Mu mpera Ugushyingo 2025, ni bwo Me Niyonkuru Jean Aimé yatorewe kongera kuruyobora mu myaka itatu iri imbere, asezeranya Abahesha b’Inkiko b’Umwuga kuzakomeza gukorana na bo hagamijwe guteza imbere umwuga wabo, gukosora amakosa akiwukorerwamo no guteza imbere imibereho myiza yabo.

Mu kiganiro na IGIHE, Me Niyonkuru, yagarutse ku iterambere ry’umwuga w’ubuhesha mu Rwanda, imbogamizi bahura na zo umunsi ku wundi n’ibishyizwemo imbaraga.

Mu byagarutsweho cyane harimo ibibazo bishingiye kuri za cyamunara ndetse n’imyitwarire itari myiza ikunze kuranga bamwe mu bishyuzwa bagifata umuhesha w’inkiko nk’umwanzi wabo mu gihe ari kubahirizwa ibyategetswe n’inkiko.

Urugaga uyu munsi ruhagaze he?

Urugaga rw’abahesha b’inkiko rugizwe n’abanyamuryango bagera kuri 500. Rwatangijwe n’abantu batageze kuri 50, urumva ko harimo ikinyuranyo kandi baragenda biyongera. Muri make intumbero yarwo ni nziza.

Inshingano z’umuhesha w’inkiko ni izihe?

Ubundi inshingano z’umuhesha w’inkiko w’umwuga ntabwo ari uguteza cyamunara, na byo birimo ariko ubundi ntabwo ari yo ntego. Ubundi inshingano ye ni ukurangiza ibyemezo by’inkiko kurangiza icyo bita inyandiko mpesha. Inyandikompesha ni ibyemezo by’inkiko, abunzi, ubuyobozi byose akabishyira mu bikorwa. Ako ni ko kazi umuhesha w’inkiko w’umwuga n’utari uw’umwuga.

Abahesha b’inkiko b’umwuga n’abatari ab’umwuga baratandukanye. Ab’umwuga ni bo twebwe tukorera mu rugaga kandi tukaba twemerewe kurangiza inyandiko mpesha zose ariko utari uw’umwuga we biterwa n’indi mirimo abifatanya. Hari nk’abanyamabanga nshingwabikorwa b’utugari, ab’imirenge, abakozi ba MAJ mu turere, umuyobozi wa Gereza n’abandi.

Nk’uw’Akagari arangiza ibyemezo by’abunzi n’ibya gacaca byo mu Kagari ayoboye gusa, uw’umurenge akora ibyo mu Murenge we akongeraho imanza zaciwe kugera ku Rukiko Rwisumbuye gusa. N’uw’Akarere ni uko ariko uw’umwuga we inkiko zose yemerewe kurangiza ibyemezo byabo.

Mu myaka itatu mwari mumaze mumaze muyoboye ni iki mwagejeje ku rugaga?

Twarugejeje kuri byinshi, twabashije kongera abanyamuryango. Narugezemo bari nka 300 ariko ubu barakabakaba 500.

Bariyongereye. Twakoze ubuvugizi mu nzego ku byo kongera ibihembo by’abahesha b’inkiko no gushaka akazi. Twasinye amasezerano na Minisiteri y’Ubutabera ubu imanza za Leta zica mu rugaga, rukaziha abahesha b’inkiko, hari n’abandi.

Isura umuhesha w’inkiko yari afite mbere y’iyo myaka itatu ubona ko igenda ihinduka hanze muri rubanda. Turashaka ko umuhesha w’inkiko aba wa muntu wubashywe.

Manda nshya abanyamuryango b’urugaga bitege iki?

Manda nshya icyo abanyamuryango bakwiye kwitega ni uko harimo impinduka. Zirimo izo gukora ubuvugizi muri minisiteri y’Ubutabera, tukareba uburyo iteka rigena ibiciro fatizo by’imirimo y’abahesha b’inkiko byavugururwa bikajyana n’isoko ririho kuko ubona ko ibintu byahenze ariko twe ibiciro biracyari bya bindi.

Hari no kubashakira imirimo nko kuba bakwemererwa kuba abanoteri, muri make muri manda nshya tuzabishyiramo imbaraga cyane.

Perezida w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko Me Niyonkuru yateguje impinduka zikomeye muri manda nshya
Perezida w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko Me Niyonkuru yateguje impinduka zikomeye muri manda nshya

Mushingira kuki muvuga ko ibihembo bikiri bito?

