Uyu mwanzuro watangajwe kuri uyu wa 30 Ukwakira 2024, umunsi wanabayeho iburanisha rya nyuma, aho Dr. Rwamucyo yasabwe kugira ijambo rya nyuma avuga, akavuga ko ta muntu yishe, kandi ko aticishije abantu bari bakirimo umwuka.
Yavuze ko ibyobo byose yashyinguyemo abantu bizwi, kandi nta bindi azi yemeza kandi ko ntacyo yamarira abantu babuze ababo.
Rwamucyo w’imyaka 65 yarangije ashimira urukiko ko rwamuteze amatwi.
Perezida w’Iburanisha yamusabye ko mu gihe urukiko rugiye kwiherera Rwamucyo agomba kuguma ku ngoro y’ubutabera y’Urukiko rwa Rubanda agategereza umwanzuro.
Yasabwe kuguma mu cyumba bamuteganyirije aho abapolisi bamurindiye kugeza igihe urukiko rwongera guhamagarira impande zombi ngo hanatangazwe umwanzuro.
Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro w’urukiko, polisi yahise ijyana Dr. Eugene Rwamucyo aho agomba gufungirwa.
Urubanza rwa Rwamucyo wabaye umuyobozi w’ishami ry’iyahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yabaga i Butare (UNR) rishinzwe ubuvuzi, CUSP, rwatangiye tariki ya 1 Ukwakira 2024.
Yashinjwaga ibyaha birimo gukora jenoside, ubufatanyacyaha muri jenoside, kugira uruhare mu mugambi wa jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu, ubufatanyacyaha n’ubwinjiracyaha mu gutegura jenoside.
Ibi byaha bifitanye isano n’ibimenyetso ndetse n’ubuhamya byakusanyijwe mu yahoze ari Perefegitura ya Butare, aho D. Rwamucyo yakoreye mbere no mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Abatangabuhamya batandukanye babwiye urukiko ko Dr. Rwamucyo yatangaga amabwiriza yo gushyira mu byobo imibiri y’Abatutsi n’abari bakiri bazima barimo ababaga bakomeretse, hifashishijwe ibikoresho birimo imashini zikora imihanda (caterpillar).



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!