Icyemezo cyo kubafunga by’agateganyo cyasomwe ku wa 16 Gicurasi 2023 ku Rukiko Rw’Ibanze rwa Gasabo rutegeka ko uko ari bane bafungwa by’agateganyo ariko Nkurikiyimfura Theopiste bareganwa ategekwa gutanga ingwate ya miliyoni 3Frw no kujya yitaba ubushinjacyaha buri wa Gatanu mu gihe cy’amezi abiri.
Amakuru IGIHE ifite ni uko Urubanza rugisomwa bahise bajuririra icyo cyemezo ku wa 16 Gicurasi 2023 ndetse ikirego cy’Ubujurire mu Rukiko Rwisumbuye rwa Gasabo rucyandika ku wa 19 Gicurasi 2023.
Bigaragazwa ko urubanza mu Bujurire ruzaburanishwa tariki ya 8 Kamena 2023 kugira ngo harebwe ku mpamvu z’ubujurire bwabo no kumenya niba koko bashobora gukomeza gukurikiranwa bafunzwe.
Rwamurangwa, Mberabahizi na Nyirabihogo bari abayobozi mu Karere ka Gasabo, bashinjwa gukoresha ububasha bahabwa n’itegeko mu nyungu zabo bwite mu mushinga w’Urukumbuzi Ltd wo kubaka inzu ziciriritse 300 mu Murenge wa Kinyinya.
Ubushinjacyaha bwagaragarije urukiko ko mu 2013 Dubai yagiranye amasezerano n’Akarere ka Gasabo yo kubaka inzu ziciriritse 300 aho yubatse 120 zirimo esheshatu zigeretse.
Izo nzu zagenzuwe mu 2015 na Rwanda Housing Authority yerekana ko zitujuje ubuziranenge muri Fer à béton n’imbaho zakoreshwaga.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Dubai yatse icyangombwa cyo kubaka inzu yo guturamo akakigenderaho yubaka umudugudu wose. Buvuga ko mu 2017 RHA yongeye gukora ubugenzuzi yerekana ko mu byo Dubai yasabwe gukosora nta cyo yakoze ahubwo yarakomeje kubaka no kugurisha inzu zitujuje ubuziranenge.
Dubai kandi ashinjwa kuba mu 2017 yarifashishije Nkurikiyimfura nk’ukurikirana imyubakire y’umudugudu w’i Kinyinya, dore ko igenzura ryari ryerekanye ko nta enjeniyeri yari afite wubakishaga akanakurikirana ibyubakwaga.
Basinyanye amasezerano ko batangiye gukorana mu 2015 kandi barahuye mu 2017. Aha ni ho hakomoka icyaha cyo guhimba no gukoresha inyandiko mpimbano ahuriyeho na Nkurikiyimfura.
Abari abayobozi mu karere ka Gasabo bavuze ko batabimenyaga kuko byari iby’umujyi wa Kigali na Rwanda Housing Authority, ariko ubushinjacyaha bwemeza ko babeshya kuko izo nzu zari mu mihigo y’Akarere, ari nako kamuhaye icyangombwa.



Ibitekerezo 0