni mu gihe icyaha cyo kunyereza umutungo giteganywa n’ingingo ya 10 y’itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, igena ko ugihamijwe ahanishwa igifungo kiva ku myaka irindwi kugeza ku icumi hakiyongeraho n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’umutungo yanyereje.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!