Amezi abiri agiye gushira Urukiko rwa Rubanda ruburanisha aba bagabo bakekwaho ibyaha bya Jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu, ariko kuri Twahirwa hakiyongeraho icyaha cyo gusambanya abagore ku ngufu.

Kuri uyu wa 28 Ugushyingo 2023, Ndindiliyimana Augustin niwe wabimburiye abatangabuhamya bumviswe.

Uyu yakoze imirimo itandukanye irimo no kuba mu 1994 ari we wari umugaba mukuru wa Jandarumori.

Uyu mugabo wavutse mu 1943 kandi yakoze imirimo itandukaye mu gisirikare cy’u Rwanda, aba Minisitiri w’Urubyiruko n’indi mirimo.

Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yahawe ibyemezo by’ubuhunzi mu Bubiligi, nyuma yaho yarezwe ibyaha bifitanye isano na Jenoside, bituma ajya kuburana i Arusha muri Tanzania ariko aza kugirwa umwere asubira mu Bubiligi.

Gen. Ndindiliyimana yabwiye Urukiko ko mu byaha yashinjwaga harimo ubwicanyi abajandarume yayoboraga bakoreye mu bice bitandukanye birimo na Collège Saint André.

Yavuze ko dosiye ya Twahirwa na Basabose iri mu zikomeye ndetse zagiye zivugwaho mu rukiko rwa Arusha, akaba yiteguye gutanga amakuru ahagije yafasha mu migendekere myiza y’uru rubanza.

Yagaragarije Urukiko ko mu Ukwakira 1992, Leta yashyizeho Komisiyo yari ifite inshingano zo kureba abagize uruhare mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi bwakorewe hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

Icyo gihe ngo Interahamwe z’i Gikondo zashyiragaho za bariyeri, izindi zigakora amarondo, ari nako zikora ibikorwa yakwita iby’iterabwoba ku ngo zari zituyemo Abatutsi.

Mu gihe ibyo bikorwa byakorwaga, Ubuyobozi bwa za Komini ngo bwatabazaga jandarumori kugira ngo ize guhosha ibyo bikorwa by’urugomo, abafatwaga muri ibyo bikorwa ngo barafungwaga.

Abajijwe niba azi abantu bari mu Nterahamwe z’i Gikondo, yavuze ko harimo Séraphin Twahirwa, les jeunes acrobates de Gatenga n’abandi.

Yabajijwe uko interahamwe zashakwaga, yemeza ko byakozwe bahereye mu rubyiruko rwa MRND, bafite intego yo gushaka abakiri bato bafasha mu gucengeza amatwara ya MRND mu baturage.

Ndindiliyimana yavuze ko hari igihe yasabye kujya kubonana na Perezida Habyarimana ajya gusobanura ibijyanye n’imyitwarire y’Interahamwe, icyo gihe Habyarimana ngo yemeye ko zari zitangiye kurengera, zikora ibikorwa bibi.

Yavuze ko azi Séraphin Twahirwa kuko ari umwe mu Nterahamwe zavugwagaho imyitwarire mibi zirimo Setiba na Ngirabatware.

Ku bijyanye n’imyitozo zahabwaga, yavuze ko ibyo azi ari byo yabonye byanditswe n’abandi banyuranye, bavuga ko interahamwe zahabwaga imyitozo n’Abafaransa ndetse n’abanya-Isiraheli, imyitozo ikaba yaratangirwaga mu bigo bya gisirikari ndetse ngo hari n’abajyaga mu ishyamba rya Nyungwe.

Uyu mutangabuhamya yavuze ko interahamwe zakundaga gukorana inama n’inzego zinyuranye zirimo na MINUAR.

Yabwiye urukiko ko uwari Ministri w’ingabo, James Gasana yavuze ko impamvu yahunze ari uko Perezida wa Repubulika yamusabye gufungura interahamwe zari zifunzwe icyo gihe kubera ibikorwa by’urugomo zirimo na Twahirwa.

Yabajijwe ku bwicanyi bwabaye hagati y’itariki ya 7 n’iya 11 Mata mu 1994 mu bice bya Gikondo, asubiza ko mu bantu bagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe Abatutsi harimo n’abasirikare barindaga Perezida.

Ku bijyanye n’ubwicanyi bwabereye muri ETO, yavuze ko ubwo yamenyaga ko ingabo za Loni zigiye kuhava, yohereje abajandarume, ariko interahamwe zari zihari ngo zababujije kwinjira, nyuma y’aho ngo nibwo abatutsi bakomeje kwicwa abandi bajyanwa kwicirwa i Nyanza.

Ndindiliyimana abajijwe niba yarigeze ahura na Twahirwa yavuze ko nta na rimwe yigeze ahura nawe.

Yagaragarije urukiko ko Pierre Basabose amuzi, ngo yigeze kuba umushoferi wa Sagatwa kandi no mu Bubiligi ngo naho barabonanye.

Yavuze ko Pierre Basabose atafatwaga nk’umuntu ukomeye.

Uruhande rwunganira abaregera indishyi rwagaragaje ko kuba Ndindiliyimana yatanze ubuhamya mu rubanza rwa Twahirwa wunganiwe n’Umunyamategeko Me Vincent Lirquin wamwunganiye nawe, byatuma nta kibi avuga kuri Twahirwa.

Uyu munyamategeko yavuze ko kuva yatangira kunganira Twahirwa nta kintu na kimwe yigeze avugana na Ndindiliyimana Augustin.

Ndindiliyimana yavuze ko ariwe watowe nk’umuyobozi wa Comite de Crise, yari ishinzwe kureba uko ibintu byajya mu buryo nyuma y’urupfu rwa Habyarimana nubwo hari abatangabuhamya bagaragaje ko iyo komite ari yo yashyiragaho za bariyeri.

Me Jean Flamme wunganira Pierre Basabose yavuze ko uyu mutangabuhamya yashimangiye ko Pierre Basabose yari umucuruzi, nta zindi mbaraga yari afite.

Abajijwe niba mu gihe yari umuyobozi wa jandarumori mu Rwanda, yarigeze amenya ibijyanye na dosiye z’ibyaha byashinjwaga Basabose, yasubije ko ntabyo azi.

Flamme yamubajije niba hari icyo azi ku ntwaro Kabirigi yahaye Basabose kugira ngo azihe interahamwe, asubiza ko Kabiligi ari umwe mu bantu bagizwe abere ku byaha baregwaga, kandi ko nta bubiko bw’intwaro yari afite ku buryo yari kubona intwaro aha Basabose.