00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Dosiye y’abakekwaho guhindura imyaka y’abana ngo bajye muri Academy ya Bayern Munich yaregewe urukiko

Yanditswe na IGIHE
Kuya 7 November 2023 saa 06:41
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bwaregeye urukiko dosiye ikurikiranywemo abantu batatu bakekwaho uburiganya mu guhindura imyaka y’abana ngo bemererwe kwiga no gukina muri Academy ya Bayern Munich mu Rwanda.

Abaregwa muri iyi dosiye barimo Leon Nisunzumuremyi, Umutoza wa Ishimwe Cedric na Muberwa Joshua na Data Manager mu Murenge wa Kinyinya, Karorero Aristide.

Bakurikiranyweho ibyaha birimo kwakira cyangwa gutanga indonke, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano no Guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe.

Ibi byaha bikekwa ko babikoze ubwo bashakaga guhindura imyaka y’abana ngo bemererwe kujya muri Academy ya Bayern Munich.

Icyo gihe hatoranyijwe abana 43 n’abandi barindwi bari ku rutonde rw’umugereka bashobora gusimbura uwagize ikibazo. Harebwe abafite hagati y’imyaka 12 na 13. Nyuma byaje kugaragara ko hari ababeshye imyaka bakurwa ku rutonde ndetse hatangira iperereza.

Rigikorwa ryagaragaje ko Iranzi Cedric ari umwe mu bo imyaka yabo yahinduwe. Yavutse mu 2009 ariko atanga ibyangombwa bigaragaza ko yavutse mu 2011. Undi ni uwitwa Muberwa Joshua wavutse mu 2007 ariko yatanze yagaragaje ko yavutse mu 2011.

Abo bantu babiri bahinduye imyirondoro ya Iranzi n’iya Muberwa, babaha ibyangombwa bigaragaza ko bavutse mu 2011 kugira ngo babashe kuzuza ibisabwa hanyuma bemererwe kujya muri iri shuri.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwabataye muri yombi umutoza wabo na Data Manager w’Umurenge wa Kinyinya.

Ku wa 30 Ukwakira 2023 ni bwo RIB yohereje dosiye yabo mu Bushinjacyaha nabwo buyiregera urukiko tariki ya 6 Ugushyingo 2023.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko muri iyo dosiye hanakurikiranwamo Rugendoruhire Marie Rose ushinzwe Irangamimerere mu Murenge wa Gahanga. Akekwaho guhindura umwirondoro w’umwana wavutse ku wa 30 Ugushyingo 2007 akerekana ko yavutse ku wa 3 Ukwakira 2011.

Ibi byose byakorwaga ngo babashe kuzuza ibyasabwaga ngo bemererwe kujya ku rutonde rw’abazajya gutorezwa mu Ishuri ryigisha Ruhago rya Bayern Munich.

Abaregwa bakurikiranyweho ibyaha bitandukanye birimo icyo Kwakira cyangwa gutanga indonke, ugihamijwe ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Icyo Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 Frw ariko atarenga miliyoni 5 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Iyo guhimba byakozwe n’umukozi wa Leta mu murimo ashinzwe cyangwa n’undi ushinzwe umurimo w’igihugu, igihano kiba igifungo kitari munsi y’imyaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 2 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cyo Guhindura amakuru yo muri mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa utabyemerewe cyo gihanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 3 Frw.

Dosiye y’abakekwaho guhindura imyaka y’abana ngo bajye muri Academy ya Bayern Munich yaregewe urukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages