00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Gatete Ruhumuliza yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 May 2026 saa 06:39
Yasuwe :

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwategetse Gatete Thierry Kevin uzwi ku mazina ya Gatete Nyiringabo Ruhumuliza afungwa iminsi 30 y’agateganyo.

Ni icyemezo cyasomwe kuri uyu wa 11 Gicurasi 2026. Urukiko rwagaragaje ko hari impamvu zikomeye zituma Gatete akekwaho icyaha cyo gukubita cyangwa gukomeretsa n’icyo gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’ubutabera.

Urukiko rwategetse akurikiranwa afunzwe iminsi 30 y’agateganyo mbere y’urubanza mu mizi.

Gatete Ruhumuliza yatawe muri yombi ku wa 24 Mata 2026 nyuma yo kuregwa n’uwitwa Vuganeza Pascal, wagaragaje ko yamugurishije frigo akamusigaramo ibihumbi 800 Frw, igihe cyo kumwishyura kikarenga.

Vuganeza yareze Gatete ko ubwo yajyaga kumwishyuza yamukubise ari na ho hakomoka icyaha cyo gukubita no gukomeretsa.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwahamagaje Gatete inshuro eshatu ntiyitaba. Ubwo bajyaga kumuta muri yombi, ni bwo icyaha cyo gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’ubutabera yagikoze kuko ashinjwa ko yaciye urupapuro rumuzana ku gahato (Mandat d’amener) yari ashyikirijwe n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko.

Mu iburanisha, Gatete yahakanye ibyo gukubita no gukomeretsa avuga ko byakozwe n’abakozi be ngo kuko we adashobora kubikora na ho iby’uko yaciye urupapuro rumuhamagaza, agasobanura ko rwacitse ubwo bamwambikaga amapingu.

Urukiko rwagaragaje ko kuba ku munsi w’iburanisha Gatete Kevin yaremeye ko mu gihe yahamagarwa n’ubugenzacyaha atitabye uwo munsi ahubwo yagiyeyo nyuma, kuba avuga ko abakozi be ari bo bakubise umurega we atari ahari ariko imvugo ye ikaba itahabwa ishingiro kuko nta kuri kuyirimo na cyane ko abatangabuhamya bemeza ko uwo munsi yari ahari.

Kuba mandat yahawe avuga ko yacitse ubwo yambikwaga amapingu, rusanga ibyagezweho mu iperereza bihagije kandi bigize impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha byo gukubita cyangwa gukomeretsa ku bushake, gutuka cyangwa gusagarira abari mu nzego z’ubutabera no kwanga kwitaba ubugenzacyaha, ubushinjacyaha cyangwa ubundi buyobozi.

Ku bijyanye no kuba yafungwa by’agateganyo, Urukiko rusanga agomba gukurikiranwa afunzwe kuko bigaragara ko Gatete kwitaba inzego z’ubutabera mu gihe zimukeneye bigorana nk’uko yabigaragaje ubwo yahamagazwaga n’ubugenzacyaha ntiyitabe, yahabwa ‘mandat d’amener’ aho kuyakira ngo yitabe yumve icyo bamushakira agahitamo kuyica.

Rwanagaragaje kandi ko aramutse arekuwe agakurikiranwa ari hanze yashyira igitutu ku batangabuhamya bigatuma iperereza ritagerwaho neza ndetse no kongera kumubona byagorana.

Ku wa 10 Gicurasi 2026, ku rukuta rwa X rwa Gatete hatambutseho butumwa busaba imbabazi, bunicuza ibyo yakoze.

Bugira buti “Nasobanukiwe ko nk’umukada mu mpinduramwatwara, nkwiye kubaho mfite imyitwarire myiza yo ku rwego rwo hejuru kandi y’intangarugero. Ndicuza nkanasaba imbabazi kugwa mu myitwarire itari inyitezweho. Ndemera amakosa yose kandi niyemeje gukora ibitandukanye mu gihe kizaza.”

Nyuma y’ubwo butumwa, Umunyamakuru Mazimpaka Magnus, yatambukije amabaruwa abiri harimo imwe yanditswe na Gatete asaba imbabazi n’indi yanditswe na Vuganeza yemera ko yishyuwe kandi ko amuhaye imbabazi.

Ibaruwa ya Gatete yari yayandikiye Umunyamabanga Mukuru wa RIB n’Umushinjacyaha Mukuru yemera ko ubwo yahamagazwaga bwa mbere atahise yitaba. Ni ibaruwa yanditse ku wa 6 Gicurasi 2026.

Igira iti “Mbere na mbere ndifuza gusaba imbabazi ku bwo kutitabira ku gihe ihamagarwa rya RIB. Nyuma y’uko nemeranyijwe n’umukozi wa RIB ko nzitaba mu cyumweru gikurikiraho nagize ibyago mu muryango bituma nibagirwa kwitaba. Inshuti yanjye na masenge bitabye Imana mu byumweru bikurikiranye.”

Yakomeje asaba imbabazi ko yicuza ibyabaye kandi ko yiteguye gukorana n’inzego z’iperereza mu gihe kizaza.

Yakomeje ati “Ndicuza ibyo byabaye kandi niyemeje ko ubutaha nzakorana n’Ubugenzacyaha ku gihe bunkenereye.”

Ibaruwa ya Vuganeza yanditswe ku wa ku wa 27 Mata 2026.

Igaragaza ko yamaze gushyikirizwa amafaranga ye ibihumbi 800 Frw yari aberewemo na Gatete n’ibihumbi 100 Frw yatakaje ari kuyakurikirana.

Yavuze kandi ko yifuza ko ikibazo cye na Gatete kirangira mu bwumvikane ndetse ahagarika n’ikirego yari yatanze.

Itegeko rivuga ko umuntu wese utuka cyangwa usagararira umugenzacyaha, umushinjacyaha, umucamanza, uwunganira abandi mu nkiko, intumwa ya Leta, umwanditsi w’inkiko, umuhesha w’inkiko, umwunzi cyangwa umukemurampaka mu kazi ke cyangwa se ku bw’akazi ke bigamije kumwandagaza cyangwa kumutesha icyubahiro ahabwa n’akazi ke, hakoreshejwe amagambo, amarenga, ibimenyetso, ibikangisho, inyandiko, ishusho iyo ari yo yose, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’ihazabu itari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw.

Ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake ingingo ya 121 iteganya ko umuntu ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwe umwaka n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 Frw.

Gatete Ruhumuliza yafunzwe iminsi 30 y’agateganyo (Ifoto: The Long Form Podcast)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages