Ubwo haburanishwaga urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry'agateganyo ruregwamo Ingabire Victoire Umuhoza wiyita umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi, Ubushinjacyaha bwagaragaje ko mu byaha aregwa harimo icyo gutangaza amakuru atari ukuri cyangwa icengezamatwara rigamije kwangisha Leta y'u Rwanda mu bihugu by'amahanga.

Bwasobanuye ko icyo cyaha cyakozwe ubwo, u Rwanda rwateganyaga kwakira inama ya CHOGM aho Ingabire n’abambari be bateguye uburyo bazakora imyigaragambyo mu gushaka kugaragaza ko mu Rwanda nta mutekano uhari.

Mu gihe cy’icyorezo cya COVID-19 kandi, Ingabire ngo yateguye uko hahamagazwa abaturage benshi bizejwe inkunga y’ibiribwa ariko agahitamo kubakoresha bigaragambya.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko ishyaka rya Ingabire Victoire Umuhoza rya FDU Inkingi ryifatanyije n’imitwe irwanya Leta irimo RUD Urunana, P5 na RNC hagamijwe kugirira nabi ubutegetsi buriho.

Bwerekanye ko imigambi ye ikimara kumenyekana yahise ahindura ishyaka ashinga iryo yise DALFA Umurinzi abari abayoboke be mu gihugu aba ari ryo bagumamo.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Ingabire Victoire, yiyemeje gukoresha imbaraga zose zaba iza gisirikare ndetse n’izindi ngo agere ku butegetsi.

Ibyo byatumye nyuma yo kubona ko inzira y’imbaraga za Gisirikare imupfanye, ashaka gukoresha imyigaragambyo.

Uko ni ko Ingabire Victoire yemereye amahugurwa y'Icyongeraza uwitwa Nzabandora Boniface wamufashaga cyane mu kwakira abamugana.

Mu 2020, uwitwa Sibomana Sylvian yahamagaye Nzabandora Boniface ko y'amahugurwa yemerewe agiye kuba, ndetse arayitabira ariko aza gusanga ari amahugurwa agamije gucura umugambi wo gukora ibyaha.

Sibomana Sylvian ni we wari umuhuzabikorwa w’amahugurwa ariko agahabwa amabwiriza n’uwitwa Assoumpta afatanyije na Ingabire Victoire Umuhoza kuko hari ibiganiro byagiye biba hagati yabo.

Bwavuze ko Ingabire yaguriye Hagenimana Hamad telefoni igezweho ngo azabashe kwitabira ayo mahugurwa yari agamije kwigisha abayobozi b’ishyaka ibijyanye no gukora imyigaragambyo ndetse n’ingamba n’uburyo bwo guhirika ubutegetsi.

Muri ayo mahugurwa ngo bigiyemo uburyo bwinshi bwakoreshwa mu gukuraho ubutegetsi hadakoreshejwe intwaro ahubwo hakoreshejwe imyigaragambyo.

Hagaragajwe ibibazo abantu bahuriyeho byashingirwaho mu gukangurira abantu muri gahunda yabo yo kwigaragambya birimo imisoro ihanitse, kwamburwa gakondo yabo, kutagira ijambo mu byemezo bibakorerwa n’ibindi.

Bwagaragarije Urukiko ko uwitwa Assoumpta yandikiye Ingabire amugisha inama y’ibyo bazakora ku munsi wa Ingabire Day, na we abyoherereza Sibomana Sylvain wari umuhuzabikorwa.

Ikindi kimenyetso cyatanzwe n’Ubushinjacyaha ni ikiganiro cyakozwe na Mimi abitegetswe na Ingabire Victoire Umuhoza, cyatambutse kuri Umubavu TV ya Nsengimana Théoneste kirimo amakuru y'ibihuha y’uko hari abantu bicwa abandi bagafungwa bazira ubusa.