Ubu turagendera ku itegeko ryo mu 2013 ritugenga, n’iry’ibihembo ni nyuma y’umwaka umwe. Urabona imyaka ibaye 10, igihembo ari cya kindi kandi hanze aha ibintu byarahindutse.

Reka nguhe urugero rworoshye. Ndaguha agapapuro ngo ujye ku kansinyishiriza ndaguha ibihumbi 20 Frw ariko ushobora gusanga hari aho wanategesha moto y’ibihumbi 40 Frw bitewe n’aho ugiye. Ushobora no gutega imodoka, wagerayo ukanararayo ugasanga ukoresheje nk’ibihumbi 100 Frw kandi ari ka gapapuro k’ibihumbi 20 Frw.

Ni yo mpamvu dusaba ko Minisitiri w’Ubutabera inafite urugaga mu nshingano ibyo, dusaba ko ibihembo yabyigaho bigahinduka kandi ngira ngo barabitwemereye.

Mubona byagezwa ku ruhe rwego?

Iyo wifuza usaba wasaba ibirenga. Ariko nka Minisiteri ifite izo nshingano, ireberera umuturage ikanareberera ukora ako kazi, ikavuga iti nitugira gutya turaba dukabije na wa muturage tugomba kumurebaho.

Hari ibyavuzwe mbere y’amatora ko mu bahesha b’inkiko harimo ivangura, ibi bintu mu bivugaho iki?

Sinzi niba navuga ko ahari abantu hatabura urunturuntu, ariko mu by’ukuri hari Komisiyo nanjye narayisanze nanasanze iriho, hari amabwiriza agenga amatora kandi ntitwayahinduye.

Nyuma y’uko manda irangiye komisiyo yashyizeho itangazo ryo gutanga kandidature. Ku mwanya wa Perezida twari babiri, njyewe n’undi umwe ariko Komisiyo iza gusanga atujuje ibisabwa kuko we yari yararangije manda ze ebyiri, Komisiyo imubwira ko atari yujuje ibisabwa.

Rero biriya byabaye sinzi icyabiteye. Nagiye kubibona mbibona muri bamwe mu bakoresha YouTube. Burya biterwa n’umuntu uwo ari we n’ibyo agamije.

Ntabwo wemera ko byabayeho byo gushaka kwikubira?

Nanjye nabibonye gutyo, sinzi impamvu wavuga ko umuntu ashaka kwikubira akaba umuyobozi kandi barashyizeho itangazo ntutange kandidature. N’icyo cy’amacakubiri na cyo narakibonye, nibaza niba uwabivuze yarabibwiwe n’umuhesha w’inkiko cyangwa yarabyitekerereje simbizi.

Ngira ngo n’umwuga wanyu mukwiye kujya mwitekerezaho rimwe na rimwe, kuko iyo ufashe ikintu, ntekereza ko mbere yo gusohora inkuru ivuga ku bantu runaka wakabanje ukabaza impande zombi. Ariko gufata ikintu cyose ubonye ugakubita aho, uwavuga ko ari ubunyamwuga buke sinzi ko yaba arengereye(…)

Njyewe numva ko ari nk’abantu baba bashaka views zateye wenda akwifashisha n’umuhasha w’inkiko umwe navuga ko adasobanutse ariko nta byacitse birimo.

Perezida w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko mu Rwanda, Me Niyonkuru, ntiyemera ko mu rugaga harimo ibibazo by'ivangura
Perezida w'Urugaga rw'Abahesha b'Inkiko mu Rwanda, Me Niyonkuru, ntiyemera ko mu rugaga harimo ibibazo by'ivangura

Mu ijambo ryanyu ko mwongeye kugaruka ku bijyanye n’ivangura kandi mukaba muvuga ko ritarimo?

Ntabwo ryarimo ryose. Ahubwo hari bamwe mu bahesha b’inkiko bagenzi banjye baba barumvise ibyabaga bagatekereza ko harimo ikibazo. Kuko dukorera mu gihugu hose hari uwaba akorera mu ntara akaba yarabibonye kuriya.

Ni byo nabasobanuriye mvuga ngo nta byacitse birimo n’uriya mukeka ko ashobora kuba byamuturutseho ni inshuti yanjye, nageze iwe, turaziranye, ni umukuru kuri njyewe, ni na we wangiriye inama yo kuza mu kazi.

Nari mboneyeho umwanya ko kuba nabibabwira ko nta kibazo kiri mu rugaga.

Ni izihe mbogamizi mukunze guhura nazo zishobora kuba hari imanza nyinshi kandi zitararangizwa?

