Mu rubanza rwa Munyemana rugiye kumara ibyumweru bibiri ruburanishwa mu Bufaransa, hakunze kugarukwa ku mvugo za Kambanda wahamijwe icyaha cya Jenoside yagiye akoresha mu bihe bitandukanye hakabazwa uregwa niba yaba azibuka.
Dr Munyemana akunze kuvuga ko imvugo za Kambanda washishikarizaga Abahutu kwica Abatutsi atazibuka ahubwo ko yibuka imbwirwaruhame ye yo ku wa 19 Mata 1994 aho yavugaga ngo abantu bakaze umutekano.
Yabajijwe n’Urukiko impamvu yirengagiza imbwirwaruhame ya Kambanda yavugiye i Butare ku wa 16 Mata 1994 ahamagarira Abahutu kwica Abatutsi avuga ko atayumvise.
Munyemana yakunze kugaragaza ko imbwirwaruhame za Jean Kambanda atibuka niba yaba yarazumvise zikivugwa cyangwa nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yemeza ariko ko hari ibintu yagiye yumva uburemere bwabyo buhoro buhoro, bitewe n'ibyavugwaga.
Umwe mu batangabuhamya bashinje Munyemana yabwiye Urukiko ko yari inshuti ikomeye ya Kambanda ariko undi abihakanira kure.
Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, Inteko iburanisha uru rubanza hari aho yageze isoma dosiye ya Jean Kambanda yerekana ibyaha yemeye n’uruhare rwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ubwo yabwazaga igihe yamenyeye ko Jenoside yatangiye gukorwa, Dr Munyemana wakunze kugaragaza ko ataziranye na Kambanda Jean, yavuze ko yahamagaye i Kigali akamuvugisha.
Abajijwe niba yaravuganaga na Kambanda yahise yisubiraho avuga ko atibuka niba ari we (Munyemana) wamwihamagariye cyanga ari Kambanda.
Ati “Sinibuka niba naramuhamagaye cyangwa yarampamagaye. Icyo gihe twavuganye ku byo twari twumvise ko indege ya Habyarimana yahanuwe.”
Uruhande rw’abaregera indishyi rwahise rugaragaza ko Munyemana na Kambanda bari bafitanye umubano ngo kuko mu mabazwa ye hari aho yagiye agaragaza ko bavuganye.
Uruhande rwunganira Dr Munyemana rwo rugaragaza ko nta mubano abo bombi bagiranye cyane ko uwo bunganira yari umuganga, ibintu byakuruye impaka hagati y’impande zombi.
Umutangabuhamya yamushinje kwica
Undi mutangabuhamya wumviswe muri uru rubanza, ni Patrice Nzeyimana ufungiwe muri Gereza ya Mpanga. Yavuze ko yari azi Dr Munyemana kuko bari baturanye i Tumba.
Yavuze ko indege ya Habyarimana ikimara guhanurwa, mu bice bitandukanye bya Tumba hahise hashyirwa za bariyeri zariho abasore bigishijwe imbunda baturukaga i Ngoma.
Yagaragaje ko abo basore bayoborwaga n’abarimo Dr Munyemana afatanyije na Bwanakeye François wari konseye wa segiteri, Murekezi Vincent, Kabirigi, Cyanira Boniface n’abandi batandukanye.
Abo bayoboraga ni bo bashyiragaho amabwiriza ubwo ubwicanyi bwatangiraga, bakereka abo basore babo uko bagomba gukora bariyeri, uko bica n’uko basahura ibintu.
Yagaragaje ko bigeze muri Kamena 1994, abo bayobozi bababwiye ko hasohotse itegeko rya Minisiteri y’Ingabo ribuza kongera kwica, Abatutsi bari barihishe barigaragaza kuko bumvaga ntacyo bakibaye.
Nyuma ngo byaje guhinduka bahita basabwa kwica abo Batutsi bari baramaze kuva mu bwihisho, aho babafataga bakabajyana kuri segiteri ngo nyuma bakajya kwicirwa mu Mujyi mu bice birimo Kabutare no kuri Laboratwari za Kaminuza y’u Rwanda.
Yagaragaje ko abajyaga kwicwa byabaga byumvikanyweho n’abayobora segiteri kandi na Munyemana yabagamo.
Yagaragaje ko Munyemana n’uwitwa Remera bagiraga imbunda bagendanaga ku giti cyabo.
Yakomeje avuga ko Dr Munyemana, Remera na Murekezi bazirashishije n’abantu imbere y’ingo zabo.
Uyu mutangabuhamya kandi yavuze ko Munyemana yanyuraga kuri za bariyeri areba uko Abatutsi bicwa.



Ibitekerezo 0