Hagaragajwe ko hari ubuhamya bwatanzwe n’uwitwa Munyabugingo Gaston wavuze ko Ingabire yabonye gukoresha imbaraga za Gisirikare, bidashobotse ahindura inzira y’imyigaragambyo.

Ingabire Victoire Umuhoza yumvikanye mu bikorwa bigamije kubuza umudendezo u Rwanda, akorana n’imitwe yemejwe nk'iy’iterabwoba.

Abarimo Umunyamakuru Nsengimana Theoneste n'abandi barwanashyaka ba Dalfa Umurinzi bafunzwe guhera mu 2021
Abarimo Umunyamakuru Nsengimana Theoneste n'abandi barwanashyaka ba Dalfa Umurinzi bafunzwe guhera mu 2021

Impamvu zikomeye zishingirwaho

Ubushinjaha bwavuze ko bumusabira gufungwa by’agateganyo kuko ashobora gutoroka ubutabera, kubera uburemere bw’ibyaha akekwaho no kuba hari n’ibyagezweho mu gihe cy’iperereza bwakoze.

Ku cyaha cyo hushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa ku wujyamo, bwagaragaje ko ubuhamya bwa Nzabandora Boniface wari uhagarariye Dalfa Umurinzi mu Burasirazuba, yemeje ko Umuhoza Victoire yagize uruhare mu itegurwa ry’amahugurwa.

Bwerekanye ko mu buryo bwo kujijisha abayitabiriye bakoresheje amazina mahimbano kuko bari bazi ko ibyo bari gukora ari bibi.

Hanagaragajwe kuba ibitero byagabwe na RUD Urunana na P5 bigahitana abantu kandi bigizwemo uruhare na Ingabire.

Bwavuze ko hari amajwi ya Audio ya Ingabire Victoire avugana n’umunyamakuru 89.5 FM witwa Kelly, aho Ingabire yemera ko ari Umuyobozi wa FDU Inkingi ryihuje na P5 kandi inkiko zemeje ko uhungabanya umutekano w’u Rwanda mu bihe bitandukanye.

Bwerekanye kandi ko Rud Urunana igaba ibitero byo mu Kinigi byahitanye abantu 15, muri Werurwe 2019, Higiro Jean Marie Vianney wayiyoboraga yagaragaje ko bafitanye umubano na FDU Inkingi ya Ingabire Victoire.

Hari kandi inyandiko Mvugo z’abarezwe barimo Kananura Fred, Mvano Emmanuel, Ndakebuka Donatien, bavuga ko hari abarwanyi baturutse muri FDU Inkingi,

Ingabire Victoire Umuhoza yavuze ko yitandukanyije na FDU Inkingi nyuma yo kubona ko ikorana n’imitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda kuko byari byakozwe ubwo yari afunzwe.

Me Gatera Gashabana umwunganira yavuze ko nta bimenyetso Ubushinjacyaha butanga bishinja umukiliya we.

Yavuze ko ubuhamya bwa Nzabandora butahabwa ishingiro kuko ari umuntu wabanye na Ingabire akaza kuva iwe yirukanwe.

Ikindi yagaragaje ni uburyo yafashe ibimenyetso nta burenganzira yahawe, bikaba bigize icyaha kandi bidakwiye guhabwa agaciro mu rubanza.

Gucura umugambi wo kugirira nabi ubutegetsi buriho, Ubushinjacyaha bwavuze ko muri telefoni ya Sibomana Sylvain hagaragayemo ubutumwa bugaragaza ibiganiro hagati ye n’uwitwa Mukecuru ‘Ingabire Victoire Umuhoza’amugira inama yo gukwirakwiza za tracts bagakoresha abari bahuguwe byagombaga gutangira gukorwa ku munsi bise uwa Ingabire day ku itariki ya 14 Ukwakira 2021.

