Urubanza bw’ubujurire rwa Gatongore rwabaye ku wa 09 Nzeri 2026.
Gatongore yarezwe guhabwa ruswa y’ibihumbi 200 Frw na Ntayomba Jean Bosco.
Bivugwa ko Ntayomba yari umuhuza, aho yakaga ruswa abaturage na we akayiha Gatongore. Abaturage bakwaga ruswa bamwe muri bo bareganwa ni Emmanuel Niyomugabo na Vuguziga Martin.
Abaregwa batawe muri yombi taliki ya 27 Ugushyingo 2025. Vuguziga we yatawe muri yombi nyuma kuko inzego zibishinzwe zariho zikora iperereza. Bose bafungiye mu igororero rya Huye.
Ibyaha ubushinjacyaha burega abaregwa bijya kuvumburwa, ni umwe mu baturage watswe ruswa ajya gutanga amakuru mu nzego z’umutekano na zo zitegura igikorwa cyo gufata abaregwa.
Byose byakometse ku baturage ubushinjacyaha buvuga ko bashakaga kwenga inzoga zitemewe zitwa ’nyirantare’.
Gitifu Gatongore, Niyomugabo na Vuguziga basabaga kugirwa abere na ho Ntayomba we yasabaga kugabanyirizwa igihano kuko yavuze ko amafaranga yatse abaturage ntawari wayamutumye.
Ubushinjacyaha bwo bwasabaga ko icyemezo cy’urukiko rwisumbuye rwa Huye rwafashe kitahindurwa.
Icyemezo cy’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza cyatangajwe ku wa 8 Ukwakira 2026, rwemeje ko ubujurire bwa Gatongore, Ntayomba, Vuguziga na Niyomugabo bufite ishingiro kuri bimwe bityo bakaba bagabanyirizwa ibihano.
Gitifu Gatongore w’umurenge wa Mamba uregwa kwakira ruswa y’ibihumbi 200 Frw yari yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu, mu bujurire yagabanyirijwe ibihano akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu.
Ntayomba ufatwa nk’umuhuza wahaye gitifu ruswa yari yakatiwe igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu mu bujurire yagabanyirijwe ibihano akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu.
Vuguziga Martin watanze ruswa y’ibihumbi 50 Frw na we ayaha gitifu Gatongore yari yahanishijwe igifungo cy’imyaka irindwi n’amezi atandatu gusa mu bujurire yagabanyirijwe ibihano akatirwa igihano cy’igifungo cy’imyaka itatu n’amezi atandatu.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!