00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasana François woherejwe na Norvège yagereranyijwe na Léon Mugesera

Yanditswe na Nshimiyimana Théogène
Kuya 16 September 2026 saa 02:35
Yasuwe :

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwagereranyije Dusabe Franky wahoze witwa Gasana François na Dr. Léon Mugesera wahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Iri gereranya ryakorewe mu rubanza rwo kuri uyu wa 16 Nzeri 2026 rwabereye mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi rufite icyicaro i Nyanza.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bushinja Gasana ibyaha bibiri, ari byo kwica nk’icyaha cya Jenoside no gushishikariza abantu gukora Jenoside.

Bwavuze ko hagati ya tariki ya 9 na 10 Mata 1994, Dusabe ari kumwe n’abandi, bakoze Jenoside.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko ubwo Gasana yari iwabo mu Murenge wa Nyange mu Karere ka Ngororero, yahuye n’abantu abashishikariza gukora Jenoside aho yababwiye ngo “Tugomba gushakisha aho inyenzi zisigaye kuko ari abanzi b’igihugu” maze abo bari bahuye baramwumvira kuko yari ajijutse kuko yari agiye kurangiza amashuri yisumbuye.

Gasana ashinjwa kujyana n’abandi, bafata Umututsikazi, bamujyana mu mugezi wa Secoko bamujugunyamo ariko arahagama, amazi ntiyamutwara maze Gasana amukubita igisongo, aramwica kandi ko ibyo byemezwa n’abatangabuhamya babibonye.

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko Gasana yavuze amagambo agamije kurimbura Abatutsi, aho ubuhagarariye yagize ati "Ijambo Dr. Léon Mugesera yavugiye ku Kabaya n’iryo ryatumye ahamwa n’icyaha cyo gushishikariza abantu gukora Jenoside, ari na byo dusaba ko Gasana yahamwa n’icyaha kuko na we yavuze amagambo mabi.”

Gasana yahawe umwanya, agira ati "Ndagira ngo menyeshe urukiko ko ibyo ndegwa ntabyo nakoze”, asaba guhabwa umwanya kugira ngo aziregure birambuye.

Umucamanza yafashe icyemezo cyo guha igihe Gasana uzwi nka Dusabe Franky akazatangira kwiregura mu Ukwakira 2026.

Gasana w’imyaka 54 yoherejwe na Leta ya Norvège mu 2025. Avuka mu Kagari ka Gitabage, Umurenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero.

Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, yari umunyeshuri mu mashuri yisumbuye, akaba aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside.

Gasana yaburaniye mu nkiko zo muri Norvège, asaba kutoherezwa kuburanira mu Rwanda, gusa zatesheje agaciro ubusabe bwe, zitegeka ko agomba kuburanira mu Rwanda, ubu akaba afungiye mu Igororero rya Nyanza.

Dusabe Franky wiyise Gasana François yagereranyijwe na Dr. Léon Mugesera wasabye ko Abatutsi bicwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages