00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gasabo: Umusore akurikiranyweho kwica umugabo akamuta mu mazi

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 October 2023 saa 04:32
Yasuwe :

Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Gasabo, bwakiriye dosiye y’umusore ufite imyaka 19 y’amavuko, ukekwaho kwica umugabo w’imyaka 36 akamuta mu mazi.

Umurambo w’uwo mugabo wabonetse tariki 30 Nzeri 2023, mu gishanga cya Karondo, giherereye mu Mudugudu wa Gakenyeri, Akagari ka Bisenga, Umurenge wa Rusororo.

Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko abaturage bo muri ako gace bawubonye bakawumenya, bagatangira gukeka umusore bari bagiranye amakimbirane aturutse kuri telefoni.

Nibwo uwo musore yashakishijwe aza gufatirwa kwa Nyirakuru ku Kamonyi, yemera icyaha, avuga ko yakubise uwo mugabo, aramuniga, amwinika mu mazi, asiga umwuka utangiye guhera, aracika.

Icyaha cy’ubwicanyi akurikiranyweho kiramutse kimuhamye yahanishwa igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages