Uyu mwanya agiye kuwufatanyamo n’Uwahoze ari Minisitiri w’Imari muri Indonesia akaba n’umwarimu muri Kaminuza mu ishami ry’Ubukungu, Chati Basri.

Iki kigega cyashyizweho mu rwego rwo gutanga ubufasha bw’amafaranga hagamijwe kongera imbaraga mu kurwanya ibyorezo, guhangana nabyo ndetse no kugira icyo ibihugu bikora nyuma yo guterwa n’ibyorezo.

The Pandemic Fund ni ikigega cyatangijwe mu nama y’abakuru b’ibihugu ya G20 iheruka kubera muri Indonesia mu 2022.

Iki kigega kandi kigamije guteza imbere gahunda zo guhangana no gukumira ibyorezo hibandwa ku bihugu bifite amikoro make.

Cyatangijwe nyuma y’uko icyorezo cya Covid-19 cyagaragaje ko hakenewe kubaka uburyo buhamye mu rwego rw’ubuzima mu kwitegura no guhangana n’indwara z’ibyorezo no guhora byiteguye.

Dr Nsanzimana yagizwe umwe mu bayobozi b'iki kigega, aho yatowe ahagarariye ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo, kigamije gufasha ibihugu kwishakamo ibisubizo, ishoramari no gukomeza ubufatanye mu guhangana n’ibyorezo.

Dr Nsanzimana afite ubunararibonye mu bijyanye na Porogaramu zo kurwanya Sida, gukora igenamigambi muri urwo rwego n’ubushakashatsi ku bufasha bukwiriye guhabwa abantu babana n’iyi virusi.

Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu bijyanye n’indwara z’ibyorezo yakuye muri Kaminuza y’u Rwanda ndetse afite n’Impamyabumenyi y’Ikirenga yakuye muri Kaminuza ya Basel mu Busuwisi muri aya masomo.

Yabaye umwarimu wungirije muri Kaminuza y’Ubuvuzi rusange, UGHE, ndetse yigishije no muri Kaminuza y’u Rwanda.

Uretse kuba ari Minisitiri w’Ubuzima Dr Nsanzimana yanakoze imirimo itandukanye mu rwego rw’ubuvuzi, kuko yigeze kuyobora ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ndetse aba n’Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Kaminuza bya Butare, CHUB.

Dr Sabin Nsanzimana yashyizwe mu buyobozi bw’ikigega gishinzwe gukumira ibyorezo
Dr Sabin Nsanzimana yashyizwe mu buyobozi bw’ikigega gishinzwe gukumira ibyorezo