Yabibasabye kuri uyu wa Gatanu tariki ya 16 Ukuboza 2022 mu Nteko Rusange isoza umwaka y’Urugaga rw’abatanga ubufasha mu by’amategeko, yagarutse ku bibazo abo muri uru rwego bahura na byo ndetse hanishimirwa ibyagezweho mu mwaka wose.
Ni ingingo Dr Faustin Ntezilyayo yakomojeho agendeye ku busabe bwo kwita ku bihano bihabwa abafasha mu by’amategeko mu gihe batitabiriye iburanisha, aho basabaga ko byajya bitangwa ari amahitamo ya nyuma ndetse hamaze gusesengurwa impamvu nyir’izina yabiteye.
Dr Ntezilyayo yavuze ko bidashoboka ko umuntu abera ahantu habiri icyarimwe, umunsi umwe n’isaha imwe, asaba ababikora kubicikaho kuko ikiba kigambiriwe kitari uguhana ahubwo ari ugukebura kugira ngo hatangwe ubutabera bunoze.
Yanavuze ko inkiko cyane cyane iz’ibanze zikwiriye gushyiraho porogaramu zihamye zigaragaza igihe imanza zizabera ku buryo uwunganira mu mategeko na we azajya azishyiraho muri gahunda ye bityo uyu muco ube wacika.
Ati “Ubona hari inkiko z’ibanze cyangwa izisumbuye ubona gahunda yazo idafatika. Tugiye kubikurikirana ndetse n’Inkiko nkuru (Urukuru, Urw’Ubujurire n’ Urw’Ikirenga) zikabinoza ku buryo umuntu azaba azi urubanza azaburana nko muri Werurwe.”
Yasabye ko haba ubufatanye bw’inkiko n’abunganira mu by’amategeko mu guca iki kintu kuko hari n’ubwo uwunganira mu mategeko abikora abishaka aho areba uburemere bw’imanza afite akareba ku rumuha menshi akaba yanahitamo gucibwa amafaranga ariko akitabira urwo yita ko rumwungura.
Ku kibazo cy’imanza nyinshi cyane zikigaragara mu rwego rw’ubucamanza, Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga yasabye abunganira mu by’amategeko gushishikarira gahunda y’ubuhuza kuko na yo ifasha mu kugabanya imanza zijyanwa mu nkiko.
Yabasabye kandi gushishikariza abo bunganira gahunda ya ‘Plea Bargaining’, uburyo uwakoze icyaha yorohereza inkiko agatanga amakuru yose y’aho icyaha cyabereye ku buryo na we ashobora kubigiriramo inyungu zirimo no kuba yagabanyirizwa igifungo.
Ni gahunda yatangiye ku manza za Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse mu mategeko y’u Rwanda ingingo zayo zagarutsemo ku buryo ziri gushyirwamo imbaraga aho hatangiwe umushinga wayo w’icyitegererezo mu nkiko za Gasabo, Gicumbi, Muhanga, Musanze na Nyarugenge.
Abakomisiyoneri basaba igihembo by’umurengera batakoreye bakebuwe
Mu rwego rw’abunganira abantu mu by’amategeko hari abantu bajya gushaka abakiliya bakabazanira abavoka ngo bababuranire hanyuma bakaza gusaba inyungu y’umurengera ku buryo bishyuza urugaga amafaranga menshi rimwe na rimwe ugasanga abunganira mu by’amategeko babiri inyuma.
Ni ibintu byateje ibibazo bijyanye n’uko abavoka bishyurana n’abo baba bashatse abakiliya bo kuburanira ndetse no kutumvikana ku giciro kiba kigomba kwishyurwa kuko baba basaba amafaranga y’umurengera.
Umuyobozi Mukuru w’Urugaga rw’abavoka, Maître Moîse Nkundabarashi yavuze ko babihagurukiye hagamijwe kubica aho bashyizeho itsinda rigamije kubigenzura abafashwe bagashyikirizwa komisiyo ishinzwe imyitwarire.
Ati “Byagiye bibaho mu bigo by’ubwishingizi aho abavoka bajya kumvikana ku biciro birenze n’abo baba bagiye guhagararira hanyuma bigatera ikibazo cy’amafaranga agiye gutwarwa n’utagombaga kuyatwara.”
Agaragaza ko hari abantu batatu bamaze gufatwa kuko “ni n’ubwambuzi bushukana kandi buhanwa n’amategeko gukomeza kubyishoramo bizabashyira mu kaga.”
Ku kibazo cyo kudaha imanza agaciro kangana bikaba byavamo n’ibihano, Me Nkundabarashi yavuze ko bari gukangurira abavoka kwibumbira hamwe aho bashobora kugira abo baburanira bari ahantu atandukanye bikungura za ‘cabinet’ bakoreramo.
Yanasobanuye ko kumvikanisha ababurana bitagakwiye kumvikana ko uwunganira mu mategeko atunguka kuko izo serivisi zo gutanga inama ko bakumvikana nabyo bigomba kumvikana neza ko zigomba kwishyurwa.
Igihembo umwavoka agomba guhabwa gikomeje kuba ikibazo
Ku bijyanye n’ibihembo by’abavoka hari ubwo abo mu nkiko bavuga ko ari byinshi bikaba byanagabanywa. Maître Nkundabarashi yavuze ko umuntu ahembwa bijyanye n’uburemere bw’urubanza yaburanye ndetse n’ibyo ari kuburanira.
Ati “Mu mabwiriza dufite ntahavuga ko umuntu agomba guhembwa ibihumbi 500 gusa, ariko abantu babibafashe gutyo no mu nkiko bigeramo. Tugiye kwandikira Urukiko rw’Ikirenga tubereke ko umuntu waburanye urubanza akagaragaza inyemezabwishyu ku buryo uzabigaragaza byose azajya ahembwa bijyanye n’ibyo yakoze.”
“Ntabwo ushobora kumbwira ko umuntu uramuhemba ibihumbi 500 yaburanye urubanza rwa miliyoni eshanu n’undi waburanye urwa miliyoni eshatu ngo bahebwe amwe, biba bitandukanye.”
Akomeza avuga ko abunganira mu mategeko baba bafite ubumenyi butandukanye bityo ubunararibonye bwe, umwanya urubanza ruzamara, ubushakashatsi azakora, uburemere bw’urubanza ari byo bigenderwaho kuko “uwaburanye urwa miliyoni 5$ utamuha ibihumbi 500 ngo bikunde.”
Kugeza ubu Urugaga rw’abavoka rufite gaunda yo kwinjiza muri uyu mwauga abakiri bato aho bafite amasezerano na Kaminuza y’u Rwanda mu kureba uko bagera kuri iyi ntego.
Uru rugaga rubarura abagera ku 1500 ndetse 466 bakaba barasabye kurwinjiramo aho bamaze gukora ikizamini cyanditse bakaba bategereje icy’ibazwa.
AMAFOTO: Marc Bamenyayundi



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!