Kuva Dr Venant Rutunga yatangira kuburana yahakanye ibyaha byose ashinjwa.
Iburanisha rya none ryatangiye ritinze kubera impaka zamaze amasaha abiri ku rukiko rugomba kuburanisha Dr Rutunga Venant zarangiye hafashwe icyemezo cy’uko Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ari rwo rugomba kumuburanisha.
Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ku wa 17 Kanama 2021 rwakatiye Dr Rutunga gufungwa iminsi 30 muri Gereza y’agateganyo.
Ubushinjacyaha bwasobanuye ko impamvu bwamugaruye imbere y’urukiko ari uko bwari bukimukoraho iperereza, busaba ko urukiko rwakongera rukamuha indi minsi 30 y’agateganyo kuko bucyumva abatangabuhamya batandukanye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko bumaze kumva abatangabuhamya bagera ku icyenda gusa bukaba bugifite akazi ko kumva abandi icyenda.
Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko kubona abatangabuhamya bazi neza Dr Rutunga Venant byagoranye kuko bamwe batuye mu bice by’icyaro bisaba kubasanga aho bari, ko ari yo mpamvu iminsi 30 yashize bacyumva ubuhamya butandukanye.
Ubushinjacyaha bwavuze ko itegeko ryemerera gusaba urukiko kongerera umuntu iminsi 30 mu gihe cy’amezi atandatu nk’uko ingingo ya 96 ibiteganya.
Me Sophonie Sebaziga yavuze ko uwo yunganira mu mategeko asaba urukiko kumurekura by’agateganyo akaburana ari hanze kuko iperereza ry’ubushinjacyaha ryakorwaga ryarangiye.
Me Sophonie yavuze ko ubwo ubushinjacyaha bwasohoraga impapuro zo kumuta muri yombi muri 2010 bukaziha u Buholandi, bwanatanze abatangabuhamya bamushinja ku ruhare yagize muri Jenoside.
Ati “None abo batangabuhamya bandi bavuye hehe?Aho ni ho duhera dusaba ko Dr Rutunga Venant yarekurwa by’agateganyo agakomeza gukurikiranwa ari hanze.”
Nyuma y’ibyavuzwe n’impande zombi mu gihe cy’amasaha abiri, umucamanza yasoje iburanisha avuga ko icyemezo cy’urukiko kizasomwa ku wa 23 Nzeri 2021 saa cyenda z’igicamunsi.
Dr Venant Rutunga acyekwaho kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi bagera ku 2000 bari bahungiye mu kigo cya ISAR Rubona aho yari umuyobozi muri icyo kigo.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!