Uyu mugore yabyaye umwana mu ntangiriro za 2023 ubwo yari umukozi wo mu rugo mu Murenge wa Jali, aza kubyara ariko nta muntu n’umwe mu bo babana umenye ko yigeze anatwara inda.

Ibyo byatumye akimara kubyara umwana yarahise amuzingazingira mu masashi no mu mifuka amujugunya mu rutoki hanyuma ubuzima burakomeza.

Ubwo yari imbere y’Urukiko, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uyu mugore yajugunye umwana akimubyara ku bw’amahirwe aza gutoragurwa atarashiramo umwuka.

Uwo mugore yaje kuva aho yakoreraga yerekeza mu Ntara y’Amajyepfo ari n'aho yafatiwe n’inzego z’iperereza nyuma yo gutahura ibyo yakoze.

Mu kwisobanura imbere y’umucamanza yamugaragarije ko impamvu yamuteye gukora ibyo ari ubukene yari afite no kumva ko atari yiteguye kurera umwana.

Yemeye icyaha ndetse anagisabira imbabazi kandi asaba umucamanza kumugabanyiriza ibihano cyangwa kubisubika.

Ubushinjacyaha bwo bwamusabiye guhanishwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itanu n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw.

Nyuma yo gusuzuma imiterere y’ikibazo, Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, rwahamije uwo mugore icyaha ndetse rumuhanisha gufungwa imyaka itanu.

Itegeko ryerekeye kurengera umwana riteganya ko umubyeyi, umwishingizi cyangwa undi urera umwana mu buryo bwemewe n’amategeko uta umwana ahagaragara cyangwa umutererana, aba akoze icyaha.

Kuri ubu Mukahigiro usanzwe ari Malayika Murinzi ni we urera uwo mwana ufite amezi atandatu, aheruka kubwira IGIHE ko yasanzwe yajugunywe mu buryo buteye agahinda.

Yagize ati “Byari bibabaje cyane, yaramubyaye ntiyamujyenya ntiyanamwambika. Amushyira mu isashi arangije amushyira mu mufuka amujugunya mu rutoki. Nahamagawe n’umukozi w’akarere ngo mbe narera uwo mwana, nsanga ni agahinja gato cyane nkarebye nkagirira impuhwe ndavuga nti sinasubira inyuma ngo ntinye ni ko kumufata ndamurera.”

Ubusanzwe iki cyaha gihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu 50 Frw ariko atarenze ibihumbi 100 Frw.

Iyo gutererana umwana cyangwa kumuta byamuviriyemo urupfu cyangwa kuzimira burundu, igihano kiba igifungo cya burundu.

Ingoro y'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho uyu mugore ari kuburanira
Ingoro y'Urukiko Rwisumbuye rwa Gasabo, aho uyu mugore ari kuburanira