Ibi yabigaragaje ubwo yari mu kiganiro na RBA, aho yasobanuye ko hakiri abagera ku 1.100 bagishakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda bakoze ibyaha bya Jenoside.
Brammertz yatangaje ko abahakana Jenoside bagomba guhanwa, kuko ibihugu bitandukanye bifite amategeko ahana iki cyaha kimwe n’abigamba ibyaha biyishamikiyeho.
Yagize ati “Tugomba kurwanya ihakana rya Jenoside aho ari ho hose uko tubishoboye no mu mbaraga zose zishoboka kuko mu bihugu bagiyemo bafite amategeko ahana iki cyaha, kimwe no kwigamba ibyaha biyishamikiyeho ku babihamijwe n’inkiko.”
Yagaragaje ko ibikorwa byo guhakana Jenoside bitakiri uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo kuko bikoreshwa nk’umwanya wo gushinyagurira abarokotse n’abagezweho n’ingaruka zayo.
Brammertz yatangaje ko ku bufatanye bw’Ubushinjacyaha bwa IRMCT n’u Rwanda, hashyizweho amatsinda ahuriweho agamije gukurikirana abagera ku 1.100 basigaye batarafatwa kugira ngo na bo bahanwe.
Yagize ati “Twagombaga gushyiraho amatsinda twese duhuriyeho, tukareba muri ayo madosiye turi kumwe kuko dufatanyije twasoje amadosiye 70 y’abo bantu bose bari muri Afurika cyangwa i Burayi.”
Zimwe mu mbogamizi yakomojeho ziba mu gushakisha abihishe ubutabera, harimo ko muri izo dosiye zigera kuri 70 bagiye basanga harimo abantu bapfuye, abandi bakaba bafunze bakurikiranyweho ibindi byaha mu bihugu byabacumbikiye.
Yavuze ko Ubushinjacyaha bwa IRMCT busaba ubufatanye bw’ibihugu bitandukanye, abo bantu bashakishwa baburanishwa mu nkiko z’imbere muri byo bihugu cyangwa bakaba bakoherezwa mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!