Ikibazo duhura na cyo gishobora guturuka ku muhesha w’inkiko kuko umuntu ni umuntu. Gishobora guturuka ku wo wishyuriza, uwo wishyuza no ku miterere y’urubanza ubwarwo.

Nk’umuhesha w’inkiko ushobora kuba ufite imanza ukarwara, ushobora gufungwa, ushobora kuba ufite imanza ukarangiza nkeya cyangwa n’ahandi usaba amakuru ntuyabonere igihe, ushobora kwaka abashinzwe umutekano ntubabonere igihe.

Bishobora no guturuka ku wo wishyuza. Twajyagayo wamubona akagufata nk’umwanzi, hari abazitura imbwa zikakwirukaho, hari abanga gusinya, hari abagutuka. Ibyo byose rero bitinza imanza.

Hari ubona umuhaye inyandiko ya mbere akajya mu rukiko, akaburana ukamutsinda akajurira, ibyo byose bigira ingaruka zitari nziza ku irangizwa ry’imanza.

Hari ubwo n’uwo wishyuriza ashobora kukugora bijyanye n’ibihembo, ndumva impamvu ari nyinshi.

Ese wowe ku giti cyawe byigeze bikubaho?

Nkanjye nitanzeho urugero si rimwe cyangwa kabiri, ukajya gukomanga ku rupangu rwose umuntu akanga kugufungurira, cyangwa akakubona nk’umwanzi akakubwira ko nugaruka azagutema.

Ibyo byabaye kenshi, hari na bagenzi banjye nzi bagiye bashumuriza imbwa, hari n’abo nzi mbere ikoranabuhanga ritaraza yagucungaga akagushikuza ibipapuro akwiruka, hari n’abakomisiyoneri batuvangiraga.

Nta wigeze agukubita cywanga ngo agusagarire?

Iyo wacunze ukabona ko umuntu afite urugomo, burya akenshi uba wabibonye, usaba polisi kandi mu nama y’ubutegetsi yacu tugiramo abapolisi.

Me Niyonkuru Jean Aime yasobanuye ingorane abahesha b'inkiko bahura nazo
Me Niyonkuru Jean Aime yasobanuye ingorane abahesha b'inkiko bahura nazo

Abahesha b’inkiko b’umwuga mwumva gute ubuhuza?

Mu basabye iyo politiki natwe turimo. Twaba tugize amahirwe n’imanza tugiye kujya tuzirangiza mu buryo bw’ubuhuza. Na bya bibazo nakubwiraga byaba bivuyeho.

Icyo ukora ni iki? Dusanzwe tunabikora, tukunga abantu babiri, uwishyuzwa n’uwishyurizwa. Ikigenderewe erega si ukugurisha umutungo wa runaka, ikigenderewe ni ukwishyuza wagira amahirwe akayaguha n’ubundi ntibikubuza cya gihembo cyawe uracyibona.

Buriya kugira umuhesha w’inkiko afatire umutungo, agurishe mu cyamunara natwe biratuvuna, tugize amahirwe inzira y’ubuhuza abaturage bakayumva nta gisa na byo.

Hari abavuga bati abahesha b’inkiko muri cyamunara muhombya imitungo y’abandi mu bivugaho iki?

Icyo umuhesha w’inkiko akora ni ugushyira mu bikorwa ibyemezo by’inkiko kandi agakurikiza itegeko. Niba uje gupiganwa abapiganwa bo bashyiramo ibiciro byaba bitagera kuri 75% nyirumutungo afite uburenganzira bwo kwanga igiciro.

Uwishyuza na we ashobora kuvuga ngo ayo mafaranga nubwo bayashyizemo ntageze ku bwishyu bwanjye. Umuhesha w’inkiko we ntafite ububasha bwo kwanga igiciro ntaho itegeko ribimuhera ububasha.

Iyo babyanze, irimuka ikagera kuri cyamunara ya kabiri, na yo ni uko bigenda iyo uyanze ni byiza, iyo utayanze ushobora kuvuga ngo ayo mafaranga arampagije ariko iyo nayo uyanze hajyaho icyiciro cya gatatu.

Aho rero umushingamategeko yaratekereje ngo ariko se ubundi amaherezo bizarangira bite? Iya gatatu, iya kane n’ubyanga bizasaba kugera kuri cyamunara igihumbi se?
Umushingamategeko yaravuze ngo nibigera kuri cyamunara ya gatatu amenshi yabonetse muri bya byiciro byose ni yo afatwa.