Uhagarariye Ubushinjacyaha yavuze ko hari amashusho yafashwe yumvikanamo Ingabire Victoire na Ntamuhanga Cassien bacura umugambi wo gukuraho ubutegetsi, bavuga ko bagomba gushaka abarwanyi, bagashaka n’abazabahugurira mu Burundi, bavuga urubyiruko ruzi gukoresha iminzani bashaka kuvuga bombe n’uducuma bavuga za grenade.

Ku cyaha cyo guteza imvururu ngo hari Audio yumvikanyemo Ingabire Victoire na Ntamuhanga bari gutegura imyigaragambyo, bavuga ko bayikorera kuri rond point y’Umujyi wa Kigali ahazwi nko Kwa Rubangura.

Imvugo z’umutangabuhamya Nzabandora Boniface ndetse na bagenzi be bavuga ko bahawe uburyo bwo gukirikirana amahugurwa yari agamije kurebera hamwe ingamba zo guhirika ubutegetsi.

Imvugo ya Hagenimana HAMAD wemeza ko yaguriiwe telefoni na Ingabire Victoire.

Ingabire Victoire yemera ko yaguriye Hagenimana telefoni akayinyuza kuri Uwatuje Joyeuse ariko akavuga ko yayiguze mbere y’amahugurwa bityo Ubushinjacyaha bigikomeje iperereza.

Hari kandi ikiganiro cyasohowe na Umubavu TV kigamije kubiba umwiryane muri rubanda.

Audio igaragaza ibyigirwaga muri ayo mahugurwa, na Audio yo kuri 14 Nzeri 2021 yumvikanamo abakoraga amahugurwa yari agamije gushyira mu bikorwa umugambi wabo.

Ku cyaha cyo gucura umugambi no kwigaragambya, hari amajwi ya Ingabire wavufante na Ntamuhanga Cassien wavuze ko ategura imyigaragambyo ngo bigaragare ko nta mutekano uri mu gihugu.

Kuba umutangabuhamya yaravuze harimo imyigaragambyo yagombaga gutangira gukorwa kuri Ingabire Day.

Kuba Ingabire yarahaye Sibomana Sylvian amabwiriza yo gusaba abantu gukwirakwiza za tracts zanditseho ngo ‘umunyarwanda niyubahwe’

Ubushinjacyaha busanga hari impamvu zihagije kandi zagezweho zituma hakekwa ko Ingabire Victoire Umuhoza yaba ari we wakoze ibi byaha.

Bukagaragaza ko bushingiye ku mpungenge zo kuba yatoroka, bugasaba ko yafungwa iminsi 30 iperereza rigakomeza neza akaba yashyikirizwa Urukiko rubifitiye ububasha ngo aburanishwe mu mizi.

Ingabire Victoire Umuhuza yavuze ko adashobora gutoroka ubutabera kuko n’ibyo akurikiranyweho byari bimaze igihe kandi atigeze agerageza gutoroka.

Yavuze ko nta gahunda yo guhunga igihugu afite ngo kuko aho kujya mu mahanga yakemera kwibera muri gereza mu gihugu.

Ati “Aho kuba hanze nahitamo kwibera muri gereza.”

Yavuze ko hari ibyaha atakabaye akurikiranyweho kuko byashaje hatabaho ikurikiranacyaha nko ku cyaha cyo gutangaza amakuru y'ibihuha no gucura umugambi wo gukora imyigaragambyo.

Yongeye guhakana ko amahugurwa yabaye yateguwe n’ishyaka rya Dalfa Umurinzi kandi ko we atari anayazi bityo ko adakwiye kubazwa ibyayavugiwemo.

Me Gatera Gashabana yavuze ko kuvuga ko hari impungenge ko yatoroka nta shingiro bifite, agasaba Urukiko ko rwategeka umukiliya we akarekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Icyemezo cy'Urukiko kizatangazwa ku wa 18 Nyakanga 2025 saa Munani.

Ingabire Victoire Umuhoza yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo
Ingabire Victoire Umuhoza yasabiwe gufungwa iminsi 30 y'agateganyo