Ni dosiye Ubushinjacyaha bwari bwashyikirijwe n’Urwego rw’Ubugenzacyaha ku wa 6 Ukwakira 2023, nyuma y’iperereza ry’ibanze ku byo akurikiranyweho.
Umuvugizi w’Ubushinjacyaha, Nkusi Faustin, yatangarije IGIHE ko iyi dosiye yamaze kuregerwa Urukiko rw’Ibanze rwa Gasabo.
Apôtre Yongwe yatawe muri yombi ku wa 1 Ukwakira 2023, ahita ajyanwa gufungirwa ku Sitasiyo ya RIB ya Kimihurura.
Amakuru avuga ko ashobora kuba yatawe muri yombi nyuma yo gukorera uburiganya abantu batari bake ababeshya ko agomba kubasengera, ibibazo bafite bigakemuka.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya akurikiranyweho, giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Riteganya ko umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye cyangwe se igice cyayo mu buryo bw’uburiganya, yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’Urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu, ariko atarenze miliyoni eshanu.
Apôtre Yongwe yabaye umuvugabutumwa n’umuhanuzi. Ubu ni Umuyobozi w’Itorero Horebu rikorera ku Kagugu mu Karere ka Gasabo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!