Erega buriya igiciro kigenwa n’abaturage, ushobora kuza uri umugenagaciro iyi nzu ukayigenera agaciro runaka ariko abaje ku isoko bakabona kitayikwiriye mu by’ukuri. Nkanjye hari aho nagurishije ahantu hafite agaciro ka miliyoni 8 Frw ariko kuri cyamunara ya mbere bahagura miliyoni 26 Frw.

Ariko hari n’uza akavuga ngo niba ari miliyoni 8 Frw, njyewe ndahagura miliyoni 2 Frw zinshobora kuyarenza. Ni ko isoko riba rimeze.

Mubona hatarimo icyuho?

Reka ntange urugero A yaburanye na B aramutsinda bamutegeka kumwishyura miliyoni 100 Frw. Ufatiriye imitungo ya B usanze ifite agaciro ka miliyoni 700 Frw cyangwa miliyari 1 Frw.

Ushyize ku isoko habonetse miliyoni 200 Frw, iya kabiri bikaba uko, n’iya gatatu n’iya kane umwaka ugashira undi ugashira, harya ubwo ntabwo A aba arengana.

Uwaguhaye amafaranga ye, ujya mu nkiko urabizi ukuntu zitinda, wenda ujya no gusubirishamo imanza, uzi neza ko amafaranga yayaguhaye. Icyo gihe kwaba ari ukurengera uwatsinzwe.

Cyamunara ubona zidahombya abantu, haba uwishyuzwa n’uwishyuza?

Ntekereza ko hari ibyo twakagombye gushishikariza abantu bakabimenya, ubundi itegeko riha uwishyuza n’uwishyuzwa gushakisha abakiliya.

Mbona ari icyo kibazo dufite, wowe iyo utangiye kwishyuzwa uzana za mbwa, umuntu yaza gusura umutungo ukanga kumufungurira, urupangu ukarufunga, uje gukora igenegaciro bikaba uko agafotora inyuma gusa.

Ahandi uko mbizi, uragenda kuko n’ubundi hazagurishwa, ukamwereka neza, warangiza ukajya ku isoko gushaka abakiliya. Aho rwose ntabwo imitungo yagurwa make.

Ikibazo kirimo ni ikihe? Hari uwishyuza ariyicarira akavuga ko umuhesha w’inkiko azamuzanira amafaranga, uwishyuzwa we ntabwo abashaka ko hanagurishwa.

Icyo gihe umugenagaciro afotora inyuma, ushaka kugura ntumwemerera gusura ibyo aguze, akaba yavuga ngo reka ntange make ashoboka.

Hari n’ikindi kibazo cya cyamunara zihora mu nkiko. Uzi ko wariye amafaranga, bakimara kugurisha umutungo, wawundi waguze ukamujyana mu nkiko. Hari abavuga bati ndabimenyereye ningura mu cyamunara arajya mu rukiko, umutungo nzajya kuwubona hashize nk’imyaka ine.

Ibyo bibazo bivuyeho ukamenya neza ko wagize ibyago byo gutsindwa cyangwa guhomba, umutungo wawe ukavuga uti dushake abakiliya, ugafatanya n’abishyuza mu gashaka abakiliya icyo kibazo cyakemuka.

Ese mwebwe nta mutungo mujya kugurisha ukabatera ubwoba bitewe n’igiciro kitajyanye n’ingano yawo?

Bibabaho, kuko hari n’imanza dufite z’abantu aho usanga umutungo ufite nk’agaciro ka miliyoni 50 Frw n’ahantu uherereye ni heza ariko abantu ukabona bashyizeho nka miliyoni 2 Frw…ukavuga uti rwose cyamunara ntabwo ikiriho, ukayisesa. Utabyishimiye washatse kuba rusahurira munduru ahita ajya kurega, hari n’aho nagiye mbona urukiko rutangaza ko ikiguzi cyari gikabije kuba gito.

Me Niyonkuru yavuze ku nzitizi na rwaserera muri cyamunara n'icyo Abanyarwanda bakora ngo imitungo yirinde guhombywa
Me Niyonkuru yavuze ku nzitizi na rwaserera muri cyamunara n'icyo Abanyarwanda bakora ngo imitungo yirinde guhombywa
Me Niyonkuru yishimira ibyo amaze kugeza ku rugaga rw'abahesha b'inkiko mu Rwanda aho rugeze ku banyamuryango 500
Me Niyonkuru yishimira ibyo amaze kugeza ku rugaga rw'abahesha b'inkiko mu Rwanda aho rugeze ku banyamuryango 500